uRwanda ruyoboye umugomo wo kwikura murukiko rwa ICC

I Kigali ku murwa mukuru w’uRwagasabo hateraniye inama y’ibihugu by’Africa muri bimwe bitemera ko urukiko rwa ICC I LA HAYE mu gihugu cy’Ubuhollande rwakomeza guca imanza  z’abayobozi b’Africa bakomeje gutegeka ibihugu ari nako bahonyora uburenganzira bwa muntu.

Ubusanzwe uRwanda nta bwo rwigeze rusinya ayo masezerano kubwa perezida Habyarimana Juvenal atigeze asinya ayo masezerano akaba ari nayo mpamvu umwwakagara yirirwa yidunda hirya no hino ubundi yakagombye gufatwa kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Igihugu cya Uganda kiyobowe na M7 nacyo kikaba gishaka ko cyasesa amasezerano ya Rome statute arengera uburenganzira bwa muntu kubera yuko M7 aregwa ibyaha by’ubwicanyi ahitwa Ruwero yakoreye mu ntambara bivugwa ko haguye abaturage benshi cyane akaba arimo ashaka ko afatanije na bimwe muri byo bihugu bifite amadossie I LA HAYE kugirango ubuzima bwabo butazararangirira muburoko

Iki cyifuzo kikaba cyaratangiranye na leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta uregwa kuba we na mugenzi we William Ruto barakoze ubwicanyi mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu umwaka wa 2007/8 kwikura murukiko rwa ICC bishobora kutaborohera bitewe nuko batabisabye kubera ko hagaragaye imikorere mibi ahubwo babisabye kubera gutinya ubutabera mpunzamahanga kubera ibyaha bakoreye abaturage bashsinzwe kuyobora

Mukwezi gushize niho uRwanda rwanze kwitaba urukiko rwa Arusha rwarezwemo numuturage warwo w’umunyapolitike Ingabire Victoire Umuhoza waregeye urwo rukiko avuga igihugu cye cyamurenganije uRwanda rero rwatinye gutsindwa urubanza ruhitamo kwivana murukiko nyafurika rurengera abaturage barwo

Ubu rero uRwanda rwasanze yuko kwikura murukiko nyafurika bidafite icyo bikiza mu gihe urukiko rwa ICC rukomeje kureberera abaturege bose batuye isi aho ruhana ibyaha bikorwa nabanayapolitike bakorera ubwicanyi abaturage bashinzwe kuyobora ibi uRwanda rubifitemo inyungu kubera ko imbere harahinda umuriro kuko nyuma ya 2017 abayobozi ba RPF basshobora kuzafungwa murukiko rwa ICC bitewe nubwicanyi barimo gutegura bigiye kuba mu minsi iri mbere ikigaragara ni uko harahagazwe.

Translate »
Skip to toolbar