Daily Archives: July 4, 2015

Gen.Kayumba Nyamwasa Uwiteka aramutunga agatoki kubera ubwicanyi!”Twagirayezu Innocent”

Ku wa 29,2015 Ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo, Perezida Paul Kagame yamaze gukurwa k’ubutegetsi,ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rimbwira riti,mwana w’umuntu itegereze imbere yawe,maze umbwire icyo ubonye,nditegereza,mbona haje umugore aravuga ati ubwo hazajyaho Gen.Kayumba Nyamwasa,nuko nongera kumva ijwi ry’Uwiteka riramusubiza ngo erega Gen Kayumba Nyamwasa ni umwicanyi nk’abandi bose,ati kandi IMANA yamaze kwimika Umwami Kigeli V Ndahindurwa niwe uzayobora URwanda .Ariko muri RNC harimo benshi bize kandi badafite ibiganza biriho amaraso abo nabo Imana izabakoresha.

Ingaruka zo kutumvira Imana.

Imana imaze kurema Adam na Eva,yabahaye amabwiriza yuko batazahirahira ngo bakore kandi barye ku giti cyo kumenyesha ibyiza n’ibibi cyangwa se kumenyesha ubwenge.SATANI araza anyura mu mugore waremwe murubava rwa Adam,amwumvisha yuko impamvu Imana yababujije kurya kuri icyo giti,kwari ukugirango batazamera nk’Imana.

Barashaka kwitwa abahanuzi,ariko bakanga kwishyura igiciro cyo kwitwa iryo zina!

Abantu benshi bitwa ko bakorera Imana cyangwa bavutse ubwa kabiri,bifuza impano yo kuba cyangwa kwitwa umuhanuzi,ndetse bakifuza ko Imana yabakoresha kuburyo bugaragra,nyamara iyo bigeze aho basabwa gutanga igiciro cy’uwo murimo usanga nta numwe witegute ki gitanga cyangwa ku cyishyura.

Translate »
Skip to toolbar