Category Archives: The Prophecy
Ubanza bitazoroha!
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasinga bitoramo intumwa, hamwe n’intumwa z’abashambo (NRM&RNC) bazitegurira kuza guhura n’Umwami Kigeli Ndoli ngo yemere bagirane ibiganiro byo gutabarira gakondo yabakiranutsi. Abega barabagigira bamenya yuko bagiye kuza guhura n’Umwami Kigeli Ndoli, bashakisha uko babulizamo ibyo biganiro bajya kubashaka babumvisha yuko badakwiye gushakisha ibiganiro n’Umwami Kigeli Ndoli bababwirako ari nta gihugu afite kandi ko ari nta mbaraga afite zabakura ku ngoma.
Ibimenyetso (2) byo kuvaho kw’ingoma y’abega byose uku kwezi kurarangira bisohoje umulimo wabyo!
Amakuru akomeza kwemezwa nibitagaza makuru byo mu gihugu cyacu cya Kenya, ndetse na bamwe mu bayobozi bari mu ihuriro rya «AZIMIO LA UMOJA ONE KENYA COALITION» balimo Steven Kalonzo Musyoka aho yarali Kenyatta market yemeje yuko H.E Raila Odinga yabaye umukuru w’Africa Union ndetse na senate Edwin Sifuna nawe yabyemeje. Akaba agiye gusimbura Moussa Faki kumwanya w’Africa Union.
Igice cya (290) cy’Ubuhanuzi
Jan 22, 2024 njyanwa mu iyerekwa mu ngabo z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mbona zitangira kwiyegeranya kuko igihe gisohoye.Mbona izari ingabo za «Kayumba Nyamwasa» cyangwa zimushyigikiye zose zimuvaho, zivuga ko ngo yabaye ikigwari.Mbona n’ingabo zaturutse mu gihugu cy’Ubuperesi «Uganda» zari zishyigikiye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekohinga,hanyuma ziza kumirwa n’ingabo z’abega nazo mbona zirazutse zitangira gushakisha amakuru y’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango zijye muzindi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igice cya (289) cy’Ubuhanuzi
19 Jan, 2024 njyanwa mu iyerekwa mbona kuruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo «God’s vineyard» hateraniye ingabo z’abadayimoni barwanya ubutabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo mw’isi yabazima. Mbona ingabo z’abadayimoni «demons» zibyagiye mu bwami bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuri gakondo zombi z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo, zikaba n’umuganura w’Umwami Kigeli Ndoli muri gakondo yabakiranutsi uko niko abivuga.