Ubwenge n’ubuhanga,bituruka k’Uhoraho!

June 26, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihugu cy’IBABYLON kigiye gucana umubano mu byagisirikare n’igihugu cya America,kuko bari bafite ibihumbi 30,800 none bagiye kwirukana izo ngabo z’America hasigare ibihumbi 10,800 nazo zizasezererwa hanyuma.

Nerekwa izo ngabo zijya gukora imyitozo ya nyuma maze haza ikigo gishinzwe kugenzura ingabo z’amahanga cyitwa Military Network ariko ubusanzwe mu magambo magufi cyitwa (NET) ku buryo butunguranye gisezerera nizo ngabo z’America zari zasigaye ikuba gahu maze ingabo z’America ziratangara cyane iyirukanwa ry’ako kanya ritagendeye kumasezerano bari barasezeranye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,ibyo bigiye kuba bizaba baigaragaza ikimenyetso cy’imibanire mibi hagati y’ibihugu byombi,kandi bizaba bigaragaza ko inyuma hihishe byinshi bizakurikirwa n’ingaruka zitari nziza kubera politike mpuzamahanga irimo kugenda ihinduka kubera imigamibi y’intambara ya lll y’Isi yose irimo gutegurwa n’ibihugu by’Asia aho birimo gusaba ibihugu bikorana mu by’ubutwererane ko ingabo z’America zikurwa mur’ibyo bihugu uko niko Uwiteka avuga.

bibleIjambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera wibutse Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe umubwire uti,uku niko Uwiteka avuze,dore Uhoraho yagambiriye kuguhesha umugisha,none kandi yongeye gusubiramo isezerano yagusezeranije avuze yuko isezerano ryawe ryo gufungura Radio agiye kurisohoza no kuryubahiriza kugirango umenye yuko ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

RadioIyo asezeranye arasohoza,kandi yirinda kuburizamo isezerano yasezeranije abamukunda,dore iyo Radio Station izagufasha kugukora umurimo w’Uwiteka,kuko izabera umugisha ubwoko bw’Uwiteka Imana nyiringabo uko niko Uhoraho avuga.Ubwo mfata urugendo njya kureba umugaragu w’Uhoraho kugirango mu bwire ijambo rya turutse k’Uhoraho ndagenda nsanga arimo gusengera abashaka kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu,ariko kandi nubwo basabaga gusengerwa Uwiteka yari yaramaze guhitamo uzaba umukuru w’igihugu.

Nuko mbaza Umuhanuzi Mukuru nti ese ko usengera uyu munyapolitike kandi Uhoraho yaramaze guhitamo biragenda gute?Aransubiza ati,ntabwo ashaka kuba umukuru w’igihugu,ahubwo arashaka ko ishyaka rye ari we ryahitamo kuko yifuza kuba ingwiza murongo nibura amateka agahinduka bikitwa yuko nawe yiyamamarije kumwanya w’umukuru w’igihugu.

Ndamuhamagara turiherera mubwira ibyo ijambo ry’Uwiteka ryavuze maze mbona yongeye kunezerwa asubizwamo imbaraga cyane arushaho kwizera ijambo ry’Uhoraho kurusha uko yaryizeraga.Ubwo mfata inzira ngaruka kumulimo wa data ngeze mu nzira ndabwirwa ngo «ar’inshuti yawe RENOVAT» aramanjiriwe kuko atakomeje kugendana n’Uhoraho ahubwo yakunze intonorano zikamukura mu masezerano yo kuzaba igikomangoma cy’Uhoraho,none reba arigunze kubera kutumvira Imana niko Uhoraho avuga.

BuffaloNdakomeza numva icyo ijambo rimbwira,ndabwirwa ngo nitegereze imbere yanjye gato,ndebye mpabona umudayimoni ushushanijwe mu ishusho y’inyamaswa yitwa IMBOGO or BUFFALO mbona igenda yinjizwa mu butayu bugufiya maze ndabwirwa ngo«uriya mudayimoni ubonye,numudayimoni w’inkazi cyane ushinzwe gutoteza ubwoko bw’uhoraho”abakiranutsi”»mbona uko yagendaga ninako yagendaga inanuka ishonga kugeza aho ishizeho burundu.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kumbwira riti,uwo mudayimoni waruhagurukiye ijambo ry’Uhoraho aciriweho iteka ntuzongera kumubona ukundi uko niko Uwiteka avuga.

Angel DevilNjyanwa mu iyerekwa mbona inkozi y’ikibi y’umurozi kazi wagiriye nabi umuntu w’Imana aza kungerageza ngo angirire nabi kuko nabohoye umuntu w’Imana maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu bwira iyo nkozi y’ikibi yuko wowe ukomoka mu bwoko butavumika nuko mbona agerageza kumvuma ngo asnhyireho umuvumo ariko biranga ahubwo uwo muvumo ugahita usubira kuri we ugakomeza ku muryango we!Ndabwirwa ngo ibyo yagushyiragaho byose bisubiye kuri we kandi bigiye kumugiraho ingaruka zikomeye cyane kugirango amenye yuko har’ubwoko butavumika.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi y’ikibi ishaka guhumanya Umuhanuzi ngo ni uko ibuze uko ihumanya umuntu w’Imana,maze ihitamo guhumanya umuntu w’Imana ariko iyo nkozi y’ikibi isanga ar’ubwoko budahumanywa ishaka kumushyiraho umuvumo ahubwo uwo muvumo uhindukirana we na bantu be n’ubwoko bwe!Maze mbwira iyo nkozi y’ikibi yuko twebwe turi ubwoko budahumanywa bwitwa ndakoreka!

VineJune 27, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi ziza mu mulimo wateguriwe ubwoko bw’Uhoraho,ziza kwishushanya zimaze kugera murutoki rw’Uhoraho zishaka gukora no gutunganywa umutobe w’umuzabibu ngo zibone uwo zinywa kuko zari zishwe n’inyota cyane nuko zijyamo zigira nkaho nazo ar’ubwoko bw’Uhoraho maze ijambo ry’Uhoraho rimanukira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe aza yirukanka nkiyagatera azisanga muruzibabu rw’Uhoraho,maze abaza Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe impamvu yemereye izo nkozi z’ikibi kwinjira muruzabibu rw’Uhoraho maze asubiza yuko baje bambaye ibishura byera akibwira yuko bafite umugabane muri gakondo y’Uwiteka.

Ni uko yitegereza umutobe wabo asanga utigeze ugirirwa amahirwe yo gushya ngo utunganywe maze atangazwa cyane nabyo ahitamo guhamagara Umuhanuzi ngo amubaze y’impamvu y’ibyo bintu byabaye kandi bdasanzwe bibaho.Umuhanuzi amusubiza yuko byabaye kuko biyambitse ibishura byera kandi birabura akaba ariyo mpamvu umutobe w’uruzabibu wanze gushya!Ubwo za nkozi z’ikibi ziba zibonye ko zifashwe zihitamo kwigerendera zisiga ibyazo byose zari zitwaje zibona ko zatahuwe zihungira muburasira zuba bw’Igikombe cy’Ishyamba ry’Ubutayu burebure kuko zari ziturutse mu butayu bugufiya niko Uhoraho agize!

Ubwo zimaze kugenda mbona Umuhanuzi afashe wa mutobe wuruzabibu bari baritse ukanga gushya yongera kuwarika maze mu minota micye cyane mbona uwo mutobe urahiye uhinduka vino nziza inezeza ubugingo bw’umuntu,ubwo Umuhanuzi Mukuru n’Umulinzi Mukuru bahabwa agatebe baricara bafata kumusa baranezerwa bashima Uhoraho yuko ntawumukorera ngo arangize yikorere amaboko uko niko Uhoraho avuga.

wild3Nuko mbona Umuhanuzi afashe ibikoresho byose bishoboka abisukamo ya vino kugirango itangirika kugirango ubwo bazajya bagira inyita bazajya baza banyweho mu gihe cy’uruzuba rwinshi babobereze agatima maze barusheho gukorera Uhoraho ntamaganya ku mutima.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,urwo ruzabibu wabonye cyangwa wasanze rwigaruriwe nizo nkozi z’ikibi rwahoranywe nazo niyompamvu zari zagarutse kureba yuko zakongera kurusubirana maze zigerageza kwiyambika ibishura byera ziriyoberanye ngo zitamenyekana ariko ijambo ry’Uhoraho rirabavumbura ntizaba zigishoheje umugambi wazo nyirizina niyompamvu wabonye yuko ubwo Umuhanuzi Mukuru yazaga zahise zitabwa muri yombi ijambo ry’Uhoraho rigahishura yuko abambaye ibishura byera atar’ubwoko bw’Uhoraho ahubwo ari nkozi z’ikibi maze zigashyirwa ahagaragara zigahita zihungira IBURASIRAZUBA kubera gutinya ko zishyirwa kukarubanda.

Mbona izo nkozi z’ikibi zinanirwa guturiza muri cya gikombe cyo munsi ya gakondo ya bakiranutsi,maze zihitamo kugaruka muri bwa butayu bugufiya kugirango zize zikore ibishoboka byose zikingure amarembo y’ubutayu yanyujijwemo Umuhanuzi maze zibone uko zamusubiza mu butayu ariko mbona ya marembo yanze gufunguka maze zihitamo gutambika wa musozi w’ubatseho rya shulu ryigisha abatutsi kubaha Uhoraho no kubamenyesha yuko ashobora byose mbona zatambitse uwo musozi zirawuzamuka ariko mbona Umuhanuzi asigara inyuma zitangira kumwereka aho zerekeje maze zimusaba ko yaba ariho azisanga.

Umwe murizo yari afite igipfunyika cy’umwuka w’Inzika y’Inzigo yakera y’abatutsi,mbona niwe urimo kunyereka aho ndibubasange kuko Umuhanuzi adapfa kugenda atabajije Uhoraho ikantarange uko bimeze kugirango yizere umutekano we,no kumenya impamvu yurwo rugendo rw’ikuba gahu,nuko amaze kubuhura yisubirira muruzabibu rw’Uhoraho gukorera uruzabibu kugirango ruzabashe kwera imbuto zishishe kandi nziza zishimishije.

Save

Translate »
Skip to toolbar