Monthly Archives: December 2016
Ndahindurwa asimburwe na murumuna we,maze atugurishe ubwami bw’uRwanda!??
Dec 30, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibisiga [2] byo mu bwoko bwa “EAGLES”,mbona ibyo bisiga biri mu kirere birimo birwana n’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ukuboko k’Uwiteka kulimo guhangana niyo myuka mibi ya badayimoni yo kurwego rwo hejuru.Nerekwa mbona ijambo ry’Uhoraho rifashe inkota mu ntoki,mbona iyo nkota iciyemo kabiri igisiga kimwe,mu gihe nkitegereza ibibaye,mbona igisiga cya kabiri kwa kuboko k’Uwiteka gufata ya NKOTA,maze gucamo ijosi rya cya gisiga ricikamo kabiri.
Umuhanuzi Majeshi Leon,arashimira bene dara mwese mwateye inkunga umulimo w’ubuhanuzi!
Ishimwe ryihariye kuri bene data bakoze umulimo ukomeye wo gufasha cyangwa gutera inkunga umulimo w’Imana ukorerwa mu itangaza makuru.Uyu mwaka urangiye wa 2016, bene data bohereje inkunga ya madollar agana ni bihumbi $ 6000.Ubwo uyashyize mu mashillingi y’IBABYLON,agera kubihumbi 600,000 Kshs.
Akarere kibiyaga bigari,bahahambye umusazi!?
Amakuru dukesha bbc gahuza miryango itangaza makuru ry’Abongereza,aravuga yuko,umukuru w’igihugu cy’UBURUNDI PETER NKURUNZIZA,ngo ashaka kongera guhindura itegekonshinga kugirango bavanemo ibica bibuza abakuru bayobora icyo gihugu kutarenza mandate [2]; nk’uko biteganywa nitegekonshinga.
Impunzi zicuruza ijambo ry’Imana zicirwaho iteka!!!
Dec 30, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona imilimo ikorerwa mu isi ya bazima,ibyo abatuye isi,batari biteze.Mbona umukuru w’igihugu w’IBABYLON Kenyatta agiye muri gakondo ya bakiranutsi gusaba inama z’uburyo yabigenza kuko itegeko yashakaga guhitisha rimwerera ngo azabone uko yigenza mu matora ateganijwe umwaka utaha wa 2017.Ariko nubwo yagiye gusaba inama nta cyo byamumaliye kuko bitashoboraga guhindura ijambo ry’ubuhanuzi ryamuvuzeho yuko azategeka mandate imwe gusa akaba ntayindi ya kabiri ateze kuzabona nk’uko umwuka w’Imana yabivuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mu rwagasabo rurakinga (8)
Amakuru aturuka mu rwagasabo mu murwa mukuru wa Kigali,aravuga yuko ibintu byamaze gukomera cyane birenze ubwenge bwa muntu.Muri iki cyumweru nibwo uhagarariye banki y’isi yose,yari yaje mu Rwanda,dukurikije amakuru dukesha bbc gahuza ikinyamakuru cy’ABONGEREZA gikoresha ururimi rw’ikinyarwanda.Governor wa bank nkuru y’igihugu BNR, RWANGOMBWA JOHN,arikumwe na ministiri w’imali bwana Claveri Gatete, babwiye umukuru wa banki nkuru y’isi yose,yuko igihugu cy’uRwanda muri uyu mwaka wa 2016,ubukungu bwaguye 9.3%,mu gihe umwaka ushize wa 2015,yavuze ko,ubukungu bwari bwazamutse ho 6.5%,bivuze ngo umwaka ushize,no muri uyu mwaka igihugu cyakoreye muri (0) zero.