Daily Archives: May 21, 2017

Igice cya (57) cy’ubuhanuzi

May 21, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abahoze bakora muri Kigali City Council (KCC) bahunga bamara igice cy’igihe mu buhungiro bagaruka muri gakondo ya bakiranutsi ari bacye cyane,kandi mu murwa mukuru w’Iyerusalem,hari hatuyemo abantu bacye cyane.Kandi ba “NYAMPINGA”bari imbarwa kuko nabonaga abagabo barwanira “NYAMPINGA” [1] kugirango bongere kubaka urwagasabo kuko umwana w’Umwega yasize arimbuye abenshi bo muri gakondo ya bakiranutsi.

Kutumvira Imana,bituma ubuhanuzi buhinduka!

Gen.Nyamwasa agiye gushimutwa, naho Nyir’uRwanda bamutegeye murugendo agiye kugirira imahanga,akaba yagambaniwe numwe mubagize inteko y’ubwami (King Cabinet)

May 17, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwo nari ndimo kugendagenda ku nkengero z’ubutayu bugufiya ngo nirebere ibigiye gukorerwa umwakagara hamwe n’umwana w’umusita,nibwo nahuraga na wa mugore ushinzwe gutabara abagaragu b’Uhoraho (Abahanuzi) maze mubona amanuka mu butayu bugufiya nanjye ntambika ku mbibe z’ubwo butayu nuko niko kumbwira ati,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yarakuntumyeho ngo nkubwire ubwire Umuhanuzi mukuru wibyasezeranijwe yitegure kwakira ya mpano yasezeranijwe vuba bishoboka arayigezwaho maze abone uko azajya akorera Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Translate »
Skip to toolbar