Monthly Archives: May 2019
Tumwe mudushya bakoze,halimo no guhunga igihugu cyabo cyabagejeje muri America, ngo inzara iraca ibintu! Babyina badahembwa, ikibazo gikomeye cyane!!!
Abagize itorero ‘INGANZO NGARI’ itorero rikomeye cyane ry’igihugu,ubwo bari bagiye mu iserukira muco muri Leta zunze ubumwe za America,abasore 6 bahunze rugikubita bakigera ku kibuga cy’indege,naho abakobwa 2,bo baburirwa irengero iserukira muco rirangiye.Muri 20 bari bagiye mu iserukira muco,birumvikana ko 12 aribo basubiye muri gereza!??
Inkoni y’umwana ishira dondi dondi!!!
Impunzi y’Umunyarwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo,Camir Nkurunziza, Umunyarwanda w’impunzi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
u Rwanda rurwanya ibyo rwemera!?
Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange ry’ibicuruzwa na serivisi muri Afurika yagiye mu ngiro guhera kuri iyi tariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatanu kuko ibihugu byemeye ishyirwa mu bikorwa ryayo bigeze kuri 24.