Daily Archives: January 18, 2017

Ingabo z’Uganda,n’uRwanda,mu gihugu cya Kenya,mu mwambaro wa NYS!?

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu gihugu cya Kenya,aratangaza yuko,igihugu cya Uganda kiyobowe na Gen.KAGUTA YOWERI MUSEVEN,cyohereje ingabo zizafasha ubutegetsi bwa UHURU Kenyata kuziba amajwi hanyuma bakarwana intambara izaterwa na batavuga rumwe bazaba batsinze amatora nyuma yo gukora ijanisha bagasanga ihuriro ry’abatavuga rumwe CORD,rihagarariwe cyangwa riyobowe na RAILA ODINGA byamaze kuboneka ko bazatisnda amatora bityo Uhuru akaba yamaze kugura ibimodoka bya gisirikare akaba yarabyerekanye kucyumweru biteganijwe kuzarwannya abatavuga rumwe na leta ye.

Umwami YUHI VI,kuyobora akarere k’Africa y’Uburasira zuba!?

Mu gihe Umwakagara arimo kurwana niminsi ye yanyuma,kugirango adakurwa ku ngoma,Imana nayo ilimo kwikorera umulimo wayo,ikoresheje abantu batandukanye hirya no hino ku isi.Bimwe mu bihugu bikomeye bilimo igihugu cy’Ubwongereza aho,Umwami w’uRwanda uherutse gutanga Kigeli V Ndahindurwa yarakubutse mu gihugu cy’Ubwongereza maze Umwakagara amaze kumva iyo nkuru yahise ahagarika umutima yihutira guhitana Umwami w’Urwanda Ndahindurwa yibwira yuko bizamufasha gukemura ikibazo cye cyo gushaka guhanagura ubwami bw’uRwanda ku isi ya bazima.

Niki wakora ngo wisanzure ku mbuga nkoranyambaga k’umuntu uri mu Rwanda?

Mu gihe leta y’igitugu cy’Umwakagara irangajwe imbere n’umunyamategeko Uwimana Evode,wemewe kwifatanya na “gaco kamabandi kitwaje intwaro kagafata igihugu ku ngufu za gisirikare”,kakoze jenocide gafatanije na bahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulike ubwicanyi babugize umwuga.Gura software yitwa VPN Virtual Private Network uyishyire muri mudasobwa yawe,cyangwa telephone yawe,igura ibihumbi nka 50.000 frw igurishwa online kandi bisaba ko uba ufite visa card imara umwaka wose iyo uyikonekise mbere yuko ukora ibyo wifuza gukora,ihita iguha IP address zibindi bihugu kugirango hatagira ubona aho uherereye maze ukikorera ibyo ibyo ushaka byose wisanzuye udafite ubwoba bw’Umwakagara n’intore ze hamwe na bateruzi bibindi.

Translate »
Skip to toolbar