Iterabwoba ryabaye iturufu yo kwigizayo abatavuga ruwe muri politike!!?

Ikinyamakuru inyangeNews kimaze igihe gikora itohoza ku bitero byitiriwe idini ry’Abaislam aho babihaye izina ryiterabwoba (terrorist) bikaba bimaze guhinduka icyorezo gikomereye abatuye isi kandi bikaba byaratumye izina ry’idini ry’abaislam rihinduka ribi ndetse rikagaragara nabo cyane mu maso yabatuye isi.

Ntawavuga ko ibyo bikorwa bidakorwa nabo baislam kuko nibwo buryo bwonyine babonye bwoguhangana nabanyembaraga,ariko abahanga mu bya politike baje kubibonamo inyungu zabo maze babitiza umurindi birushaho gukomera cyane ku buryo ubungubu byabaye ikibazo gikomereye abatuye.

Ariko kandi na banyirubwite batangije uwo mushinga,bgezeho bibatera urujijo kuko ibyihebe byabaye byinshi ku buryo byose byitirirwa abaislam none byatumye hatangira gutegurwa intambara mu bwenge bw’abantu hagati ya madini atavuga rumwe nabo baislam kuko SHEAH uhagarariye abaislam muri Kenya aherutse kuvuga yuko niba kwikubira abaislam bizarushaho gukomeza nta kindi kizaba gisigaye usibye intambara hagati ya batari abaislam na batari bo.

Ariko reka duhere ku kibazo nyirizina,ngirango ababonye filme cyangwa movie y’uwitwa SHWEZINEGER yakinnye mbere yuko world trade centre igabwagaho ibitero agaragara anyura mukibambasi cyinzu (wall) urebye iyo filme bita [911] ushobora kugira icyo wasobanukirwa niba urumuntu ukurikirana politike mpuzamahanga.

Ubushakashatsi bwakoze nikinyamakuru inyangeNews bugaragaza yuko uwo mushinga wateguwe na leta zunze ubumwe z’America ubwo bashakaga guhitiha umushinga witegeko wo kuzajya bumviriza za telephone maze bawugejeje imbere y’intekonshinga mategeko na SENAT banga kuwemeza.

Ubwo nta kindi cyari gisigaye usibye gukoresha plan (b) nibwo hateguwe igitero simusiga kirasa za ambasade z’America ndetse barasa PANTEGONE ibiro bikuru by’ingabo z’America ndetse basenya ni nzu ybucuruzi World Trade Centre maze bihita bigaragara yuko abaislam batangiye umushinga w’ibyihebe

Bidatinze inteko zombi zahise zemeza umushinga wo kumviriza amatelephone Tracking Phone and recording system.Ubwo ibyari byananiranye bihita birashoboka ushobora no kureba iyindi filme yerekana Obama aba umukuru w’igihugu nyuma yo gusohora iyo filme yaje kuba koko umukuru w’igihugu akaba ayoboye mandate ll ingana n’imyaka [8]

Mu mwaka ushize wa 2015 kurubuga rwa FACEBOOK hagaragaye inyandiko yitwa Predict uwayanditse avuga ko,mbere yuko Hilly Clinton azaba president (umukuru w’igihugu) ngo hazabanza gupfa abantu muri USA bishwe na Gorilla hanyuma iyo Gorilla ikazaraswa avuga ko kandi hazapfa barasiwe mukabari cyangwa mukabyiniro,avuga ko Mohad All azapfa bikazasozwa nurupfu rwa Donald Trump ibi bimenyetso bigera kuri [5] hagaragaye [4] Trump ntiyapfuye ariko bashatse kumurasa bakoresheje umugabo ufite ubwene gihugu bwo Bwongereza akaba atarapfuye kuko har’icyo Imana yamuvuzeho!

Akaba ariyo mpamvu Uwiteka yamuzeho mu buhanuzi kugirango azarindwe n’ijambo ry’Uwiteka kuko iyo yagutunze inkozi uhinduka umutoni ku buryo umwanzi bimugora cyane kuba yarimbura ubugingo bwawe.Inkozi zibibi zirabizi neza yuko Trump ar’umuntu w’Imana kandi ko nanjya kubutegetsi azahindura byinshi bijyanye nimbaraga zabo z’umwijima bajya bakoresha ntibisanzwe kugirango America yongere gutegekwa n’umuntu wubaha Imana kuko hashize imyaka myinshi bategekwa na Sekibi bita ILLUMINATI byumvikane yuko ari nshingano za buri mukiristu gusengera Donald Trump kugirango azicare ku ntebe ya white house maze inkozi z’ibibi zikorwe ni soni ndizera neza ntashidikanya yuko Uhoraho azamukoresha ibikomeye muguhindura ubuzima bw’abatuye isi.

Ibi ntabwo twabyita ubuhanuzi kuko iryo jambo rirakomeye cyane umwanzi Satani ntashobora kuri koresha kuko ni bintu biba byateguwe na bantu bakoresha imbaraga z’umwijima maze bakabyita predict kugirango nibiramuka byanze gucamo bitazabagiraho ingaruka zuko bavuze ibintu ntibisohore.

Buri gihe inkozi z’ibibi zitegura gahunda z’bugizi bwa nabi barangiza bakabikwiragiza mu bantu kugirango bateze urujijo abazakora iperereza cyangwa ubushakashatsi ariko ni bintu biba byarateguwe bizwi neza cyane uburyo bizakorwa nyuma yo guhabwa amabwiriza na sekibi akababwira uko bazabigenza.

Muri ino minsi hagezweho amafilme (movie) zigaragaramo abantu bakoresha Micro Cheap yahanuwe n’Umuhanuzi Yohana w’ibyahishuwe [666] ubona uburyo abantu bashyirwaho ako kantu mu mubiri aho agiye hose agiye bakajya bamucungira kuri computer bivugwa ko ari uburyo bushya bwo kulinda umutekano bikaba binafitanye isano n’iterabwoba kugirango uwo mushinga ubwo uzajyanwa imbere yabategetsi uzwemezwe nta gushidikanya kubera ikibazo cyitera bwoba.

Mu minsi yashize ubwo hicwaga abantu [50] muri America babiciye mukabyiniro abo nabahuje ibitsina byabakundana bahise babatangaho igitambo maze baricwa kugirango umushinga wo kwemeza kugenzura intwaro mur’icyo gihugu byemezwe byabaye intambara ikomeye cyane na nubu itarabonerwa umuti.

Abademocarate niba basa nabarinyuma uwo mushinga ari abarepublike abakabirwanya kuko bose baba bazi ikirinyuma yabyo.Mbere yuko bajyana umushinga baba barateguye bazi neza ko utazemerwa mu nteko babanza kuwushakira ikibazo noneho ukazitabawa nkigisubizo kicyo kibazo maze inkozi zikibi zikaba zigeze kumugambi wazo zikoresheje ubwenge bushingiye kugukiranirwa ariko abantu b’Imana ntibabimenye ahubwo ugasanga bashyigikiye ibyo bitekerezo ejo bizabagiraho ingaruka.

Bantu musenga Uhoraho kandi mukaba mu mwubahe mukwiye gushikama cyane mukagenzura buri kantu kose kuko nta cyintu gikorerwa mu isi ya bazima cyubusa.Iyo kidaherekejwe n’umwuka wabadayimoni,kiba giherekejwe n’Uwiteka Imana.Ntabwo rero ari byiza kuzajya mureba movie maze ngo muviramo aho mukwiye kujya mugenzura impamvu zibyo bintu kugirango bizabafashe guhanga nibihe.

Ibyo ni byo umwakagara yiganye maze atangiza imitwe yiterabwoba yarangiza kuyishinga akayitwerera abatavuga ruwe nawe kugirango abone uko abaca imizi ya politike.Iyo bitatwererewe Gen.Nyamwasa bitererwa FDLR.Ntibitangaje usanze FDLR ikorana nawe ndetse akifuza ko itava muri Congo.

Ajya guhangana n’Uburundi yavuze yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza ngo bushyigikiye FDLR urabona ko ariyo ntwaro bakoresha kugirango bakomeze kugutegekesha igitugu no kuramba kubutegetsi kugirango batabazwa ibyaha bakoreye abaturage ubwo ugasanga abaturage babuze epfo naruguru bagakomeza kwibera mubukene maze ibyo abanyagitugu bubatse bigasenywa nubutegetsi bubi bahora basingiza ko ari bwiza kurusha ubundi bwose bwabayeho ndetse abanyapolitike bakabusingiza ariko bikazarangira bubarimbuye ndetse nibyo bubatse byose bisenyutse.

Translate »
Skip to toolbar