Itwikwa ry’amashuli muri Kenya ryaba rifitanye isano na politike?

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Narobi,biravugwa ko,abanyashuri bakomeje gutwika ibigo by’amashuri bigamo,kuva ikigo cy’ishuri mu ntara ya KISII niho hatangiriye kwigaragambya ubwo umukuru wiryo shuri yabuzaga abanyeshuli kureba Champions y’umupira wa Europe.

Nyuma yaho hamaze gutwikwa ibigo [2] byiyongera kuri icyo cya mbere,hakaba nikindi kibarizwa mu ntara ya Nairobi ahitwa KAREN nacyo cyaburijwemo kigiye gutwikwa nabashinzwe umutekano.

Amakuru avuga ko,kuva umuyobozi ushinzwe amashuri y’isubuye (high schools) yafata icyemezo cyo kuburizamo ubucuruzi bw’ibizamini bya leta,abari basanzwe bakora ubwo bucuruzi bahise ngo bahimba imitwe yo gutwika ibigo by’amashuri kugirango umukuru w’Amashuri muri ministeri ya mashuri akurwe kubuyobozi.

Mukarere vice perezida akomokamo,NANDII HILLS,nabo byagenze gutyo baherutse gutwika ikigo cy’Ishuri bigaho.Ubu abanyaeshuri bose bakoze ibyo bikorwa cyangwa bacyekwaho kuba bafite ubufatanya cyaha bwo gutwika ibigo by’amashuri,bamaze kugezwa murukiko ikibazo rero kikaba ari uko baba batarageza imyaka yo gufungwa.

Bikaba bitaramenyekana ingingo izakoreshwa murukiko mu gihe abaregwa babarirwa muri (MINOR) bakaba batarageza imyaka yo gufungwa!Uburezi muri icyo gihugu bwasubiye inyuma cyane kandi nibo bavugwaga mu myaka yashize yuko bari bamaze gutera imbere.Ariko umwuka w’Ishyari uba muri icyo gihugu,nubwikanyize burangwa hagati ya bakize na bakennye bishobora kuzateza intambara itazabona uzahagarika kuko usanga buri wese yaba numwana uvutse ahita afatishwa inote u ntoki ku buryo akurana imyumvira yo gushaka amafaranga byaba mu nzira mbi,cyangwa nziza.

Mu ntara ya KAJIADO abana barangize amashuri abanza mukwezi kwa kane (April) habaye imyunzure mu mihanda ya mamodoka maze kubera wa mwuka wo gukunda amafaranga,bafata amabuye bayashyira aharetse amazi maze imodoka ziza zose zikabishyura kugirango babajye imbere babayobore bagenda namaguru kugirango abashofeur batagonga amabuye.

Translate »
Skip to toolbar