Inzara muri gakondo ya bakiranutsi imeze nabi ku buryo abafite amafaranga ku makonti ashobora gufatirwa na leta ikayiguriza!!!

Uwiteka Imana ntako atagize ngo akize ubwoko bwe,kubera bwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,nawe yohereje inzara kugirango bahunge umujinya w’Uwiteka uzatera wahanuwe na bahanuzi kuko yabonye bakomeza kwinangira umutima bituma Uhoraho akoresha ukuboko ku Ibumoso ateza amapfa akomeye cyane mu gihugu kugirango bakize ubugingo bwabo.

Ubuhanuzi buvuga ko,hazabaho inzara ikomeye cyane ku buryo ubutegetsi bw’umwakagara buzafatira amafaranga yabanyagihugu ari mu mabanki bakayakoresha bakazasigara bishyuza leta.Umuntu wese ugifite amafaranga muri bank cyangwa kuri za telephone M.Pesa mufite ikibazo gikomeye cyane kuko azafatirwa na leta mubure urustyo n’ingasire.

Mwari mukwiye kubikuza udufaranga twanyu hakiri kare kuko nimutinda muzisanga mwishyuza leta,murabizi neza yuko leta ya FPR ubu irakennye cyane ku buryo birirwa babunza impapuro za leta zifite agaciro kimigabane cyangwa amafaranga birirwa bashaka abazigura ubwo se nizimara kurangira murumva batazafatira utwanyu?

Nta jambo na rimwe ryavuzwe mu buhanuzi ritazasohora,murabicira inceri,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo ibyavuzwe n’Uwiteka bizasohora kandi bikazasohora kumugaragaro abumviye ijambo ry’Uwiteka nibo bonyine bazakizwa umujinya w’Uhoraho urimo kugurumanira hejuru y’ubutegetsi bw’umwakagara.Ubundi se mutegereje iki ngo mwemere ko ibyahanuwe kuri gakondo ya bakiranutsi bisohoye?Umuserabanya barawubwiye bati hung adore inzu irahiye,nawo uti,niko bisanzwe ihora icumbuka umwotsi!!!

Ubusanzwe umuserabanya ugira amaraso akonje kugirango uzumve ubushyuhe birakomeye cyane bisaba ko utwikwa ugashya!Hari abantu rero bifitiye amaraso akonje adashobora gushyuha nabusa ku buryo ayo maraso ashyuha ar’uko atwitswe mu muriro.Ngaho rero abafite amatwi nibumve icyo umwuka abwira amatorero.

Ikiganiro Imvo n’Imvano cya BBC gahuzamiryango cyakubitiye mu karere k’uburasirazuba bw’u Rwanda ahavugwa ikibazo cy’inzara kimaze gutuma abanyagihugu bamwe bomoka bagahunga.

Icyo kibazo kirakomeye cyane mu bice bimwe by’iyo ntara, ku buryo abanyagihugu bavuganye na BBC bavuga ko atawukirya kabiri ku munsi, ngo na rimwe bishobora abagabo.

Mu murenge wa Rwinkwavu aho BBC yashoboye kugera, abaturage bose bavuga kimwe.Bemeza ko uruzuba ruri mu byatumye inzara ibatera, ariko bakagaruka cyane ku kibazo cy’imyonga (ibishanga) bavuga ko bambuwe n’ubutegetsi bwa FPR bukabasiga amara masa!

Ngo iyo ibyo bishanga batabyamburwa, na leta,nta kibazo bari kuba bafite cy’ibibatunga kuko bahahingaga ibigori  ibijumbu hamwe n’ibindi biribwa iyo izuba ryakaga ryasangaga bifitiye mu bigega byabo ibyo bihunikiye.

Ngo ariko umugambi wo guhinga umuceri, watumye babuzwa guhinga muri ibyo bishanga, amazi yibyo bishanga yahise akama haninduka ku gasi kandi arahantu bahahiraga.

Iyo nzara ngo imaze gutuma ingo nyinshi zihungira muri Uganda na Tanzania, nk’uko abo baturage babibwiye BBC, hakaba ariko hari n’abajya mu zindi ntara z’u Rwanda aho bikigendeka.Abo banyagihugu bavuga ko icyabakuraho iyo nzara ari kubasubiza ibyo bishanga hamwe n’amazi bagakomeza kwihingira nk’uko byari bisanzwe

Ubutegetsi buremera ikibazo

Abajejwe intwaro baremeza ko icyo kibazo cy’inzara kiriho mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Kayonza, ngo ariko muri rusangi ibintu si bibi.Ngo imiryango ifite icyo kibazo ishika ku bihumbi bine, ngo kandi bariko barayironderera imfashanyo.

Ku kibazo cy’ibishanga abaturage bavuga ko bambuwe, leta ivuga ko yabikoze kugira ngo ibatunganirize neza, bashobore gushikanirwa amazi mu mirima yabo.Ngo kandi kimaze gutunganywa neza, abari bafise imirima muri ibyo bishanga barasubiyeyo.

Ariko se niba barasubijwe ibyo bishanga byabo(imirima) niki gituma bakomeza guhunga?Nta gihe na kimwe ubutegetsi bw’igitugu bujya bwemera ko bufite ikibazo akenshi bahisha umwotsi inzu irimo gushya ariko bitinde bishyire cyera bizashyirwa ku karubanda.

Kanda ngaha wumve Imvo n’Imvano ku kibazo c’inzara mu Rwanda

 

Translate »
Skip to toolbar