Daily Archives: July 21, 2018
Dore uko Abanyakenya bibwa amafaranga mu butekamutwe bwo kuri telefoni zigendanwa
Muri Kenya, telefoni zigendanwa ni nka konti zo muri banki aho bamwe bazibitsaho amafaranga yabo yose, none abatekamutwe bari kugerageza kuzinjiramo bakoresheje ubujura bwisunze ikoranabuhanga kugira ngo bibe ayo mafaranga.
Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abantu 30 mu Buyabani mu gihe cy’ibyumweru
Abantu mu bice bitandukanye by’Ubuyapani basabwe kwigengesera kubera ubushyuhe bukabije bumaze guhitana abantu bagera kuri 30 mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ikinyoma ntabwo cyicara ku ntebe kabiri!!!
Ariko abega mwararindagiye,ibi se mwanditse kuri Sankara na Rusesa,koko murabona hari icyo byamarira abanyarwanda?Usibyeko mwazonzwe nikinyoma,kandi mukaba muzi neza ko abanyarwanda rubanda rw’Umwami rubaambiwe,mukaba muzi neza yuko mutagifite ijambo mu banyarwanda,niba Sankara arwaye amavunja,kuki muhagaritse umutima?Niba atarigeze avugira kubutaka bw’uRwanda,niki kibahagaritse umutima?Ubuse murabwira abahutu,cyangwa murabwira abacika cumu?Cyangwa muribwira!!?Niki cyatumye mubura ubwenge bigeze aho!!?