Monthly Archives: February 2023

Igice cy’i(184)cy’Ubuhanuzi

Jan 3,2022 Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu bwambaye ubusa,mukanya ko guhumbya mbona abagabo bari bamaze igihe kirekire kumusozi bamanuka berekeza mu butayu bugufiya, mbona n’abakuru b’ingabo bitwaje intwaro nabo babakurikiye bamanukana na bo mu butayu bugufiya, hanyuma n’Umwami Kigeli Ndoli na we aza kuza abakurikiye, abafite intwari nabatazifite bose bamanukiye rimwe mu butayu bugufiya kugirango bajye gukuraho ingoma y’abega imaze imyaka ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cy’i(183)cy’ubuhanuzi

 

Dec 27,2021 Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu (igihugu) mbona muriyo nzu narindimo haje uruziramire (python) runsanga muriyo nzu rurambwira ruti,ndabizi yuko waduciriyeho iteka,uri umucamanza uca imanza zitabera mw’isi yabazima.Ariko noherejwe na Dr.Charles Kambanda kuza ku kwica,ngo arashaka gufasha RNC kuzajya ku butegetsi mbere yuko wima ingoma.

Igice cy’i(182)cy’ubuhanuzi

Dec 19,2021 njyanwa mu iyerekwa mbona abakobwa benshi cyane ‹insengero› basengera «NYAMPINGA Umwami Kazi SHIMA DIANE RWIGARA» kugirango azabashe kuzabana n’Umwami Kigeli Ndoli kuko ari we kimenyetso cyo gukuraho ingoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cy’i(181)cy’ubuhanuzi

Dec 7,2021 Nerekwa ukwezi guhagaze hejuru yanjye gucanye cyane,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli kuriya kwezi ubonye gucanye hejuru yawe,bisobanura yuko «NYAMPINGA,Umwami kazi SHIMA DIANE RWIGARA» atangiye guca amarenga yo kuza gusura Umwami Kigeli Ndoli uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Igice cy’i(180)cy’ubuhanuzi

Nov 27,2021 njyanwa mu iyerekwa mbona inanasi ‹Pineapple’s› zigera kuri (5); bisobanura umugisha wa mezi (5); ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,ugiye kwakira umugisha uturutse muri za magigiri z’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Translate »
Skip to toolbar