Umwami wa bami wa baroma yahinduye iminsi

Buri myaka ine, ikirangaminsi dukoresha cyiyongeraho umunsi umwe mu kwezi kwa kabiri. imyaka ifite inyongera yaje gute, cyangwa yaje kuba umugenzo kuri benshi gute? Reka turebere hamwe ibintu bitanu bidasanzwe biranga itariki ya 29 z’ukwa kabiri.

Isi biyitwara iminsi 365,kugirango umwaka ube urangiye,izuba rikazenguruka inshuro 1422 bingana ni myaka (4) kugirango hiyongereho umunsi umwe wa 29.

Hakurikijwe ikirangaminsi kiriho cya banya Burayi, cyatangiye gukoreshwa mu kinjana cya 16, byemejwe ko umwaka ufite iminsi 365. Rero ibice 0,2422 by’umwaka – cyangwa amasaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 46 – biteranywa bigwakwiza umunsi umwe ukwira buri myaka ine, kugira isaha igume ijana n’isi hamwe n’ibihe.

Ng’ibi ibintu bitanu bidasazwe byerekeye umwaka w’inyongera.

  1. Ni amakosa y’umwami w’abami

Ku ngoma ya Julius Caesar mu kinjana cya mbere, imbere y’umuzo wa Yezu Kristu, abahanga mu by’ikirere bahawe akazi ko kuvugurura ikirangaminsi cya kera cy’Abaromani, cyari kigizwe n’iminsi 355 y’umwana hamwe n’iminsi y’inyongera 22 buri myaka ibiri.Bivugwa ko icyo kirangaminsi cyasizwe n’ibihe.

Umwaka w’iminsi 365 ushingwa, hakongerwako umunsi umwe buri myaka mike kugira amasaha yiyongeraho abone aho ajya – ni nako umwaka w’inyongera wavutse.

Umwaka urimwo inyongera washinzwe na Julius Caesar mu kinjana cya mbere, imbere y’amavuka ya Yezu Kristu

Ukwezi kwahawe izina ry’umuyoboozi – July, kwitwaga Quintilis – kwari gufite iminsi 31, mu gihe ukwa munani (August), kwitwagwa Sextilis mu kirangaminsi cya kera – kwari gufite iminsi 30 gusa.

Hakurikijwe inyandiko z’abanyabwenge b’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa yitwa Sacobosco mu kinyejana cya 13, igihe Augustus yaba umwami w’abami wa mbere w’ubwami bushyashya bwa Roma, yashatse ko haba ukwezi kumwitirirwa – ashaka kandi ko ukwo kwezi kwa komera cyo kimwe n’ukwa Julius Caesar.

Rero ukwa kabiri, kwari gufite iminsi 28 cyangwa 30 ku myaka y’inyongera, kwatakaje umunsi umwe witwa kanama (August) mu rugamba rw’imyaka ifite iminsi y’inyongera.

Hakurikijwe ikirangamisi cyaba Geregoriyano, umwaka ushobora kuganywa kane hanyuma ugakubwa n’100 – iyo utagabanijwe n’400, ntufatwa nk’umwaka ufite umunsi w’inyongera. Rero imyaka y’2000 n’i1600 yari ifite iminsi y’inyongera, ariko 1700, 1800 n’1900 ntayo yari ifite. Ibyo bikurikizwa kugira ngo hakosorwe utuntu duto ku kuntu isi izunguruka.

  1. Abagore basaba abagabo kwubakana

pic2Imyaka ifite iminsi y’inyongera ijyana n’imigenzo itandukanye hamwe n’imyemerere bidafite aho bishingiye, bimwe bikaba bifitanye isano n’ubukwe.

Mu Bugiriki nk’akarorero, bamwe mu bashaka kwubakana baririnda kubikora mu mwaka ufite umunsi w’inyongera ngo kuko byatera umwaku mu minsi izaza.

Ariko rero imyaka ifite iminsi y’inyongera isanzwe izwi ko ariyo abagore basabamwo abagabo ngo babarongore.

Uwo mugenzo warakurikijwe cyane mu kinjana cya 19 abagore bakaba bagiye kurushinga bakunze gusaba abagabo ngo babarongore bakoresheje amakarita y’intashyo, ariko kuva aho uwo mugenzo wemerewe byateje ibibazo bikomeye.

Bivugwa ko ari umugenzo watangiye mu kinyejana cya gatanu, igihe umubikira wo muri Ireland witwa St Bridget yitotombeye mutagatifu Patrick ko abagore barindira igihe kirekire kugira abakunzi babo babasabe kubarongora.

Imigani ivuga ko mutgatifu Patrick yahise ashyiraho itegeko riha abagore uburenganzira bwo gusaba abagabo kubabira rimwe buri myaka ine.

Ikindi gisobanuro ngo bishobora kuba byaraturutse ku itegeko rya kera ryo muri Ecosse.

Umwamikazi Margaret wa Ecosse bivugwa ko yashizeho itegeko 1288 riha abagore badafite abagabo uburenganzira bwo gusaba kwabirwa mu mwaka uftse umunsi w’inyongera, umugabo wanze agahita acibwa amande. Ariko abanyabwenge nta na hamwe bigeze babona iryo tegeko ryanditse.

Bamwe babibona nk’ikimenyetso cy’ubwigenge bw’abagore, abandi bakabona ko ahubwo ari uburyo bwo gushimangira ku binyanywe nabagore.

Mu 1904 umwanditsi Elizahttps://inyangenewss.com/wp-admin/post-new.phpbeth Meriwether Gilmer, umwe mu bamenyeshamakuru b’abagore bari bazwi cyane icyo gihe, yanditse ati: “Inshingano z’umugore mu mwaka ufite umunsi w’inyongera, ni cyo kimwe ni bindi byinshi mu bundi burenganzira afite.

  1. Amahinduka y’abakozi

Pics3Niba uhembwa umushahara umwe buri kwezi, imyaka ifite iminsi y’inyongora ni inkuru mbi kuri wowe.Mu bisanzwe ukora umunsi w’inyongera umwe udahemberwa, kuko umushahara wawe uguma ari wa wundi ku myaka ifite imisi 366, izwi mu gifaransa nka annees bisextiles.

Ariko hari ikintu kitoroshye gutegera muri ibi, kuko kwibaza ingaruka z’ubutunzi ku mwaka ufite umunsi w’inyongera ntibyoroshye.

Benshi mu bahanga mu gukoresha imibare kw’isi bakoresha iyo mibare bigereranije mu gupima ibijanye n’ubutunzi nka GDP (umusaruro w’igihugu), kugira amezi yose yukwa kabiri agereranywe.

Touchstone Pictures Walt Disney Studios. Hollywood ikina ibijanye n’umwaka urimwo inyongera hamwe na Sandra Bullock ari kumwe na Ryan Reynolds muri film “The Proposal” cyangwa “Gusaba Umugeni”

Rero ukwezi kwa kabiri gufatwa ko gufite iminsi 28 wongeyeko icya kane cy’umunsi buri mwaka, yaba umwaka ufite umunsi w’inyongera cyangwa uwusanzwe.

Ibi byatumye umwigisha wo mw’ishuri ryisumbuye w’i Maryland atanguza icyo yise “No Work on Leap Day Revolution” (impinduka yo kudakora ku munsi w’inyongera) mu 2008, naho icyo cyifuzo kitashyizwe mu bikorwa.

Ariko kandi hari abavuga ko abakozi bahembwa ku kwezi bishobora gufatwa nk’uko bahembwa umushara urenze mu kwa kabiri kuko ukwo kwezi guhora ari kugufi ugereranije n’ayandi mezi.

Mu bisanzwe igitekerezo cyo kunganira ibyatakajwe mu butunzi kubera umunsi w’iyongera mu mwaka cyahoze ho kuva kera cyane.

Mu bishobora guhindurwa ku kirangaminsi kiriho byashikirijwe kenshi mu binyejana byahise, kimwe mu byavuzwe cyane akaba ari icyiswe “World Calendar”, yakorewe i New York mu 1930, yari kwimurira 29 z’ukwa kabiri ikaba 31 z’ukwa gatandatu uwo munsi ugahinduka uba uw’ikiruhuko kw’isi yose.

  1. Abiharira umunsi w’inyongera hamwe na ba rwiyemezamirimo

Hari abadatwarira hejuru, bazana amahinduka ukwabo, bashaka kwiharira uwo munsi, bakawumara bakorera ugushaka hamwe no gufasha abandi kuri uwo munsi w’inyongera mu mwaka.

Urubuga Easyfundraising.org rugira ruti “gabira umunsi wawe w’inyongera ku bagiraneza”, cyane cyane i Burayi no muri Amerika.

Hari amashyirahamwe asaba abantu gutanga imfashanyo, kujya mu bikorwa byo gushakisha imfashanyo yo kurwanya indwara nka cancer muri za kaminuza hamwe n’ibindi.

Ikigamijwe, nk’uko amashirahamwe y’abagiraneza abivuga, n’uko abakoresha bemera guha uwo munsi wa 29 z’ukwa kabiri abakozi babo, kandi udakekeranije, si bose bemera kubikora.

Ababijyamwo bakoresha amagambo magufi hashtags kuri Twitter nka #ExtraDay na #LeapDay2016 kugira berekane ibyo bakoze.

Cyeretse ubugiraneza, abandi bakoresha uwo munsi w’inyongera mu kurangura ibyo batashoboye kurangura ikindi gihe.

Uno mwaka, ikigo gishinzwe iby’ubuhanga bwa digital co muri Scotland, Attacat, kiragerageza gushinga ikigo gishyashya mu munsi umwe, kandi abakozi bacyo ntibazamenya icyo kigo icyo ari icyo kuzageza igihe bazazir ku kazai itariki 29 z’ukwa kabiri.

Umuyobozi nshingwabikorwa, yanatangije icyo gitekerezo, Tim Barlow, yagize ati: “Cyo kimwe na ba rwiyemeza mirimo bandi benshi, nagize ibitekerezo byinshi byo gutangiza ikigo mu myaka yashize, ariko ni nk’aho nta mwanya njya mbona wo kubikora…

“Kuki tutakoresha umunsi wacu w’inyongera mu gutangiza ikigo cy’ubucuruzi?”Kandi si ikigo cyivuka uno munsi ngo ejo kibe kitakiriho.

Umunsi w’inyongera ushobora kuba uwo kwitangira abandi kuri bamwe”Dushaka gushinga ikigo kizamara igihe kirekire.”

  1. Isabukuru y’ivuka, rimwe mu myaka ine

Calenda4Iyo ugeze ku bidasanzwe kuri iki kirangaminsi, imyaka iminsi y’inyongera itera bamwe kutabivugaho rumwe, cyane ku bayivukiramwo, n’ukuvuga abavuka itariki 29 z’ukwa kabiri.Umugiriki yavutse kuri iyo tariki, Dimitrios Michalopoulos, yabwiye BBC ati: “Abantu nkatwe duhimbaza isabukuru yacu by’ukuri rimwe gusa mu myaka ine. Mpora nizihiza itariki 28 ariko si cyo kimwe.

“Nkiri umwana byaranteraga ingorane cyane. Ubu narabimenyereye kandi mbona bishekeje iyo mbibwiye abandi.”Amahirwe y’uko ugira isabukuru y’amavuko ku munsi w’inyongera ni make cyane, kuko abahanga mu mibare bavuga ko ari rimwe mu 1.461.Kuri ubu abantu imiriyoni 4,1 kw’isi nibo bavutse itariki 29 z’ukwa kabiri.

Umukinyi w’ibyese Alex Rocco, umunyabitito John Byrom, Papa Paul III hamwe n’umu raperi Ja Rule ni bamwe muri ba rurangiranwa bavutse itariki 29 z’ukwa kabiri.

Icyiza n’uko, abana bose bavuka kuri iyo tariki bagirirwa umunsi mukuru wabo bwite babishatse mu mujyi wa Anthony, i Texas muri Amerika.

Uwo mujyi w’iyise umurwa mukuru w’isi w’imyaka ifite iminsi y’inyongera, utegura isabukuru y’iminsi ine mu mwaka ufite umunsi w’inyongera, hagatangwa ifunguro ry’isabukuru ku bavutse kuri iyo tariki.

 

Translate »
Skip to toolbar