Daily Archives: August 3, 2018
Mu gihugu cy’u Rwanda uno munsi hijihijwe umunsi mukuru w’Umuganura bishimira umusaruro ariko kandi hari abatishimye
Mu Rwanda bijihije umunsi w’Umuganura, umunsi abaturage bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka maze bagahura bagasabana n’abayobozi, ariko hari abataka inzara.Leta ivuga ko Umuganura wizihizwa mu gihe umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku buryo bugaragara.
U Rwanda Rwirukanywe muri AGOA
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo guhagarika amahirwe yo kudasora imyambaro n’inkweto bituruka mu Rwanda byari bifite ku isoko ry’Amerika mu rwego rw’amasezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA.
Uburusiya Burahangayikishije Amerika
Abategetsi bakuru b’ibigo bijejwe umutekano mu gihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bashikirije kuri uyu wa kane amakenga bafite ku twigoro Uburusiya burimo two kongera guhungabanya amatora yimirije mu kwezi kwa cumi na kumwe, bashikiriza kandi ko ingingo zikomeye zigiye gufatwa.
















