Daily Archives: May 10, 2021

Igice cy’i (145) cy’ubuhanuzi

Dec 14,20 ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,ucireho iteka abatware bose batwara isi,yaba abayitwaza igitugu,cyangwa abayitwaza ubugwaneza,abo  bose ubacireho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Imbaraga zose zo mw’isi zicirwaho iteka!

Njyanwa mu iyerekwa mbona bus nini cyane yarilimo abantu benshi cyane mbere yuko ikomeza urugendo rwayo yarigiye kujyamo,ibanza kunyura mu gihugu cy’Ibabylon kwakira Umwami Kigeli Ndoli nawe wagenewe kwinjira muriyo bus kugirango yifatanye nabo muri urwo rugendo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Urugaga nyarwanda rwa RAC rugiye kunyura mu bice (2) by’ubutayu bugufiya!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli ijwi ry’Urangurura mu butayu,igikuba cyacitse ngo kuko wamennye ibanga ry’uko umwana w’umwega azarimbura umurwa mukuru w’Isalem. Iryo akaba ryali ibanga yari yibitseho, ategereje kuzigaragaza nk’umunyantegenke kugirango azasabe imishyikirano hagati ye,nabatavugar rumwe n’ubutegetsi bwe.Azabone uko azarimbura abantu bose batavuga rumwe nawe kugirango yikomereze ubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar