Ibikomeye mu karere kibiyaga bigari

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNewss.com aturuka mu biro bya FBI ibiro by’ubutasi bw’America,aravuga yuko igihugu cy’America gikomeje kugira impungege zikomeye ku ntambara ikomeye yaba igiye kubera mukarere k’Africa kibiyaga bigari.Uganda,Congo,Rwanda,Burundi.

Inama yabaye ku wa 24 Kanama 2014 igizwe n’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye,iyo nama ikaba yarabereye New York mu gihugu cy’America.Umukuru w’America BARAKA Obama Hussein yaburiye abakuru b’ibihugu by’akarere kibiyaga bigari ari bo Kagame,Kaguta,Kabila,(KKK)ndetse na Pierri Nkurunziza w’Uburundi kutazahirahira bahindura itegekonshinga ngo bagundire ubutegetsi.

Bamaze kugirwa iyo nama ntabwo bigeze ba byubahiriza,ahubwo bakoze ibyo babujijwe kuko bari basabwe kubahiriza itegekonshinga bo ubwabo bishyiriyeho ariko birangira bongeye kurihindura kugirango bakomeze kugindira ubutegetsi ku ngufu za gisirikare.Nk’uko amakuru aturuka mur’ibyo biro by’ubutasi abivuga,ngo Umwakagara ashaka gukuraho leta y’Uburundi mu gihe adashaka ko yakurwa ku butegetsi kandi nawe yarakoze ibinyuranye nitegekonshinga.

M7 nawe ni uko akomeje kurenganya abanyapolitike batavuga rumwe nawe ndetse yanabigaragaje mu matora yabaye uyu mwaka mu kwezi kwa gashyantare (Feb, 16) ubwo yabuzaga uburyo abatavuga rumwe nawe ndetse akagerakaho no kubafunga.Nkurunziza nawe nuko yagiriwe inama yo kurekura ubutegetsi nk’uko yabuhawe mu mahoro ariko arabyanga!

Kabila nawe kugeza magingo aya yanze kurekura ubutegetsi kuko yanze gutangaza italiki amatora azaberaho,kuko byari biteganijwe yuko azaba mukwezi ku gushyingo(Nov,16)none akomeje kuvunira ibiti mu matwi,inama bagiriwe ni bihugu bahora bo ubwabo bavuga ko byateye imbere muri demokarasi ikaba ariyo nayo nkingi ya majyambere banze kuyikurikiza ahubwo bihimbira gahunda zabo.

Bishoboka ko,hashobora kwaduka intambara zikomeye cyane zizateza akaga gakomeye mukarere kibiyaga bigari.Mu gihe Nkurunziza akomeje kurega Samantha Power waruhagarariye USA mu kanama ka ONU,bivugwa ko,ari we waroshye umwakagara akamugira inama yo guhindura itegekonshinga ndetse akanamubwira yuko azamufasha kuzabona mandate ya [lll] ariko nawe arangiza amusaba kuzakuraho Nkurunziza.

Amakuru avuga yuko uwo ar’umutego umwakagara bamuteza kugirango uzamubere umushibuka uzamushibukana ukamukura kubutegetsi.Bitewe nuko umwakagara nta mahitamo yandi yarafite kugirango azabashe kuzabona mandate ya [lll] itemewe na mategeko,yameye gukora imirimo mibi asanzwe aenyereye yo kwica abakuru b’ibihugu wagirango niwe ubashyiraho.

 abanyeCongo biteguye gukora imyagaragambyo ikomeye cyane nyuma yuko Kabila azaba arangije mandate ye,kuwa 20 ukuboza (Dec,16) abanyaUganda abanyarwanda,Abarundi bo bategereje Malaika uzava mu Ijuru akaza kubatabara kuko ibyabo bigoye cyane bayobozwa igitugu gikomeye kandi bakaba bayoborwa ninyeshyamba zitemera amahame ya demokarasi.

Umwaka wa 2017 muwitege ushobora kuzaza amabanga y’ikuzimu kuko ibintu bikomeje kugenda biba bibi cyane.Amakuru akomeza avuga ko,hari raporo zamaze kugaragara zivuga ko,intambara yongeye kubura muri S.Sudan uRwanda na Uganda ngo baba babifitemo uruhare kuko badashaka ko Dr.Riech Machar aba muri leta y’inzibacyuho hamwe na Salva Kiir kuko leta yabgateganyo yagombaga kumara imyaka [2] hanyuma hagakorwa amatora yuzaba umukuru w’igihugu.

Ariko kuko bazi neza yuko Riech ashyigikiwe na America,uRwanda na Uganda ndetse na Kenya kuko bazi neza yuko wa mugambi wabo wo kwicururiza amavuta ya petrol ushobora kuzakomwa mu nkokora niba Riech azaba abaye umukuru w’igihugu dore ko imibare (Stastics) igaragaza ko azatsinda amatora mu gihe hazaba habaye amatora y’umukuru w’igihugu.Uyu mugambi cyane Cyane ukaba witirirwa Museven kuba ari we uwihishe inyuma.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar