Monthly Archives: January 2017
Igice cya (49) cy’ubuhanuzi
Jan 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa nubwa mbere nerekwa Umwami w’uRwanda YUHI VI mbona atashye muri gakondo ye,ariko Umwakagara yarakiri ku ngoma,ariko atari mu gihugu.Ndetse mbona Umuhanuzi Mukuru ari we umugiye imbere amubanziriza mu gihugu kureba uko ubwoko bwe bwifashe nuko ingabo z’igihugu zihagaze.
Kenya:yaziza ruswa yatanze ngo bazayitore!
Nyuma yuko igihugu cya Kenya gisohokeye kumwanya w’[147] mu bihugu bya munzwe na ruswa,muri Africa y’uburasira zuba,Kenya iza kumwanya wa nyuma mu bihugu byamunzwe na ruswa cyane kuza kuri uwo mwanya byatumye itsindwa mu matora yumukuru wa African Union (AU) yabreye mu gihugu cya Ethiopia mu murwa mukuru wa ADDI-SABBA.
Uyu munsi Umwami YUHI VI arahirira kuyobora ubwami bugendera ku itegekonshinga!
Jan 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa ridasanzwe kandi rikomeye cyane,iryo yerekwa ryasobanuraga ikibazo gikomeye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bukomeje kwibaza cyane kuba butarabona ibisubizo!Abantu benshi cyane ndetse nitangaza makuru bakomeje kwibaza impamvu itumye Umwakagara adategura amatora nk’uko ibindi bihugu birimo kuyategura cyane azaba muri uyu mwaka.
Ukuboko k’Uwiteka hejuru yabatuye isi!
Jan 29, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze umwuka w’Uwiteka unzaho ahagana mu masaha ya nimunsi,urambwira uti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka akomeje gukora ibikomeye ku isi ya bazima kandi biteye ubwoba.Abantu basuzuguye Uwiteka barakabya bakora ibyo gukiranirwa bahabwa intebe,none Uhoraho yarabarakariye cyane niyompamvu yimitse Donald Trump kugirango akorere Uwiteka ashyire mubikorwa ibyo Uwiteka yifuza ko bikoreka niko Uwiteka avuga.
Amasengesho y’iminsi[3] dusengera ubwami bw’uRwanda,n’Umwami YUHI VI
Jan 29,2017 ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,taganzariza ubwoko bw’Uhoraho Imana Uwiteka Nyiringabo,bukore amasengesho uhereye ejo ku wa mbere taliki ya 30 mutarama 2017 basengera ubwami bw’uRwanda kandi ayo masengesho azaba ayo kwiyiriza nta kunywa no gufungura uhereye mugitondo ukageza nimugoroba uko niko Uwiteka ategetse.Ayo masengesho azamara iminsi [3] babwire basabe Uwiteka abakize Umwakagara kandi kuko ari we ubivuze arahita abikora,(ndetse nufite ikibazo,aboneyeho umwanya mwiza wo kuvuga ariko ibi nijye ubyivugiye kuko nibwira yuko umwuka w’Uwiteka ari muri jye niko Uwiteka avuze!Ubwo urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.