Daily Archives: May 5, 2017

Umwakagara agiye kurimbura gakondo ya bakiranutsi,akoresheje ibitwaro byakirimbuzi!

May 4, 2017 njynwa mu iyerekwa mbona ku biro bikuru bya jubilee (headquarters) mbona huzuye isazi  nyinshi cyane nkaho haba hari toilet,cyangwa haba hari umuntu umaze iminsi apfuye! Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,waba witegereje ibiro bikuru bya jubilee party? Ndasubiza nti nabyitegereje,uwanyerekaga arambaza ati,ese uhabonye iki? Ndasubiza mpabonye isazi nyinshi cyane zitabarika!

Arabaza ati,ese waba wamenye icyo ariya masazi asobanura? Ndasubiza nti,oya!Ndabwirwa ngo”Jubilee Party yahose ar’Ihuriro rya politike,ntabwo ikiriho kuko yarapfuye”yabaye umupfu yasigaye ku izina gusa,ariko ubusanzwe yamaze kwitaba Imana bisobanura yuko NASA idafite uwo bahanganye niyo yonyine iziyamamaza ikazatsida amatora kuko idafite uwo bahanganye “Competitors”uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Uhuru Kenyatta MUIGAI uhagarariye Jubilee party yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu,maze abo mu bwoko bw’Abakikuyu bakora ibishoboka byose ngo batangize intambara kugirango bagabane ubutegetsi ibyo bita (NUSU MKATE) half bread sharing power.

Ariko abo mu bwoko bw’Abakikuyu Babura ababashyigikira muri iyo ntambara kuko byagaragaraga yuko NASA yatsinze amatora ku buryo bufatika cyangwa bugaragara maze iyo ntambara iburizwamo ntiyaba kibaye kuko yaburijwemo n’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Ijuru ryitegereza uburiganya bw’Umwakagara afatanije na Gen.James Kabarebe aho birirwa babeshya isi yose yuko bahagaritse genocide yabaye mu Rwanda.Mbona bafashe ibyuma bya electronic bishinzwe kugenzura abakozi ba leta igihe binjirira mukazi ni gihe bakaviramo.

Maze ibyo arabyitwaza avuga yuko ngo yateje igihugu imbere akoresheje koranabuhanga,afata ikoranabuhanga arisimbuza amaraso ya banyarwanda  yamennye abigambiriye abahumisha amaso ikoranabuhanga ridashobora kugira icyo rimarira abaturage yiciye imiryango yabo.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amaraso agiye gusimbura andi,kuko amaraso yose yamennywe nabategetsi atigeze ahorerwa n’Uwiteka Nyiringabo,none Uhoraho akaba agiye guhora kuva igihe cyose bayameneye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona agenda abwira abanyarwanda ko yakoze neza,kandi abaratira abategetsi bakomeye bagiye bakorana hirya no hino ku isi.Mu bo yavugaga harimo TONNY BLAIR wahoze ari ministiri w’intebe w’Ubwongereza nabandi batandukanye ibyo nibyo yagendaga avuga ko byamuhesha gukomeza gutegeka uRwanda ku buryo ntawundi wamusimbura.Ndetse akanavuga ko yashyigikiye cyangwa yateje imbere umupira wa maguru kuko ngo yashyizeho KAGAME CUP,ariko ibyo byose yabikoze mu izina rye,nta bwo yabikoze mu izina ry’uRwanda nyirizina.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami-Kazi w’Ubwongereza agiye gutanga,kandi agiye gushyira ahagaragara uzamusimbura ku ngoma kugirango ubwo azaba amaze gutanga uzamusimbura azahite yima ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

May 5, 2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona NASA batsinda amatora bafata ubutegetsi,mbona batangiye gukora iperereza ku basirikare bagiye bivanga muri politike bakiba amatora kandi batemerewe gukora ibijyanye na matora ahubwo bakaba bashinzwe ibijyanye n’umutekano.Mbona babashyize muri za Container  baba ariho bajya kubafungira.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo umuntu akora ninabyo azasarura.Dore inkozi z’ibibi zose zigiye gukurwa ku butegetsi kugirangozihabwe ibihano bizikwiriye kuko ubutabera bw’Uhorao Uwiteka Nyiringabo bwatangiye gukorera mu isi ya bazima uhereye taliki ya Mutarama 1,2013 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa mbona Agnes Nyirabazungu,yamburwa umugisha yaratunze kuko utari uwe,mbona agenda asubiza imigisha ya bandi hirya no hino kugeza arangije gusubiza iyo migisha yari yaratwaye hakoreshejwe imyuka mibi yo mu muryango.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatwaye imigisha ya bandi bakoresheje imbaraga z’umwijima igihe kirageze ngo bayamburwe kuko batakoze ibyo gukiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,bari mu  butayu batekereza yuko gusubira muri politike ariho byabafasha kongera kubona ubutunzi,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwo bwoko bushake mu maso y’Uhoraho bareke kumva yuko politike ariyo bazaboneramo ubuzima,ahubwo bashake Uwiteka bigishoboka ko abonwa,kandi bihane ibyaha bakoreye imbere y’Uhoraho kugirango azabibuke mu gihe kigoramye kigiye kuza mu minsi iri mbere.

Ibatabigenza gutyo,nta kabuza bazakomeza kuba abagaragu babandi kuzageza isi irangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero abazagira umwete wo gushaka mu maso h’Uhoraho,bakihana ibyaha bakoze imbere ya maso y’Uhoraho,ndetse na maraso bamennye atariho urubanza akabavaho nkumuvumo bikoreye ntakabuza yuko Uwiteka atazabura kubagirira neza nibaramuka bumviye ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu bugufiya bwuzuramo amazi aturutse mu Nyanja iherereye mu burasira zuba bw’Africa.Mbona ubutayu bwose bwuzuye amazi aturutse mu Nyanja ntihaba hagisigaye ahabwo.Mbona umwuzure uraje ugera no ku nkomebe z’ubutayu hafi ni nkengero z’ubutayu.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutayu bw’abanyarwanda bushyizweho iherezo kuko Uhoraho yibutse isezerano yasezeranije ubwoko bwe,none abushyizeho ishyerezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,kubera imbabazi z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo unshyirireho ya ndiririmbo y’igihimbano cy’umwuka mu ndiririmbo zo gushimisha Nº 82 Mwami wakomeretse Nitwe waziraga,wahemuwe utyo Mwami ushinyagurirwa.Umpe kunesha rero,nkuko wanesheje,hahirwa uzapfa apfira muri wowe Yesu.

Nerekwa abashumba bihene bazicyuye kumanywa bazizana kuzishyira mu nzu kumanywa yihangu,basa naho baje kuzihisha,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iherezo ry’ikinyoma riraje kandi ikinyoma kigeze ku iherezo ryabali mu isi ya bazima hehe nikinyoma mu gihe cy’ubutabera bw’abari mu nzu y’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo wa data urimo gukorwa neza,kandi abatuye isi bakomeje kugezwaho ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nkuko riri niyompamvu abantu bazacirwaho iteka badafite icyo bitwaza kuko ibyo data yifuje kubagezaho byose byabagezeho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abantu besnhi barimo urubyiruko baza gusaba gusengerwa n’Umuhanuzi.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Umuntu wese uzajya aza gusengerwa azajye yizanira amazi kugirango umusengere kandi ajye aza yitwaje nituro azaniye Umuhanuzi kugirango asengerwe uko niko Uwiteka nyiringabo abitegetse uyu munsi kandi niko abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzajye ukorera umurimo yawe murugo iminsi [5] ariko kumunsi w’Isabato numunsi wa mbere w’Isabato uzajye ujya gukorera muri hotel uruhuke mu mutwe”Relac” uko niko Uwiteka abitegetse!

Nerekwa Umwakagara ajya kugura intwaro za kirimbuzi mu gihugu cy’Ubushinwa,ariko abashinwa bagira amacyenga kuba bazimugurisha bikamenyekana bityo amahanga abafatira ibyemezo.Mbona bashakisha inzira [3] bazinyuzamo kugirango bazazigeze mu rwagasabo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara ageze aho ashaka kurimbura gakondo ya bakiranutsi kuko ntayandi mahitamo agisigaranye kuko amaze kubona ko,akuwe kubutegetsi none akaba ashaka ko igihugu cyose yakirimburana nabagituye kugirango uRwanda rukurwe ku ikarita yisi yose ngo kuko atari we utegetse uRwanda ngo ntabwo uRwanda rukwiye kubaho uko niko Uwiteka ababuriye kandi nuko Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona ibyo bitwaro bya kirimbuzi bigera muri gakondo ya bakiranutsi,bafata bimwe mu bisasu bazakoresha gusenya urwagasabo ariyo gakondo ya bakiranutsi,bacukuru mu butaka babyubakiramo bakoresheje Cement ivanzemo nibyuma kugirango bizakoreshwe mu ntambara igiye gutangira mu minsi iri mbere yo gukuraho Umwakagara kugirango basenye gakondo ya bakiranutsi(uRwanda) ikurwe ku ikarita yisi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bene so inkozi z’ibibi ziboherereje abashyitsi bagiye gusura Umuhanuzi Kazi,ariko dore basanze azengurutswe nimbaraga z’Uhoraho Nyiringabo kuko bashakaga kumwinjiramo ariko bakaba bagarukiye hanze yumubiri uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Translate »
Skip to toolbar