Daily Archives: October 14, 2016

Amatora mu gihugu cy’America azasubirwamo!

OCT 11,2016 Njyanwa mu iyerekwa,mbona amatora mu gihugu cya America,asubirwamo!Ku nshuro ya mbere,mbona Trump aburaho ibice 2% ngo akwize 50%,kugirango nibura afatwe nkuwatsinze umwanya w’umukuru w’igihugu naho Hillary nawe mbona abuzeho  4%,kugirango akwize 50%.Maze ijambo  ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara zabaye nyinshi cyane,kuko inkozi z’ikibi zarwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,none bitumye amatora asubirwamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

Umugambi w’Umwakagara wo kumara abacika cumu bakomeye ukomeje umurego!!!

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews,aturuka muri za magigiri z’umwakagara,avuga  yuko,ko Umwakagara akomeje umurego udasanzwe mukwirenza abacika cumu ba genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.Mu gihe ikiriyo cyo kuririra Mucyo Jean de diue,ahise amukurikiza Rwabukamba nyiri hotel DEREVA iherereye mu ntara yuburasira zuba hitwa I Rwamagana.

Ntabwo KIVU ya majyepfo ishobora gutangaza repubulika y’igenga!

Nubwo muri DR Congo bitameze neza,aho J.Kabila KABANGE nta kizere asigaranye cyo kuzayobora mandate ya [3];mu mishyikirano yabaye ubwo imyigaragambyo yari imeze nabi IKINSHASA,bumvikanye yuko hashyirwaho leta y’inzibacyuho ubwo umuvugizi wa leta ya Kabila yaramaze gutangaza yuko nta mafaranga ahari yogukoresha amatora,bityo akaba asaba ko,yakwigizwayo ho imyaka [2] akazaba mu gushyingo 2018.

Niki cyihishe inyuma y’inama y’imirasire y’izuba igiye kubera murwagasabo!!?

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews aravuga yuko,umunyabanga wa leta y’America ushinzwe ububanyi na mahanga  JOHN Kerry,agiye kugirira urugendo mu rwasabo ahagiye kubera inama yiga ku by’imirasire y’izuba bivugwa ko agakingirizo kizuba gashobora kuba karatobotse!Bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu izuba  rishobora kuba ryarakajije ubukana rirushaho kwaka cyane ku buryo amapfa amaze kwiyongera ku isi ku buryo budasanzwe!

Corneille Nyungura yanze kunywa amata avanze na maraso!!!

 

Ikinyamakuru inyangeNews kimaze iminsi gikora iperereza kurupfu rw’ababyeyi b’Umuhanzi Corneille Nyungura utuye mu gihugu cya CANADA akaba yariciwe ababyeyi be,n’ingabo za FPR Inkotanyi.Ubwo bafataga igihugu muri 1994,Emille Nyungura umubyeyi wa Corneille Nyungura,we n’umufasha we,ukomoka mu bwoko bw’Abahutu,akaba umugore we,bishwe nan i ngabo za APR ubu zahindutse RDF.Naho Emille Nyungura,akaba yarakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi. Umwana wabo Corneille Nyungura akaba yaravukiye mu gihugu cy’UBUDAGE aho ababyeyi be,bari baragiye gukomereza amashuri.

Translate »
Skip to toolbar