Daily Archives: January 15, 2017

Hasigaye iki ngo twinjire mu masezerano?

Ubuhanuzi bumaze gukora umulimo wabwo kandi umunsi ku munsi niko bugenda busohoza umulimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ubuhanuzi bwavuze ko,Uhuru Kenyatta Muigai azaba umukuru w’igihugu cya Kenya,taliki ya 17 Nzeri, 2012.Ubuhanuzi buvuga ko,atazongera kuyobora igihugu cya Kenya,ahubwo ko,urubanza rwe rwa ICC ruzabyutsa umutwe agasubira I LA HAYE mu gihugu cy’UBUHOLANDE (Nethelands)

Yatinye ingaruka y’igihanga,ajya kwihisha mu masengesho yo gusengera igihugu!!?

Amakuru aturuka I Kigali umurwa mukuru w’uRwagasabo,aravuga yuko,Umwakagara yaraye ageze I Kigali mu ijoro,avuye mu nama y’ibihugu by’Africa byahuzaga igihugu cya France n’Africa yaberaga mu gihugu cya Mali umurwa mukuru wa BAMAKO.Umwakagara akaba yarahuje iyo nama yagombaga kurangira bihuriranye n’itabarizwa ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Igice cya (48) cy’ubuhanuzi

Jan 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa mu isi y’umwuka mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abantu,maze mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo utwaye motor nzinza yo mu bwoko bwa AG 100 maze mbona uwo mwuka ugeze ahamanuka uhita ukora impanuka ya motor irashwanyagurika hose na wa mwuka w’Inzika y’Inzigo nawo urakomereka umubiri wose maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ugende ujye kwitegereza iriya mpanuka umwuka w’Inzika y’Inzigo.

Intashyo z’Uwiteka!

Reka ntangire nshimira bene data bakurikirana ijambo ry’ubuhanuzi kuri kinyamakuru inyangeNews,kandi bakaba banaduha amakuru yibibera muri gakondo kugirango turusheho guhishura ikinyoma cyimitswe na SATANI(Umwakagara/RPF) ukomeje kwica no guca ibihanga abakomeye kubera ubwoba bwo gukurwa ku ngoma y’ikinyoma cya repubulika afatanije ni ntagondwa z aba repubulike zari zishimiye yuko ubwami isezerano ry’Uwiteka rirangiye muli gakondo ya bakiranutsi.

Translate »
Skip to toolbar