Igice cya (308) cy’Ubuhanuzi
Dec 16, 2025 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ibintu bikomeje gukomera cyane, mu bwami bw’abega kuko ibyo barimo kwifuza nta bwo bashobora ku bihabwa cyeretse bubahirije amabwiriza bategetswe n’Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi nta bwo aribo bonyine kuko na kwa Rwigara Assinapol barimo gushakisha ubutegetsi ku ngufu z’u bushobozi bafite bwa mashillingi y’umurengera bafite nyamara bibagiwe yuko ari umugisha waturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agambiliye ko azimika ubwami bwe nabo bazabubamo, ariko barabyanze none batangiye gusambira imanukanywe n’umuvu wa mazi y’imvura ya mahindu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (307) cy’Ubuhanuzi
Dec 12, 2025 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli abantu benshi barwanyaga Ubuhanuzi ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bakomeje gucika intege cyane nyuma yuko bamenye amakuru yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yaguhaye umugisha bakomeje kwicaraho urubanza ndetse no kwiyanga cyane ngo kuko ibyo bagambiliye byose wabiciriyeho iteka akaba ariyo mpamvu gahunda zabo zose zidatungana zigenda zipfapfana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiingabo avuga.
Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nta bwo ajya anegurizwa izuru
Abantu benshi cyane mw’isi ya bazima bibeshya k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, uzakurikirane neza uzasanga abantu bakubwira ibyo batekereza ku Imana aho bafata ibitekerezo byabo bakabihindura kuba ibitekerezo by’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Bafata ijambo rimwe ryanditse muri bibiliya yaciriweho iteka, maze rikabafasha gusasira imitekerereze yabo aho bayihuza ni jambo ry’Imana maze bakisanga basa naho nabo babaye Imana.
Ibisobanuro bishya by’inzozi mu buhanuzi
Abantu benshi batwandikiye basaba yuko twabagarurira inzozi zanditse mururimi bumva kuko urwamahanga batarusobanukiwe kandi inyandiko isobanura iby’inzozi twashyize kuri egretnews.com bakaba batarayibonye bitewe ni uko dukomeza gushyiraho amakuru buri munsi.Niyompamvu ibi bisobanuro by’inzozi tubyimuriye ku inyangeNewss.com kuko ho nta makuru menshi dushyiraho bishobora kubafasha kubona iyi nyandiko ikubiyemo ibi bisobanuro by’inzozi utiriwe ujya gushaka uwagusobanurira. Tuzakomeza gutunganya ibisonuro by’inzozi kuko ni byinshi kandi umwanya utubanye mucyeya ubwo muratwihaganira ariko muri iyi weekend tuzaba twagerageje kureba yuko twabitunganya neza.
New dream interpretations
There are so many people who have been wanted us to share the interpretation of dreams with them again, which is why we have prepared the interpretation of dreams in written form again, because there are so many who haven’t been able received this message, we believed that it will reach them again. May the Lord, the God of hosts, strengthen them !



















