Imbata zo kumena amaraso zibburizwamo n’Uhoraho

March 28,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ubwo Uhoraho yari yaje kuntaramira,ndimo kuganirizwa nawe,mbona za nkozi zibibi za DMI zifite agahinda kenshi cyane zibabazwa nimirimo myiza Uhoraho akomeje gukora yihesha icyubahiro maze ndabwirwa ngo,abanzi bumusaraba bakomeje kwicwa nishyari mu mitima yabo kuko akomeje kwikorera imirimo niko Uhoraho agize.

March 29,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana wumuntu,dore mucuti wawe Bucyana Olivier agiye gukora ubukwe ariko mbere yuko abukora abanyeshyari inkozi zibibi bazahita bamuhumanya bamuhindure ikimara maze iby’urushako bizaba bibaye imfabusa.

Wibuke ko hashize imyaka irenga [10] umuhaye ubu butumwa ariko nta cyo yigeze abikoraho,none igihe niki kirasohoye ngaho shyira ahagaragara nibura ntihari bubure usoma ubu butumwa akabumugezaho kuko azengurutswe na banzi bumusaraba uko niko Uhoraho avuga.

March 31, 2016 njyanwa mu yerekwa mbona umwuka w’inzika y’Inzigo mu Nyanja nini ariko mbona uwo mwuka w’Inzigo uri ku nkengero zinyanja ushaka kwambuka ugerageza gufata ku nkombe ngo wikure muri iyo Nyanja ariko bikananirana

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka w’Inzika ya Nzigo warushinzwe ku guhiga,ubu uri mukaga gakomeye cyane abari batanze ibyiringiro yuko bazaguta muri yombi bamerewe nabi cyane kuko bahawe amafaranga menshi none birangiye nta cyo bakoze.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza riambwira riti,abo bose bagize uruhare kugambanira umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe,dore bahuye nakaga gakomeye cyane kandi umwakagara agiye kugenda abica uruhongo hongo kuko bamenye amwe mu mabanga akomeye yo ngoma y’umwakagara kandi batari ngombwa!

None kugirango asibanganye ayo mabanga agiye kwivugana abo yagize imbata zo kumena amaraso kugirango ibimenyetso biburiremo maze asigare yemye yivuga ibigwi ariko ubanza atazabarangiza nawe bataramurangiza uko niko Uhoraho avuga.Nuko rero ubu utuze kuko abanzi b’Uhoraho bamaze gutatana babuze icyerekezo kuko Uwiteka yaburijemo imigambi yabo mibisha niko Uhoraho avuga.

Translate »
Skip to toolbar