Ibintu [4] bisabwa kugirango Africa yunze ubumwe igere kumajyambere nyayo.

Africa yunze ubumwe Africa Union AU itangiye kugaragaza ko,uwo uryango umaze gusobanukirwa akamaro k’ubumwe bw’abanyafrika bamaze igihe kinini basa nabatandukanye ariko bakaba batuye kumugabane umwe,kandi bakaba bahuzwa na byinshi kuruta ibitandukanya.

Kuba barashoboye gushyiraho urupapuro rumwe rw’inzira rwa PassPort n’intambwe ishimishije cyane ubu noneho abanyafurika bagiye kwibonamo ubumwe bwabatandukanyaga mu gihe hari amacyimbirane hagati yabaturage batuye ibyo bihugu byo kumugabane w’Afrika.

Umwaka ushize wa 2015 igihugu cy’Afrika y’Epfo,cyagaragaye cyane mu bitangaza makuru binyuranye aho,abanyafurika y’Epfo bigaragambije bakirukana abanyafurika bagenzi babo bagiye guhahira muri icyo gihugu cy’Afrika y’Epfo.Za leta zirasabwa gushyiraho ingamba zifatika nimba ziyemeje gushyiraho urupapuro ruhuza abanyafrika bose hamwe.

Ariko nubwo bakoze ibyo,inzira ziracyari ndende cyane,kuko urupapuro rwa PassPort bashobora kuba barushyizeho kugrango bikure mukibazo cy’ubukungu kimaze kubazonga uhereye mu mwaka wa 2008-2016 urabona ko ar’imyaka [8] yose igiye kurangira intambara y’ubukungu itangiye kugeza magingo aya ikaba itarahagarara.

Abayobozi b’Afrika bazateza uwo mugabane imbere mu gihe bazubahiriza ibintu [4] icya mbere nukwemera ko,ubutabera bwigenga,icya kabiri [2] nukwemera ko itangaza makuru naryo ryigenga kandi rikoroherezwa kubona amakuru bitabagoye batabanje guhangana nabayobozi baba bashinzwe gutanga ayo makuru cyangwa baba bavugwaho amakuru runaka,icya [3] nukwemera amahame ya demokarasi agakorera mu bihugu byabo hatabayeho guhangana kwabanyagitugu urugero nurwo umukuru wa Uganda yabangamiwe abatavuga rumwe nawe akababuza kwiyamamaza ndetse nigihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora akabashyira mu nzu y’imbohe.[4] umugabane wose w’Africa ukwiye kwemera kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu ariko ubwo burenganzira bukaba butabangamiye umucyo nyafurika dusanganywa ahubwo ubwo burenganzira bugafasha gushimangira ubwo burenganzira bwa muntu.

Igihe cyose ibi bintu uko ari [4] bizaba bitubahirijwe ntabwo bizashoboka yuko Africa yabasha kwiteza imbere ngo izagere ku nshingano zayo nk’uko bamwe babyifuza.Ariko burya ukorora acira aba agabanya reka wenda turebe ko ibyizo mpapuro bishyirwa mubikorwa ariko ntibizabe nka bwa bumwe bwa East African Community bemerera umuntu gutembera ibyo bihugu ariko indangamuntu ye ikaba iyo gutembera ariko ntibe yafunguza konti muri byo bihugu cyane cyane igihugu cya Kenya.

Cyangwa ngo iyo ndangamuntu ngo ibe yaguhesha akazi muri ibyo bihugu usabwa kuba ufite indangamuntu yahoo byaba atar’ibyo ugakuramo akawe karenge.Naho niba ar’ukugenda byari bisanzwe nubundi umuntu yagendaga akoresheje Passport yo mu gihugu cye.Badahinduye imikorere ni myumvire muri politike ubanza bitazatanga umusaruro mwiza.

Ubwo ikindi cyakabaye kiza imbere bagahise bashyiraho ifaranga rimwe rihuza ibyo bihugu,ariko wenda reka tubitege amaso turebe aho bigana.Ariko se bizakorana gute na East African Community AEC ko nabo ngo bifuzaga gushyiraho ifaranga rimwe ryahuza ibyo bihugu ariko hakaba hashize imyaka [4] uwo mushinga utarashyirwa mubikorwa kuko ryagombaga gusohoka muri 2012 ariko kugeza magingo aya rikaba ritari ryasohoka?

Ibi bihugu uko ari [3] bizagorana gushyira mubikorwa gahunda z’ubumwe biyemeje kuko igihe cyose Umwakagara n’umwana w’Umusita bazaba bakiri kubutegetsi,ntabwo bizaroha gusohoza uwo mugambi w’ubumwe bw’ibihugu by’Africa yuburasira zuba.Niba se uRwanda rwasuzuguye urukiko nyafurika rufite icyicaro Arusha muri Tanzania ubwo umunyapolitike utavuga rumwe na leta y’ikigali yitabazaga urwo rukiko ariko uRwanda rukanga kwitaba cyangwa kujya kuburana muri urwo rukiko ubwo se koko uRwanda rwali rukwiye kwakira inama ziga ku kibazo cy’Afrika?

Cyangwa nizantonorano ahora atanga buri gihe agirango uRwanda rurusheho kumenyekana mu mahanga kandi rwikoreye amabi na mahano ruhora rukorera abatureage barwo?Iby’umugabane w’africa nukubitega amaso cyakora ntawakwiheba daa!Ahari aho bizageraho ubunyeshyemba bwa bamwe bubashiremo cyangwa igihe cyabo kirangire dore ko kiri na bugufi maze Africa turebe ko yatera imbere nkiyindi migabane.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar