Monthly Archives: June 2016

Ringaniza ntiyakuye umwana ku ngeso!!!Niko Uwiteka avuga!

June 23, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi imaze gutunganywa yakuwemo ibyondo nibyonona kuko inkozi z’ibibi z’abagore zari zimaze guhunga kubera umuriro w’masengesho ku munsi wa kabili ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga z’Uhoraho zirukanye indyanyi zinjiye mu mulimo w’Uhoraho rwihishwa kugirango zangize urutoki rw’umuzabibu rwatewe n’Uwiteka Imana arutereye abakiranutsi kugirango bazajye babona aho basoroma nzibibu ariko buri gihe inkozi z’ibibi zijya gusura ko zamaze kwana kugirango zangize hatazaboneka izizasarurwa.

Ubuntu n’amategeko bihurirahe?

Bene data bakundwa ubushize twagarukiye mu gice cya [25] mu gitabo cyitwa KUBARA cyangwa NUMBERS.Ubu tugiye gutangirira mu gice cya [26] kugirango turangize ibice twasigaje,ngirango murabizi neza igituma buri gihe yuko tugenda duhura n’intambara zidasanzwe ndetse zitari zimwe zigenda zishaka kuzitira ubutumwa bwiza.

Umwakagara agiye kwerura!!!

June 22, 2016 ku gicamunsi ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zikomeje kuguhigira hasi no hejuru,ariko uzihorere winumire ahubwo wikorere amasengesho yo kuburizamo imigambi yabo kuko ibyo bagambiriye arugukiranirwa gusa bakaba badafite imigambi myiza kubugingo bwawe.

Bagiye gusubira muri DR Congo,urugamba ntibazarutsinda ahubwo gutorongera mu mashyamba niryo rizaba iherezo ryabo!

June 21, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona inama nkuru ya bagore (abarozi) yabereye ikuzimu iyo nama ikaba yariyo kugambanira umurimo w’Imana w’Ubuhanuzi ukorwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon,Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe,Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ariko cyane cyane kuko abo bandi batazwi batigeze bishyira ahagaragara ngo bamenyekane banzura basaba yuko babanza guca igihanga Umuhanuzi maze abo bandi bakazaba bamnyekana hanyuma yuko Umuhanuzi amaze kwicwa!

Igice cya (34) cy’ubuhanuzi

June 17, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze mukirere cy’Ibabylon maze umbwire icyo uhabonye.Nditegereza cyane ndetse ndashishoza mbona indege (urupfu) nyinshi cyane zintambara zagabye ikirere kugeza ubwo ibicu bitabashaga kugaragara kubera ubwinshi bwazo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,hanura maze ubuvuge uti,yewe wa kirere we cy’IBABYLON ubonye ishyano kuko umwanzi akugabye ho ibitero bikomeye kandi akaba yabiherewe uburenganzira n’Uhoraho uko niko avuga.

Translate »
Skip to toolbar