Daily Archives: November 7, 2023
Igice cya (261) cy’Ubuhanuzi
5 Nov,2023 njyanwa mu mbona ikimasa kinini cy’ubukombe kilimo gushakisha Umwami Kigeli Ndoli,mbona haje ukuboko gufashe inkota nini cyane,ariko nyirayo ntabwo nabashaga kumuca iryera.Araza afata ya Inkota atema amaguru yicyo kimasa aho amavi ahurira n’itako,amaguru yombi ayakuraho bwa bukombe busigara butakibasha gutambuka.
Igice cya (260) cy’Ubuhanuzi
2 Nov,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona insengero zose zo kw’isi zizamurwa mu misozi no mi bihanamanga by’imisozi yamabuye!Mbona aba Pastors bagerageza uko bamanuka uwo musozi bazamuweho uteye ubwoba,ariko Babura uko bawumanuka kuko inzira banyuzemo bawuzamuka itari ikigaragara ngo babe aliyo banyuramo bawumanuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igice cya (259) cy’Ubuhanuzi
29 OCT,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bitangaje kandi bisekeje cyane,kubakunda guseka,mbona idini rya «ISLAMIC religious» bakora inama ikomeye cyane balimo kugenzura imanza zitabera uko zilimo gukora umulimo wazo zicibwa n’Umwami Kigeli Ndoli mu gihugu cy’Ibabyloni kumurwa mukuru w’ISHUSHANI uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (258) cy’Ubuhanuzi
26 OCT,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona haba amatora mu gihugu cy’Ibabyloni nyuma yo gufungura ububiko bw’amatora «SERVER» bagasanga Samuei William RUTO ataratsinze amatora y’umukuru w’igihugu.Mbona Raila Odinga uyoboye impuzamashyaka ya «AZIMIO LA UMOJA ONE KENYA COALITION» atsinze amatora y’umukuru w’igihugu kunshuro ya ll namajwi menshi cyane ku buryo butari bwigere bubaho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.