Abarepubulike bavuga rumwe numwakagara bahaye amahirwe umwakagara kuramba kubutegetsi kubera guharanira ikinyoma!

Umurango RPF inkotanyi yambutse kagitumba ifata igihugu maze biba impamvu yo gukandamiza abatavuga rumwe nayo,ndetse ibihindura iterabwoba rikorerwa abanyagihugu.Abanyarwanda bakaba bafite ihurizo rikomeye cyane uburyo bazagera ku bwisanzure biciye muri demokarasi no kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Niba se FPR izakurwa kubutegetsi nabandi banyapolitike bazaba bakoresheje ingufu za gisirikare ,murabona urwishe ya nka rutakiyirimo?Ubwo nabo bazavuga ko bakuyeho umwakagara yari yarananiranye none mutangiye kuzana urwenya!Ngo dusangire ubutegetsi?Aha murabona ko tutazahera mu muhanda kuzagza Umwami aje!

Niryari abanyapolitike bazumva yuko abanyagihugu bakeneye amahoro kandi sabanyagihugu gusa ahubwo nabanyapolitike barayakeneye kuko iyo bikomeye nibo baheraho mbere yuko bica abanyagihugu.Kuki se abatavuga rumwe numwakagara badashobora kumva yuko igihugu dukeneye ari cya bose?Ikibazo gihari ngo barashaka kwerekana imbaraga nyamara bose mu gihe batazakorera hamwe nta mbaraga bashobora kugira

FDLRReba FDLR yabayaho ngo izafata igihugu,bamwe barasaza abandi barabyiruka none nta nubwo rwose bakivuga kubera kwanga gufatanya nabandi ngo bafite zamasirikare nyamara bibagiwe yuko abasirikare badashobora gukora bonyine mu gihe cyose abasirikare batayobowe nabanyapolitike

AbazasimburaFPR reka wenda tuvuge FDLR cyangwa RNC kuko nibo twumva ko bafite ingabo,umwe murabo nafata igihugu nawe azajya avuga ngo twambutse Goma na Gisenyi dufata igihugu.Cyangwa se bavuge ko bambutse Cyangugu ubwo koko tuzahora muri muzunga kuzageza ryari?

RNC ishobora nayo kunyura ku KANYARU cyangwa se Rusumo ubwo nabo nibafata igihugu uzumva basubiyemo ya mvugo yabo bahoranye ngo twambutse KAGITUMBA ubwo abazaba batarambutse tuzaba abande la?Harahagazwe ndakurahiye Umwami Kigeli

Reka twiringire yuko Uwiteka Imana dusenga atazemera ko indakebwa zizongera gufata igihugu bitwaje imiheto na mahiri nimipanga cyangwa se nikindi icyar’icyo cyose ahubwo Uwiteka azakora ibyo yadusezeranije kuzaduha gakondo yabakiranutsi kugirango Umwami yime ingoma maze tubone uko dukorera dutambira ibitambo Uwiteka Imana yacu.

Translate »
Skip to toolbar