Yearly Archives: 2023
Igice (217) cy’Ubuhanuzi
Dec 14,2022 njyanwa mu iyerekwa rikomeye gusobanukirwa neza uko ibintu bigiye kugenda mw’isi yabazima.Mbona ibyo n’ubundi nari nabonye mu gice cya (216) cy’ubuhanuzi,nkomeza kubona igisa no kuzamurwa kw’itorero ry’Imana,ariko biza gusa naho bilimo imvange z’intambara z’amoko y’abahutu n’abatutsi muri gakondo yabakiranutsi.Mbona habaho impinduramatwara,abahutu bahinduka abatutsi.
Igice cya (216) cy’Ubuhanuzi
Dec 6,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona umugore waruhetse umwana,ageze imbere yanjye aramujishira amushyira imbere yanjye mbona wa mwana atangiye kugenda yasaga naho ari umukobwa ufite imyaka (2),aratambuka agana ibumuso bwanjye,ageze imbere ahindukamo idabyo nzinza ‹followers› zakataraboneka.
Igice cya (215) cy’Ubuhanuzi
Nov 28,2022 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,abanyamadini bararakaye cyane,kuko washenye ubwami bwabo bari bariyubakiye mu isi yabazima.Washenye icyubahiro cyabo,wabateje isi yose yamenye ko igihe cyabo cyo gusahura abatuye isi bitwaje ijambo ry’Imana Uwiteka Nyiringabo cyararangiye. None rubanda rwamenye ko ibyo bababwiraga ko hazabaho ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuri buri kimwe, byamaze gusohoza umulimo wabyo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Igice cya (214) cy’Ubuhanuzi
Nov 16,2022 Njyanwa mu iyerekwa mbona nzika ya nzigo alimo koga mu kiyaga cy’amazi yari yaturutse mu Nyanja arameneka atembera mu butayu bugufiya.Mbona nzika na nzigo hamwe na bagenzi be bose balimo koga muri icyo kiyaga cy’ayo mazi yatembaga ajya mu butayu naho hasa naho habaye inyanja.Ariko Umwami Kigeli Ndoli wari mu butayu atinya kwinjira muri ayo mazi yicyo kiyaga cyangwa yiyo Nyanja uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
igice cya (213) cy’Ubuhanuzi
Nov 5,2022 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli ibintu byakomeye cyane mu bwami bwa YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana,kuko balimo kumusaba kureka guhangana nawe,agatanga ubwami bw’uRwanda kuneza yabanyarwanda kugirango habeho guhererekanya ubwami mu mahoro maze abanyarwanda babashe kubona icyerekezo kimwe kizabafasha guhangana n’ingoma y’abega,bitaba ibyo,bakamureka agasigara wenyine uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.