Daily Archives: May 7, 2017

Ubuhanuzi bwo muri hotel mu gihugu cya Uganda.

17 sept 2012 njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka Nyiringabo angirira Ubuntu,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,Numara kugera mu gihugu cy’IBABYLON,uzasanga visi perezida wa Kenya witwa Karonzo Musyoka akiri ku butegetsi,azavaho hanyuma nyuma azagaruka kubutegetsi batsinze amatora aho niho ubwiza bw’Uhoraho Uwiteka Imana yawe buzakwigaragariza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Intambara ya lll yisi yose irarimbanije!?

Amakuru agera ku inyangeNews aravuga ko,igihugu cya Koreya ya majyaruguru cyifatanije na IRAN bakaba bashyize ingabo hamwe kugirango bahangane na leta zunz’ubumwe z’America yatangije urugamba rwo kurwanya ibyo bihugu ibibuza gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Igice cya (56) cy’ubuhanuzi

May 6, 2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona bwa butayu bugufiya buhinduka amatongo,cyangwa se ishyamba ryiza rimeze nka PARK yinyamaswa nyabagendwa.Ubu ni bwa butayu buherereye mu burasira zuba bw’Africa haruguru ya Nyanja iri mu mpera zubutayu.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutayu burarangiye,kandi ahari umuvumo hasimbuwe n’umugisha hehe nubuhunzi ukundi kuko Uwiteka yumvise kurira na marira ya barengana muri gakondo ya bakiranutsi none akaba amanuwe nugutabara abaharenganira kugirango abahe ubutabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar