Monthly Archives: September 2014
Igice cya (4) cy’ubuhanuzi.
Nyuma yuko page y’ubuhanuzi yuzura,kandi Imana ikaba ikomeje gutanga ubundi buhanuzi bw’isi yose,bibaye ngombwa yuko dutangira iyindi page y’iciro cyane cy’ubuhanuzi.Uwiteka Imana akomeje kubitaho kugirango murusheho kumenya imikorere y’Imana mu isi y’Abazima.
Ubuhanuzi bwo muri 1999-2000 umuhanuzi Majeshi Leon.
Ubuhanuzi bwo muri 1999-2000 umuhanuzi Majeshi Leon yajyanywe mu iyerekwa,maze yerekwa ibyo kugaruka k’Umwami Yesu kristo,yeretswe Umwami Yesu aturuka mu bicu byo muburasira-zuba bw’isi. Maze agituruka mu bicu,isi yose ihinda umushyitsi,mbona ingabo z’abasirikare bose b’isi bitegura kurasa Umwami Yesu,izo ngabo zari ziyobowe n’inkotanyi-APR/RDF,nerekwa bafata intwaro zikomeye intwaro yarimo nto,niyitwa R.P.G izindi zose zari za burende/ibifaru.