Ubuze icyo atuka inka,ayigaya icebe ryayo !!!

Kuva iyi nyandiko yashyirwa ahagaragara n’uwiyse Richard Dan Iraguha.Ya yanditse bwa mbere n’uwitwa peter  mutarama  17, 2012 · Yongera kwandikwa bwa kabiri ku ya 26 Nyakanga, 2013 itangazwa saa 12 :46,yakwiragijwe hirya no hino ku mbuga za internet.Ariko igitangaje gitumye dushaka kongera gutangaza iyi nkuru,n’amakuru avugwa na bantu bafite iyi nyandiko bavuga ko,ngo,Umwami Mutara lll Rudahigwa yabyawe n’Umuhutu.

Ikibazo s’ubuhutu cyangwa ubututsi, ahubwo ikibazo ibyo abantu bavuga ni ukuri ? Ese babifitiye za gihamya ? Cyangwa ni ya politike yo gusebya umuntu utakiriho kugirango kwamamara kwe kwiza kwaturutse ku bikorwa byindashyikirwa biburizwe ?

Uyu mukino ukunze gukora ni nkoma mashyi za FPR, ntabwo zijya zishaka ko umunyarwanda waranzwe nibikorwa byiza hanyuma akaza kwitaba Imana,ko yakomeza kogera cyangwa kwamamara muri rubanda.Urugero ni aho RPF yafashe umunsi w’intwari twibukiragaho Gen.Gisa Fred Rwigema,bakawuhindura ndetse bakongeramo na bandi biswe intwari ariko bagambiriye kubirizamo ya myumvire iri muri rubanda kugirango umwakagara nawe azabone aho ahera yitwa igitangaza !

Ubwo umunsi twibukiragaho ku ya 01 ukwakira 1990, bawuhindura ku ya 01,02 bya buri mwaka.Ndibuka yuko, umwiru mukuru Tito Rutarema akaba umututsi wo mu bajiji yifuje yuko umwakagara yagirwa intwari kandi akiriho.Bagambiriye gusenya umuco nyarwanda wemera yuko, umuntu adashobora kuba intwari akiriho,kuko ashobora kongera kuba yakora ibikorwa byatuma atazitwa intwari.

Muyandi magambo ibikorwa bibi bigayitse.Reka tuvuge yuko umwakagara yakagombye kuba intwari, ariko, ibikorwa amaze gukorera abanyarwand abigayitse bishingiye kuri munyangire ntabwo bizatuma ashyirwa mu mateka y’urwagasabo, ndetse anashyizwemo mur’ikigihe,ari kubutegetsi,ntagushidikanya zihinduye imirishyo yakurwa kurutonde.

Twemeranye yuko, abahutu nabo aria bantu,kandi yuko integenke zagaragaye mu bwoko bw’Abahutu,ari na zo zagaragaye mu bwoko bw’Abatutsi ku ngoma ya FPR.Ndibuka yuko,leta y’umwakagara itangiza intambara yo kurwanya ikinyamakuru inyangeNewss.com,hamwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,babanje kumwita Umuhutu.Noneho hano wakwibaza impamvu bamwise Umuhutu kandi atariwe,ariko ikibazo s’ukuba atariwe cyangwa se ariwe,ahubwo niki cyihishe inyuma yo kubatiza Umuhanuzi bakamwita Umuhutu ?

Igisubizo ni uko,bazi neza yuko ibyo bavuga atar’ibyo,ntabwo avuka igitarama nk’uko babimwitiriye,ndetse nta nahazi cyakora ababyeyi bakomoka mu cyahoze cyitwa Butare.Aho naho ntahazi neza yagiyeyo inshuro imwe gusa nabwo ashobora kuba atibuka amayira agerayo.Uko niko kuri kweruye.Ariko reka tugaruka ku nkuru twavugaga niki cyatumye hakwirakwizwa amakuru avuga ko Umwami Mutara lll Rudahigwa ngo ar’Umuhutu ? Ibyakurikiyeho nyuma y’umwaka nigice iyi nkuru ishyizwe ahagaragara usibyeko nagerageje gusoma nkaba ntaho nasanzwe havuga amateka ye,uburyo yaba yarabyawemo n’umubyeyi ukomoka mu bwoko bw’Abahutu !

Ubusanzwe aya makuru akwirakwizwa kugirango bace intege abanyarwanda bakunda ubwami cyane cyane abakomoka mu bwoko bw’Abatutsi,kuko bazwiho kuba intwari kandi icyo bashaka baragiharanir akuzageza bakigezeho iyo niyo kamere yabo uko niko Uwiteka yabaremye.Ku buryo rero ishyaka riri kubutegetsi rya FPR rizi neza yuko Abahutu badashobora kurikuraho igihe cyose baba badafatanije n’Abatutsi.Ariko Abatutsi bashobora kwihanduza icumu bakaburaho bakongera kwimika ubwami bugendera ku itegekonshinga nk’uko byahoze cyera mbere yuko abazungu b’Ababiligi babukura ku ngoma.

Ariko noneho ikintu kibabaje kandi gitangaje,ni uko abahindura amateka y’urwagasabo,bayahindura kandi abanditse ayo mateka (History) bakiriho.Ahangaha niho ubunera umwuka w’ikinyoma uvanze nubuswa bwinshi mu gihe ubusanzwe ubundi hariho ikinyoma usanga kirimo ubwenge gishobora gutinda kujya ahagaragara ariko amaherezo yacyo kikazashyirwa ahabona bikaba iherezo rya cyo.Nigute rero wakwindika ikinyoma ugakwirakwiza ibihuha nibinyoma kandi uzi neza yuko abahanga mu byayo mateka urimo guhindura bagihari batarapfa ? Kuvuga yuko Mutara lll Rudahigwa ar’Umuhutu ese bizatuma agatsiko kabicanyi ka RPF, kadakurwa ku ngoma ? Hari agatsiko k’Abahutu,n’Abatutsi bo mu bwoko bw’ubutegetsi bwitwa abarepublike buri gihe bahora bayobya amateka kugirango rubanda babibonemo ariko nubwo bagerageje guhindura amateka bitwake ko bagiye mu ishuri,ibyo ntibivuga yuko abasaza batageze mu ishuri bari bahari ibyandikwa nabitwa ko bize bashaak kubihindura bashingiye cyangwa bitwaje kuba barize ko bihinduka kuko ntushobora gusibanganya ibimenyetso by’umuntu waruhari igikorwa nyirizina gikorw ahibereye.Ubwo se urumva uzabyandika ngo ni uko wize kaminuza hanyuma uyu musaza akakwemerera ? Azabibwira abazamukomokaho ababwire iby’amateka batazi abana be bazamwemera kuko yarahibereye ndetse wenda naho bajya mu ishuri bazagaruka babaze abakuze bari bahari bavuguruze ayo mateka.

Urumva rero guhindura ukuri ku byabayeho ntabwo bifite amahirwe yo kuba byakwemerwa, reba FPR yahishe ko itakoze genocide.Bamaze gushwana n’ABONGEREZA nabo bahita bashyira hanze ukuri kose ku byabaye.Bivuga ngo,kuba abahutu barishe abatutsi,nikibazo ! Ariko se byatewe niki kugirango bamare abantu batari bafite icyaha bakoze ? Aho rero niho hari ishingiro cyangwa izingiro ry’ikibazo ! Nyuma y’imyaka [21] ukuri gushyirwa ahagaragara maze ibyari ibanga bihinduka kimomo maze abakagara nabambari babo bashyirwa ahabona bakorwa nisoni.

Za magigiri zitwikiraga umutaka wo kwiyitirira ubwami bw’uRwanda zitwa RPRK zikorera Uganda zakwirakwije ibinyoma mu mpunzi z’Abatutsi mu gihugu cya Uganda zivuga ko ngo burya baje kumenya yuko Umwakagara yabyawe n’Umuhutu.Ngo papawe yarafungiye Inyanza maze umwakagara amaze kubimenya aramungura uwo muhutu akaba yari umugaragu wa se Rutagambwa.Bakavuga ko ngo, papa we aba muri Uganda akaba aturanye na se wa Kayihura (IGP) uhagarariye police mur’icyo gihugu.

Ese kuba Umwakagara yaba Umhutu, ikibazo dufitanye nawe n’ubuhutu cyangwa nibikorwa bye bibi ? Ese umuntu wese mubi, aba ar’Umuhutu ? Nta batutsi babi babaho ? Igitangaje rero uzasanga abavuga bene ibi, bitwa ba Professor cyangwa Doctor ngo baraminuje mu byamashuri wibaza nimba kwiga cyane bishobora gutuma umuntu abura ubwenge yarasanganywe bikakuyobera.Mu myaka yashize abahutu nabo bavugaga ko, umututsi ar’inzoka ubundi bakavuga ko ar’inyenzi sinzi niba mubona ingaruka zikinyoma uko ziteye !

Ntabwo abahutu bicaga umututsi 1994 bumvaga ko barimo bica abantu, ahubwo bumvaga yuko barimo kwica inzoka cyangwa inyenzi bakiza umwanzi.None ikinyoma FPR yarwanyaga iri mu ishyamba, ninacyo yongeye gukoresha irwanya abatavuga rumwe nayo. Ikinyoma ntigishobora guhindura kamere y’ukuri iri mu muntu.Nubwo umuntu afite integenke zo kubaha Imana, ariko ukuri arakuzi azi ikiza nikibi ku buryo adashobora kwitwaza ubujiji ngo avuge ngo nishe umuhutu cyangwa umututsi kubera ubujiji.Rero gukoresha ikinyoma kenshi, ntabwo bishobora kugihindura kuba ukuri.Kandi gikomeza kwitwa ikinyoma kuzageza igihe kizasimburwa n’ukuri.

Kuba Umwami Rudahigwa nta maraso yamennye Umwami KIgeli V Ndahindurwa ntamene amaraso,ariko abarwanya ubwami buri gihe baravuga ngo,bashatse kumena amaraso birananirana nimba byarananiranye niki kindi mushaka se ? Nimutubwire ibyaha bakoze bishyirwe ahagaragara maze tumenye uko kuri guhishwe ariko kuvuga ngo yapfuye yari yamaze gutegura kwica abantu,ibyo bintu koko wumva bifite ireme ? Tanga ibimenyetso ikintu cyose kitagaragazwa nitegeko kiba ar’ikinyoma !!!

 

 

Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu Umwami

Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, wabaye iminsi itatu yikurikiranya, kuva ku ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ roi). Bivugwa ko ibyo birori byo byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye buri wese, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Nyuma y’iminsi ibiri, ibirori byiteguwe kandi byizihizwa, kera kabaye umunsi nyirizina wo kwegurira u Rwanda Kristu mwami warabaye, mu gitondo umwami ava iwe mu Rukari yambaye igisingo cyiza cyane cyahimbwe vuha (icyo gihe) hejuru gisezewe n’umusaraba uhunzwe neza. Yari yiteye igishura cy’ubwami gisa n’ibara ry’ijuru rikeye, mu ijosi yambaye impeta ya Leopord II.

Urukiramende ni umwe mu mikino yijihije ibirori byo kwegurira igihugu Kristu Umwami

Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda, i Nyanza mu ngoro y’ubwami

Ishyaka rijya imbere, Karinga ikurikiraho, umwami ahagarara imbere y’ishusho rya Kristu Mwami, ahasanga Bwana Sandrart, Rezida w’u Rwanda na Mgr.Deprimoz yambaye cyepiskopi n’abazungu n’abatware na rubanda, bose bakikije umwami.
Habanje ijambo rya Rezida, musenyeri aha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, misa ibona gutangira.

Mu kwinjira mu Kiliziya, intore zakoze imirongo ibiri iteganye, zifata amacumu ku muhunda, ibigembe bihurira mu kirere, abatumirwa bose banyura munsi yayo.

Mu nsi y’ameza matagatifu, hari intebe ebyiri, imwe ya Rezida indi y’Umwami  Mutara lll Rudahigwa, abasoda 12 barabakikiza. Hakurikiraho intebe ya Madamu wa Rezida n’umugabekazi Rozaliya Gicanda. Inyuma haza abazungu n’abandi bategetsi bakomeye.

Gutura u Rwanda Kristu Umwami nyirizina

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose bacecetse, akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Ni aho yavugiye isengesho yihesheje Kristu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

Arasenga ati;

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Amina

Iri ni ishusho ya Kristu Umwami yahawe umugisha,,, Kiliziya ubona inyuma yayo, niyo yabereyemo umuhango wo kwegurira igihugu Kristu Umwami (i Nyanza)

Iri sengesho ryakuwe muri Kinyamateka.

Ese ni iyihe nkomoko y’igitekerezo cyo kwegurira igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami? Ni yo nkuru izakurikira iyi.

Amateka y’Urwanda

5 décembre 2012 ·

Urupfu rw’umwami Mutara III Rudahigwa

Twibutse ko ku itariki ya 12 Kamena 1958, umwami Mutara III yavuze disikuru ihakana ikibazo cy’amoko kandi aburira ababivuga bose ko bazicwa urw’agashinyaguro. Bukeye bw’aho ni ho yagiye mu ruzinduko mu Burayi ku ya 13 Kamena 1958 aherekejwe n’intore yari ajyanye mu Imurikabikorwa (Exposition Coloniale de l’Afrique Belge) ryabereye i Buruseli. Iryo murika bikorwa na Geregori Kayibanda yari yarigiyemo. Umwami Rudahigwa muri urwo ruzinduko yashoboye guhura n’abaganga bamumenyesha ko atazashobora kubyara. Icyo gihe yari afite imyaka 47, kandi yari amaze imyaka 25 arongoye. Uko kutabyara kwakomeje guhangayikisha Abanyarwanda ku byerekeye uwazamusimbura aramutse atanze (apfuye).

Rudahigwa yavuye i Burayi afite umugambi wo gushyiraho ishyaka rya politiki yifuza ko ryahuza Abanyarwanda. Iryo shyaka yifuzaga kuryita “Imbaga y’inyabutatu ijya imbere” kandi rigategekwa n’Umuhutu witwaga Kosima Rebero wakomokaga Asitirida (Butare) nka Gitera; uwo Kosima Rebero yari yarahoze ari Umufurere w’umuyozefiti. Muri iyo minsi ni ho Rudahigwa yanyarukiye Usumbura mu Burundi ku ya 25 Nyakanga 1959. Yagombaga no kubonana n’umuganga we wabaga aho Usumbura. Uwo muganga ngo yaba yaramuteye urushinge rwa penisiline, noneho ahita yitura hasi, aratanga. Icyateye urupfu rw’umwami ntikigeze kimenyekana, ariko ibyegera by’ibwami byahise byemeza ko yishwe n’Ababiligi, na musenyeri Perraudin (Perode) ndetse n’Abahutu.

Hashize iminsi itatu gusa ku ya 28 Nyakanga 1959, ibyo byegera by’ibwami byahise byimika undi mwami wiswe Kigeri V Ndahindurwa. Yimikiwe i Mwima hafi y’i Nyanza ku mva ya Rudahigwa batarashyingura umugogo (umurambo) we.

  • Ndahindurwa uwo n’ubwo yari umuhungu wa Musinga yari umuntu utazwi na busa. Yavukiye i Kamembe mu wa 1935, akurikira se aho yari yaraciriwe n’Abazungu muri Kongo ahitwa Albertville, hiswe Kalemi Kongo mbiligi imaze kwigenga.
    Aho se apfiriye mu wa 1944, yagarutse mu Rwanda yiga mu ishuli ryo kwandikisha imashini i Nyangezi muri Province ya Kivu, ubundi aba umusushefu hirya no hino mu Rwanda. Iyo ngoma ya Kigeri V Ndahindurwa ntiyatinze na busa, kuko ku itariki ya 25 Nyakanga 1960 yagiye i Léopoldville mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Kongo, kuva ubwo ntiyongeye gutegeka u Rwanda.
  • Amateka y’Umwami Mutara III Rudahigwa

Umwami Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre) Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911. akaba ari mwami wa mbere w’u Rwanda wimye ingoma kandi se akiriho, hari ku ya 10 Nyakanga 1931.

Ni umwana w’Umwami Yuhi IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde, akaba yarashyingiwe Gicanda Rosalie. Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931.

Ibatizwa rya Rudahigwa

Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi, wiswe Radegonde, akaba yarabaye umwami w’u Rwanda wa mbere wabatijwe.

Mutara wa III Rudahingwa abatizwa

Ubuzima bwa politiki bwa Rudahigwa

Kuva muri 1929, yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n’aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z’u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.

Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage bose.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda  ashinga Fonds Mutara, asaba abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’iNyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

Rudahigwa mu nzira yo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda

Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga « kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera ».

Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari intwari ikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kandi Umwami Mutara III Rudahigwa yafashije Abanyarwanda batari bake kugera ku bumenyi burambye kuko mu gihe cye ari bwo  abanyarwanda  bagannye ishuri babikesha Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa kandi azahora yibukwa nk’umwe mu batumye ubukirisito bukwira mu Rwanda kuko ariwe mwami wa mbere w’u Rwanda wemeye kubatizwa aba umukirisito.

Urupfu rwa Rudahigwa

Umwami Mutara III Rudahigwa ashyingurwa

Ubwo Rudahigwa yicwaga yari ari guteganya gukorera urugendo ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).

Akaba yaritabye Imana mu bitaro i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ibyateye urupfu rwe bikaba bitarasobanutse neza. Hagati aho ibyegeranyo bitari bike bivuga ko Rudahigwa yaba yarishwe kuko yari ari mu nzira agana ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye aho yasabaga ko u Rwanda rwakwigobotora ingoma y’abakoloni.

Translate »
Skip to toolbar