Kutubaha Imana bitera ubugoryi!!!

June 25, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi ziteguye imigambi mibi munsi y’igikombe cya gakondo ya bakiranutsi,none injira  mu masengesho kugirango Uhoraho abulizemo imigambi n’inzira zabo uko niko Uwiteka avuga.

Dore ubwoko bw’Uwiteka muri gakondo ya bakiranutsi ntubushobora gusoma ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakirenutsi yaremye Ijuru n’Isi kuko ibyahanuwe bibageze ahaga kandi bakaba barabonye yuko gakondo yahawe umuekano w’ibanze,none bahejeje ubwoko bwanjye mukizima kugirango babahume amaso batamenya imigambi y’inkozi z’ibibi zilimo gutegura bityo ubwoko bwanjye bw’abanyantegenke bugashirira ku cumu.

Mwana w’umuntu burira abantu bashake mu maso h’Uhoraho kuko ibihe bigiye guha ibindi ibyari umunezero,bigahinduka umubabaro n’amarira n’agahinda bitigeze kubaho mu isi ya bazima.Uko niko Uwiteka avuga. Mwana w’umuntu,ntutinye izo nkozi z’ikibi kuko nzigejeje ku iherezo ryazo zikaba zitagifite ibyiringiro byo gukomeza gukoresha ubwoko bw’Uwiteka imilimo y’inkorera gahato umenye yuko Uwiteka ari we Mana yawe kandi ari we byiringiro byawe uko niko Uhoraho avuga.

Burira abantu bajye bahana hana amakuru kuri nkoranya mbuga kugirango byibuze bagenzi babo bajye babasha kubona amakuru ajyanye ni jambo ryanjye kuko harabamaze gushyirwa mukato ka kajiji ka gahume ariko Uwiteka ufite imbaraga nyinshi zo gukiza ubwoko bwawe wiremeye ndakwingize ngo ugabanye iminsi y’inkozi zibibi kugirango ubwoko bwawe buhumeke ho gato kuko buheze mugihirahiro.

Bwira ubwoko bwanjye buri hanze ya gakondo ya bakiranutsi bafashe abari muri gakondo ubabwire uti,nimushyire za e-mail zanyu kuri gakondo y’Umuhanuzi “Subscribes” yaba kurubuga rwa nkoranyambuga FACEBOOK,TWITER,G+ cyangwa se nzindi amakuru azajya abasanga muri e-mail zanyu mube ariho muyasomera kugirango mubashe gukiza ubugingo bwanyu uko niko Uhoraho avuga.

Nuko ubwo Uhoraho amaze kuvugana nanjye,mpita mfata gahunda y’amasengesho ntangira gutabaza Ijuru ngo rigire icyo rikorera abakiranutsi kuko umwanzi akomeje kugambirira imigambi mibi kurushaho uko yarasanzwe agambirira kubera yuko,uko iminsi ye igenda irangira,ninako agenda arushaho kuba mubi cyane kugirango azasohoze ibyahanuwe n’Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

PrayIsengesho ry’Umuhanuzi: Uwiteka Mana ndakwinginze ngo ugirire neza ubwoko bwawe bwabakiranutsi kuko wadusezeranije kuzahabwa gakondo y’isezerano,none,ko umwanzi agiye kurimbura ubwoko bwawe kubera butiringiye ijambo ryawe,bizagenda gute?Hanyuma se gakondo izasigara ar’umusaka!?Ntabazacika ku icumu se bazabara inkuru?Hanyuma se gakondo izaragwa abatarigeze kuba ubwoko?Nyuma yuko abar’ubwoko barimbuwe n’umwanzi w’umwakagara!?

None se gakondo izaragwa abanyamahanga?Umwami wawe wimikishije iajmbo ryawe akaba ategereje gusigwa amavuta yo kwima ingoma,azaba Umwami wabanyamahanga?None se ninde uzasigara muri gakondo ya bakiranutsi nimba bizagenda gutyo!’Uwiteka Mana girira imbabazi ubwoko bwawe kuko bwananiwe kwiringira ijambo ryawe ubuhe gufunguka amaso n’amatwi kuko bwagukiraniweho kandi bukaba bwarayobejwe nabigize kuba abatambyi kandi batari bo;ndetse utaranabahamagaye ngo ubashyire mu mulimo aho niho ubwoko bwawe bwayoberejwe kubera kwiringira abana b’Abantu.

Uhoraho we ibuka yuko isezerano ar’iry’abariho ntabwo ar’iryabavuye mu mubiri,kandi Umwami ni rubanda,none ko waduhaye Umwami wikishije ijambo ryawe,azaba Umwami utagira abantu?Naho ubwoko bwagucumuyeho mbese ntabwo wakwibuza uburakari bwawe maze ukagirira neza ubwoko wasezeranije kuzahabwa gakondo ya bakiranutsi?Uwiteka we ufite inzia igihumbi ndetse zirenzeho kuko ari wowe waremye ibiri mu isi ya bazima,burizamo imigambi y’umwakagara Umwami wiyimitse kungufu akaburizamo imigambi yawe,ariko kandi nawe niwowe wabyemeye kuko imigambi yawe ntijya iburizwamo ahubwo wagirango urangize ishyushyu ryabadayimoni dore ujya ubihanganira nabo bagasohoza imigambi yabo kugirango uzabone uko ubaciraho iteka.

Yego ibihe turimo birasohoza imilimo yabyo yahanuwe n’abagaragu bawe,ntabwo twabahagarika ndetse ntitwabihindura nk’uko inkozi zikibi zirirwa zigisha ibyanditswe byera zikabihindura uko zishakiye,ariko haracyari ibyiringiro yuko abakwiringiye wabagirira neza ukabakiza umwanzi utugeze ahaga kugirango hanyuma yibyo tuzabone icyo tuzahiga mu mfura zateraniye imbere yawe dushengerera izina ryawe ryiza no kugira neza kwawe kutagira iherezo!

Mbese ninde muhanga kandi akaba umunyabwenge wakwegera bwenge akamusaba ubwenge mu gihe nk’iki cyubuyobe akamugirira neza kugirango ineza y’Uhoraho izamuhoreho?Ndashima Uhoraho yuko abamwiringira batazabura ubwenge cyangwa ngo babure ubuhanga buturuka mu buhanga bw’umuhanga wagambiriye guhanga ibiduhanga kugirango tube abahanga mu ijambo ryayo haba mucyjepfo cyangwa ikijyaruguru uburari uburebure hose Uwiteka arahuzuye ntaho utamusanga kuko kubamringira iteka siko bizahora kuko atazabura kubakura mu mwijima wicuraburndi kugirango bazamusingize igihe abakiranutsi bazaba bateraniye gushengerera Uhoraho.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zabukereye zahagaze mutuyira imiharuro nuduhanda bibwira ko uri buhanyure,barimo kugerageza gusama utubuyenge mwalimo guterana na Ruterana kugirango barebe ubwoko bwatwo no kubengerana kwatwo kuko  bibwira yuko bagutera akabuye kimijugujugu kakaba kagufata ndetse bateze ikigozi cy’umuguha mukirere ahanyura inyoni ariko nayubusa kuko umutego mutindi ushibukana nyirawo bararuhira ubusa kandi barashinga umuhunda ku kirenge niko Uhoraho avuga.

DevilNongera kwerekwa izo nka (Abadayimoni) z’izo nkozi z’ikibi zijyanwa mu butayu kurisha kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,manuka werekeze mu butayu bugufiya witegereze yuko koko izo nkozi zikibi zagejejwe mu butayu bugufiya aho zigomba kwigishwa kwizera Rurema waziremye none uyu umunsi zikaba zimuneguriza izuru uko niko Uhoraho avuga.

Nuko ndamanuka ndaziherekeza ngera mu butayu bugufiya ariko hari habuzeho hato ngo zince iryera ariko ndazikinga buhoro buhoro tugerana mu butayu bugufiya maze nitegereza uko zirisha ubwatsi butagira amazi,sinz’ukuntu zakebutse ziba ziranyikanze nanjye ubwo mpita mpabwa amababa ndaguruka (Spiritual Wings) ubwo mba ndazicitse maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ngiye guhana izi nkozi z’ikibi nziguhora kuko zarwanije umugaragu w’Uhoraho utariho urubanza kandi zagambiriye igihe kinini cyane kumena amaraso y’umukiranutsi ariko Uhoraho akagenda abuzamo imigambi yazo!

Uhoraho we uzagezahe kwihanganira inkozi z’ikibi zigenza umugaragu wawe n’ubwoko bwawe?Niki gituma ubihanganira bagakomeza kurya abakiranutsi nkurya imbuto zo mucyi? Ndakwingize ngo ubanurireho inkubiri y’umuyaga udasize n’umwuzure kugirango wabo kugirango gukiranirwa kwabo kuzurire imbere yawe maze bamenye yuko Uwiteka Imana twiringiye ari we Mana Uhoraho Uwiteka Nyiringabo w’ibihe byose!!

Ntabwo ukwiye kubahanganira nubwo wabaciriyeho iteka ukabavugaho ibikomeye ndakwingize wihutishe ibyago byabo namakuba yabo nk’uko umwakagara yabyisabiwe kandi nzi neza yuko utajya ureka kumva ijwi ry’umukuru w’igihugu yaba mubi cyangwa mwiza ijambo ryose ritututse mundiba y’uutima we,ntabwo ushobora kuryirengagiza ahubwo uri agaciro cyane kuko rigira ingaruka nziza cyangwa mbi kubanyagihugu ari bwo bwoko bwawe wironkeye mu maraso y’Umwami wanjye Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibabazwa nizo nkozi z’ikibi zanze kwizera ijambo ry’Uhoraho zikaba zirirwa zihiga ubugingo bw’abanyantegenke kugirango zibarimbure kubera yuko zamenye yuko nta rundi ruzitegereje ahubwo zisigarijwe kuzarimbuka no gukorwa nisoni imbere y’amarembo ya mahanga y’isi yose aho zisanga zitakigira uwazigirira impuhwe ahubwo buri wese azaziciraho iteka kubera gukiranirwa kwazo humura humeka uturize imbere y’Uwiteka Imana yawe kuko ari we wavuze ese no gusohoza ntazabisohoza?Uko niko Uhoraho avuga!

fire2Ariko se batekereza bate iyo babona bakoresha ikoranabuhanga ryakozwe n’intoki z’umwana w’umuntu,bakiyibagiza yuko izo mbaraga nubwo bwenge byose bituruka mu kuboko kw’Isumba byose akaba umugenga wa byose,mbese bibwira yuko bagenza umwuka w’Uhoraho hanyuma we ntazabagenze!?

Maze kumva ijwi ry’Uhoraho rinyuze mu mwuka wera,numva nshubijwemo imbaraga zikomeye cyane maze nikomereza urugendo rwanjye mbona Uhoraho atumye imuyaga ujya imbere yanjye ugenda unkuriraho ibiti na mabuye byashyizwe mu nzira nyabagendwa ndetse agenda asibanganya ibinogo by’amazi byacukuwe nizo nkozi z’ikibi zigirango zinsibire amayira ndagenda kulinda ngeze ku iherezo ry’urugendo rwanjye maze mbona ngeze kumisozi y’igikundiro iyo umuntu abanzirizaho mbere yuko agera IZION.

Ndicara ndaruhuka mfata imbuto nziza ziri kuri ibyo biti biteye ubwiza buhebuje ntangira kurya kur’izo mbuto zari zigoswe nabadayimoni mu myaka yashize banga ko abagenzi bazajya bahagera bakaruhukira ariko nerekwa ko Malaika Michael yaje kuzirukana nyuma yo gutahura yuko izo nkozi z’ibibi zazaga gutera abagenzi barangije igikombe gituruka mu butayu bugufiya berekeza IZION maze bahashyira umutekano kugirango abagenzi bajye baharuhukira mbere yuko bakirirwa mu mbera byombi ya bakiranutsi.

Save

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar