Monthly Archives: May 2023
Igice cya (220) cy’Ubuhanuzi
Jan 8,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona izuba ryamanutse riraza rigera hafi cyane naho Umwami Kigeli Ndoli yari yihishe mu buvumo kubera urugomo rw’inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’abega.
Igice cya (219) cy’Ubuhanuzi
Jan 1,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara atangira gukora genocide ya kabili,mbona abasirikare bategura amahema bazajya bashyiramo imirambo y abo bamaze kwica.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,abega barangije gutegura umugambi bamazemo igihe bategura wo kuzica abantu batemera ingoma y’abega kubera yica inzira karengane.Uwo mugambi bamaze kuwunoza neza,hasigaye kuwushyira mu bikorwa bagahitana abantu benshi cyane baruta abo bishe mu mwaka w’1994 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (218) cy’ubuhanuzi
Dec 21,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona hariho ubutumire ‹invitation› bari boherereje Umwami Kigeli Ndoli bamutumiye kuri iryo shuli.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli ntukwiye kwitaba ubwo butumire bwo kuri iryi shuli uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice (217) cy’Ubuhanuzi
Dec 14,2022 njyanwa mu iyerekwa rikomeye gusobanukirwa neza uko ibintu bigiye kugenda mw’isi yabazima.Mbona ibyo n’ubundi nari nabonye mu gice cya (216) cy’ubuhanuzi,nkomeza kubona igisa no kuzamurwa kw’itorero ry’Imana,ariko biza gusa naho bilimo imvange z’intambara z’amoko y’abahutu n’abatutsi muri gakondo yabakiranutsi.Mbona habaho impinduramatwara,abahutu bahinduka abatutsi.
Igice cya (216) cy’Ubuhanuzi
Dec 6,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona umugore waruhetse umwana,ageze imbere yanjye aramujishira amushyira imbere yanjye mbona wa mwana atangiye kugenda yasaga naho ari umukobwa ufite imyaka (2),aratambuka agana ibumuso bwanjye,ageze imbere ahindukamo idabyo nzinza ‹followers› zakataraboneka.