Daily Archives: May 11, 2024
Igice cya (297) cy’Ubuhanuzi
1 Mar, 2024 Njyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu bwose bwuzuye amazi y’umuhengeri aturutse muri ya Nyanja iri mu burasurazuba bw’amajy’epfo y’Africa yo hagati. Mbona muri ayo mazi y’umwuzure aturutse muriyo Nyanja hajemo urufi runini cyane rwitwa «HUMPBACK WHALES» mbona amazi arubanye macyeya cyane maze rutangira kwigaragura yumva ko umutekano warwo ari mucyeya cyane! Mbona haje abagabo bararukurura barugeza haruguru ku gasozi kari haruguru y’uwo mwuzure. Maze basanga ikigakamyo gishomba amabuye bayishyiramo maze bayizanira Umwami Kigeli Ndoli uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse!