Ubuhanuzi bwa Hakizimana Jean Bosco,bwaba burimo imvange?

Ku italiki ya 05/06/2015, twabagejejeho ubuhanuzi bwa Bosco Hakizimana wavuze ko Papa François azasura igihugu cya Uganda ariko agishingura ikirenge muri icyo gihugu, mu Rwanda hakaba intambara. Uyu munsi ku italiki ya 27/11/2015 nibwo papa Fançois arasesekara muri Uganda avuye mu gihugu cya Kenya yasuye mu ntangiriro z’iki cyumweru, abasomyi benshi ba veritasinfo bakaba baradusabye ko twakongera kubagezaho iyo nkuru y’ubuhanuzi bwa Bosco Hakizimana; ni mwisomere uko ubwo buhanuzi yabutanze.

Isesengura ry’Ubuhanuzi

Ku mbuga za interneti,hagaragaye ubuhanzu bw’uwitwa Bosco Hakizimana ukomoka i Cyangugu akaba asengera mu itorero rya ADPER.Ikinyamakuru inyangeNews cyakomeje gushaka ubwo buhanuzi ngo turebe ko ibivugwa muri ubwo buhanzu bihwanye n’ijambo ry’Imana uko riri.Icyaduteye impungege cyane mur’ubu butumwa cyangwa ubuhanuzi buvugwa ko bwavuye k’Uwiteka Imana yo mu ijuru,buvuga ko Kolari mu gihugu cy’Uburundi izacuranga amezi (3) uhereye mukwezi kwa Kanne 2015 ubu dutangaza ubu butumwa hashize amezi (8) ndetse byashoboka ko umwaka ushobora kuzashira kuko dusigaje amezi (2) kolari igicuranga nyamara iyo aza kwivugira ko kolari izacuranga gusa ubanza byari bihagije.

Uyu Hakizimana Bosco uvuga ko yahawe ubutumwa n’Imana ngo abugeze kubanyarwanda akaba amaze kuzenguruka uturere 28 kuri 30 tugize u Rwanda rwose avuga ubwo buhanuzi yahawe n’Imana abubwira abakristu bo mu itorero rya pentecôte, Ubu buhanuzi tubagezaho, Hakizimana yabutangiye mu karere ka 29 ari ahitwa IKIREHE. Pasteri waganiriye na veritasinfo yatanze ibisobanuro bigaragara muri ubu buhanuzi bwa Hakizimana Bosco, ibyo bisobanuro tukaba twabishyize mudukubo muri iyi nyandiko y’impine twabakoreye.

UBWO BUHANUZI BWA HAKIZIMANA Bosco BUTEYE BUTYA :

Hakizimana Bosco atangira avuga ko abantu banze kumvira Imana abandi bakaba bakora ibyo bishakiye, Imana ikaba yaramutumye kugeza kubantu bose ubuhanuzi bw’uko igiye kohereza abantu bo gucunda amata mu mwaka w’2016, amavuta (intungane) akajya ukwayo n’amacunda akajya ukwayo. Imana yamubwiye ko umwaka w’2015 n’2016 ari umwaka w’ikosora n’umwaka w’inshoberamahanga !

Hakizimana Bosco avuga ko umwaka w’2014 yabwiye  abakristu b’itorero rya pentecote ko umwaka w’2014 wari umwaka w’integuza, naho umwaka w’2015 akaba ari umwaka wo gushyiraho akadomo (kurangiza gutanga ubuhanuzi). Imana ikaba yarabwiye Bosco ko umwaka w’2015  ari umwaka w’urujya n’uruza, abantu bakazajya batembera mu bihugu by’amahanga bakoresheje irangamuntu gusa. Yemeza ko ubutumwa Imana yamuhaye amaze kubugeza muturere 28 hakaba hasigaye akarere ka Rutsiro atarageramo.

Dore ibikubiye mu butumwa Imana yahaye Hakizimana Bosco agomba kugeza ku bantu :

1.Imana yatumye Hakizimana Bosco kubwira abantu ko igiye kuzana Korali (umutwe w’abarwanyi) yitwa «IKOSORA». Iyo korali izaba yitwaje ibyuma (intwaro) bikubita cyane n’ibyuma bicuranga umuziki (urusaku). Umucuranzi (umurwanyi) wese w’iyo korali azacuranga arebesha kitari (imbunda) aho ashaka kandi n’umwana wo munda azayumva ! Iyo korali y’ikosora nicuranga ngo n’abataza mu nsengero bazayumva. Abagabo, abagore n’abana bazabyina (kwiruka bahunga) uwo muziki wa korari buri wese azawubyina ukwe (guhunga intatane)!

2.Hakizimana Bosco akomeza avuga ko mu gihe iyo korali izaba icuranga hazaduka ibimoto (imodoka z’intambara) bifite za kinyoteri zitukura zizurira imisozi zivuza amahoni, icyo gihe mitiweli (inkomere zivurwa na croix-rouge) izaba ari ubuntu, kandi abantu bazaba baririmba ngo «aheza mu ijuru tuzahurirayo bagenzi» (gusenga cyane). Abantu bazabyina bagwe agacuhu (kwiruka cyane bahunga), barambarare hasi babaterure babajyana mu mahumbesi (uburuhukiro) aho bagomba kuruhukira (imva).

3.Hakizimana Bosco avuga ko mu gihe iyo korali izaba icuranga inyoni (indege z’intambara) y’iburasirazuba izahura n’iy’uburengerazuba, inyoni y’amajyaruguru izahamagara iy’amajyepfo iyitabe. Kandi umuntu uzafata amafoto (abanyamakuru) y’izo nyoni uko ari 4 azaba ahagaze mu murwa mukuru wa Kigali. Inyoni y’iburasirazuba azaba ari inyoni nini, ifite amababa manini n’umunwa utukura. Iyo nyoni izaba iri mu kirere izajya itera amajyi (ibisasu bya bombe) agwe hasi asandarire ku bantu bahari. Abantu bazaba bahaze imireti (bakomeretse cyane) abandi bazaba bisize iyo mileti (buzuye amaraso) kubera ayo majyi y’izo nyoni azajya yitura ku bantu. Icyo gihe, imbwa zifite inzara zizahaga imireti (kurya abapfuye).

4.Hakizimana avuga ko Imana yamubwiye ko kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’2015, Imana igiye kuzavuga cyane (kugeza ubuhanuzi bwayo ku bantu benshi) kuburyo nta muntu numwe izasigaramo idene. Imana izavuga kuburyo ntacyo izasiga inyuma mbere y’uko uyu mwaka w’2015 urangira, naho umwaka w’2016 Imana izahita iceceka. Bosco asobanuro ko abapasteri n’abavugabutumwa banyuranye bazavuga ariko Imana ikaba itazabumva kuko izaba icecetse!

Isesengura ry’Ubuhanuzi!

Ese koko Imana izaceceka nk’uko Bosco abivuga?None abantu bayo bose bamaze kugezwaho ubutumwa bwayo bw’intambara?Ariko birashoboka ko yaceceka kuri we,ariko harabakomeje kuvugana nayo kugeza magingo aya turabona itaraceceka cyereka niba haba harukwezi yaba yaramubwiye izacecekeramo!!

5.Ibimenyetso bigaragaza ko iyo korali (intambara) igiye kuza ni ibi bikurikira :

a)Ikimenyetso cya 1:

Hakizimana avuga ko bitewe n’uko Imana ikunda abanyarwanda ndetse n’itorero rya Pantecote, Imana yamubwiye ko ihaye abanyarwanda igihe cy’integuza, bityo iyo korali ikaba igiye guhera mu gihugu cy’u Burundi (ubu buhanuzi yabutanze mbere y’uko Nkurunziza atangwaho umukandida n’ishyaka rye rya CNDD FDD). Bosco yemeza ko iyo korali igiye gucurangira i Burundi ku buryo bukomeye kandi abarundi bose bakazabyina uwo muziki wayo bigatinda (guhunga).

Iyo korali izacurangira igihugu cy’u Burundi amezi atatu, nyuma ikazasiga icyo gihugu ikiringanije neza kandi itanze agakiza. Iyo korari izava mu gihugu cy’u Burundi ihite yambukira mu gihugu cy’u Rwanda. Hakizimana yemeza ko iyo korali izacuranga mu Rwanda ukwezi kumwe n’igice, ihite isimbuka igihugu cya Uganda ijye gucurangira mu gihugu cya Congo amezi ane n’igice. Iyo korari izacuranga muri Congo kuburyo bukomeye bikazatuma abakongomani bavuga ikinyarwanda kandi batakizi ! Nyuma ya Congo iyo Korali izambuka ijye gucuranga mu gihugu cya Tanzaniya amezi 3 n’igice.

Isesengura mu buhanuzi

Ubanza kenshi Imana yaba idakunda gutanga igihe ibyo ibigiye gukora bizamara,gusa ishobora guca amarenga kuko ntabwo isiganwa ni gihe kuko niyo igenga ibihe byose biri mubiganza byayo kandi ninayo ilinda abantu bayo.Ese kuba PaPa yageze muri Uganda byaba ar’ikimenyetso simusiga cya kwemeza ibyo Bosco yahanuye?Reka wenda tuvuge yuko gushingira ikirenge bishatse kuvuga igihe gito wenda ho ibyo twategereza tukareba ariko se amezi (3) IBURUNDI,Ukwezi kumwe nigice mu Rwanda byaba ari byo?Ko mu Burundi se amezi atatu yikubye kabiri?Iki ntacyaba ari kimwe mubigaragaza ko ibyahanura haba harimo akabazo?

Aha muri ubu butumwa cyangwa ubuhanuzi ntabwo tubonamo igihe cyibyahanuwe kuri DRCongo bizabera usibye kubona igihe bizabamara cyinagana na mezi (4) ariko umwaka ntawo tubona.Hanyuma na Tanzania naho nuko tubonamo amezi (3) gusa ariko umwaka ntawo tubonamo ese dushingiye ku byo yavuze ku Burundi byatwemeza ko nibindi yavuze bayaba arukuri?Nibyo papa yaraje usibye ko urwo rugendo yaramaze kurusubika inshuro ebyeri ariko nibura byo byaragaragaye!Kuki igihe yatanze ku Burundi cyarenze?

b)Ikimenyetso cya 2 :

Hakizimana avuga ko Imana yamuhishuriye ko mbere y’uko iyo korali ijya gucurangira mu Rwanda, Papa Fraçois azahaguruka i Roma akaza ku mugabane w’Afurika mu gihugu cya Uganda. Ubwo Papa François azaba akiva mu gihugu cya Uganda asubiye i Roma, korali (intambara) izahita iza mu Rwanda gucuranga ! Iyo korali niza gucurangira mu Rwanda, abasinzi, abasambanyi abajura… bazafashwa bose !!

  1. c) Ikimenyetso cya 3 :

Imana yavuze ko izatanga ikimenyetso cy’uko i Kirehe hazaba inkongi ikomeye kuburyo za kizimyamwoto zazimya uwo muriro zikananirwa. I Kayonza naho hazashya inzu kuburyo kuyizimya bizagorana. Inzu ya Etage ndende iri i Kigali izafatwa n’inkongi mu gice cyayo cyo hagati ahagana hejuru, kuzimya iyo nzu bizagorana kuburyo hazakoreshwa indege.(Inzu mu buhanuzi bisobanura igihugu,cyangwa amaseerano y’Uwiteka ku bwoko bwe.Hanyuma indege mu buhanuzi bisobanura urupfu,Umuriro bisobanura imbaraga z’Uhoraho.Bahanuzi rero turabasaba ko mwafata akanya mukabanza kubaza ibisobanuro by’ubuhanuzi mbere yuko mushyira ahagaragara ubutumwa muba mwahawe n’Uwiteka Imana kuko mushobora gusanga mwamgije umurimo mwwahawe bityo umwanz akibishima hejuru.

  1. d) Ikimenyetso cya4 :

Ikindi kimenyetso Imana yahishuriye Bosco ngo ni uko imiryango ya kiliziya gatolika i Burundi igiye gucikamo igikuba kubera urwango igiye kugira. Kiliziya gatolika i Burundi izanga uyiyoboye, icyo gihe korali izaba igiye kujya mu Rwanda.

  1. e) Ikimenyetso cya 5 :

Hakizimana avuga ko uyu mwaka w’2015 mu Rwanda hagiye kuba ibitambo byinshi cyane, hagiye kubaho impfu zidasanzwe, abantu bakaziyongera ubwenge, bakiringira amagare yabo n’amafarashi ariko bakazashoberwa kuko ntakintu bazageraho. Hazabaho ihindagurika ry’igihe kuburyo budasanzwe, hazabaho amasosiyeti n’amashyirahamwe byihuta cyane… umwaka w’2016, 2017 na 2018 Imana izaceceka mu Rwanda. Hakizimana avuga ko Imana izongera kuvuga mu mwaka w’2019 iri kubwira abana bayo yacunguye. Inyoni (abahunze) zavuye mu Rwanda zigiye kwarika mu mahanga zizagaruka zije kwarika mu gihugu cy’u Rwanda.

Ubanza guceceka kw’Imana byaba bikomeye cyane!Ese ubundi Imana iceceka byagenze gute?Iyo abahanuzi batandukiriye bakagenza ukubiri n’Uwiteka Imana ikiranuka yo mu ijuru,aho nta kiba gisigaye kuko Imana ivugira mu bahanuzi iraceceka cyane iyo ibona ntawundi wasimbura uwo yarisanzwe ikoresha.Ntabwo Uwiteka yafata icyemezo cyo guceceka mu gihe haba hakiri abantu bayikunda kandi bayubaha ndetse banayikorera ubwo se yaba yivumuye!Ahangaha uyu muhanuzi arasabwa kwigenzura kuko habaho imyuka igenda kubahanuzi ikabateza urujijo kugirango mu byo bahanura hagaragaremo ibinyoma!

Ashobora kuba afite impano yo guhanura ariko akaba yaravangiwe ikindi akaba adafata umwanya uhagije wo gusoma ijambo ry’Imana ahubwo umwanya munini akaba awukoresha mugusenga nyamara amasengesho burya akemura ibibazo bicye cyane ugereranije n’imbaraga ziri mu ijambo ry’Imana zitajya zigaragara mu banyamasengesho!Byaba atar’ibyo,akaba afite ikibazo mu buryo bwo mu mwuka

  1. f) Ikimenyetso cya 6 :

Hakizimana Bosco avuga ko Imana yamutumye kubwira abantu bose ko uyu mwaka w’2015 ariwo wa nyuma w’amahirwe yo gusenga kandi Imana ikaba yaramubwiye ko ibimenyetso byose yamuhaye kuvuga nibidasohora azapfukama bakamusengera kuko Imana itazongera kumutuma ukundi ! Imana yamubwiye ko uburyo iyo Korali izaza mu Rwanda izamera nka avoka izaba ihubutse mu giti ikikubita hasi (gutungurana cyane), ubwo umuziki (intambara) ugahita utangira, ntayindi nteguza ! Imana yamubwiye ko iyo korali izajya gucurangira mu gihugu cya Uganda nyuma y’umwaka w’2023. Nyuma yaho iyo korali izakomeza no mu bindi bihugu by’Afurika ndetse n’u Burayi uretse igihugu cy’Ubuholandi itazageramo !

Hakizimana avuga ko Imana yamweretse uburyo abasare bari mu nyanja bazitse kimwe n’abo bari kumwe nabo mu bwato kandi Imana yarabatumyeho abahanuzi batandukanye ngo bave mu nyanja vuba bakanangira imitima yabo! Imana yamusobanuriye ko ubwo bwato n’ababurimo ari abayoboye itorero n’abaririmo batayubaha! Yavuze ko Imana yamubwiye ko mu itorero hagiye kwaduka umudayimoni witwa « NDABISOHOYE » undi mudayimoni akazaba yitwa « NYIRABARIKUNDA » uzateza abantu kuba ba rupinzi no guteza indwara zitandukanye, undi mudayimoni akaba yitwa « WIRIRA » ariwe uzagenda avuga ngo ntakibazo kiriho !

Hakizimana Bosco yakomeje gutsindagira ko Imana yamuhaye ikimenyetso ndakuka ko ibyo byose bizatangira nyuma y’urugendo rwa Papa mu gihugu cya Uganda na korali izatangira gucurangira mu gihugu cy’u Burundi ! Abarundi bazahunga cyane kubera urusaku rutewe n’urusaku n’amajwi bya korali, bakazakambika mu Bugesera kugera i Kibungo bahunga urwo rusaku !

Ubu buhanuzi burimo imvange haraho ubona buvuga ukuri,byagera aho yagiye atanga(Umuhanuzi)igihe ku buryo icyo gihe yagiye atanga nicyo cyavangiye ubwo butumwa bwe!Amakuru duheruka ngo bari bamutaye muri yombi(Umwakagara)ntibiramenyekana niba yaba akiriho cyangwa niba yarishwe.

Abaye yaratawe muri yombi,byashoboka ko yagirirwa Ubuntu ntiyicwe wenda akaba ari byo yaba yarihanuriye ko Imana izaceceka 2016,17,18,ikazongera kuzavuga 2019 wenda icyo gihe akaba ariho azafungurwa!Kuko Imana ivugira mu bahanuzi iyo icecetse abahanuzi baba bapfuye batakiriho,cyangwa barahunze bibereye mu byaha naho ubundi Imana ntishobora guceceka kuko ubwoko bwayo bwarimbuka bugashira!

Kanda kuri iyi nteruro wumve uko Hakizimana Bosco yatanze ubu buhanuzi bwe mu rusengero !

Source : Ubuhamya bwa Hakizimana Bosco mu rusengero rwa Pentecôte

Translate »
Skip to toolbar