Ubutunzi mu buhanuzi mu mazi abira mu gihugu cya Kenya!!!

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya,aravuga yuko,igihugu cya Somalia na SOMALILAND ibyo bihugu bituranye kandi byahoze ar’igihugu kimwe bikaza gutandukana buri gihugu cyaje kwigenga.

Amakuru avuga yuko igihugu cya Kenya cyajyaga cyohereza indege [16] za buri munsi,zitwaye igihingwa cyitwa MIRAH cyangwa mayirungi igihingwa kiribwa na bantu kidatetswe abanyaKenya barya izo mirah nk’uko amatungo yo mu bwoko bw’IHENE zirisha ninako abantu basigaye barisha icyo gihingwa muri Kenya icyo gihingwa kigezweho aho urubyiruko usanga barya icyo gihingwa barisha nk’uko Ihene zirisha.

Abakoresha icyo gihingwa bavuga ko,ngo mirah igabanya stress ariko abaganga bavuga yuko mirah itera abagabo kudakora imibonano mpuzabitsina nk’uko bikwiriye ariko ntabwo bigira ingaruka ku muntu ako kanya,ahubwo bigenda bigabanya imbaraga uko agenda abona umutuzo wo kudatekereza kuba yahura numugore akibwira yuko stress zigenda zigabanuka.

Ibi byemezo bya Somalia bije nyuma yuko igihugu cya Kenya gifashe icyemezo cyo kwirukana impunzi za basomali bahungiye muri icyo gihugu zihamaze imyaka irenga [25], abaturage bagera ku bihumbi [500] bahingaga icyo gihingwa bari batunzwe nicyo gihingwa.Twibutse yuko umwaka ushize 2015 mukwezi kwa gatatu (werurwe) igihugu cy’UBWONGEREZA cyafashe ibyemezo byo guhagarika ubucuruzi bushingiye kuri icyo gihingwa bavuga yuko gifatwa nka kimwe mu bicuruzwa by’ibiyobya bwenge.

Tanzania iri mu mazi abira kubera kwaka umusoro  abacuruzi baturuka hanze yicyo gihugu,none abahanyuzaga ibyo bicuruzwa,basigaye babicisha muri Kenya (Mombasa) ibi nabyo bikaba bijyanye n’ubuhanuzi bwashyizwe ahagaragara muri uku kwezi twatangiye aho isi yose igiye guhura nikibazo cy’inzara ikomeye cyane itarigeze ibaho.

Ubwo rero abasenga mujye imbere y’Imana muyisabe kuzabarengera mu gihe icyo gihe cya kaga kigiye kuza mu isi ya bazima.Iyo niyompamvu y’ubuhanuzi kugirango mushobore kumenya ibyo Ijuru rivuga kubatuye mu isi ya bazima.

Save

Translate »
Skip to toolbar