IshengeshoryaRudahigwa ,yasenzeagiraati:
U Rwanda Umwami yaruhaye kristu Mwami,ntabwo ruzasubira mu maboko ya satani”Abarepubulike”mukureyo aamso iki nigihe cya kristu nk’uko Umwami Mutara lll Rudahigwa yabiseraniye Uwiteka Imana na Kristu Mwami ko u Rwanda aruhaye Kristu.Nk’uko ubuhanuzi buvuga ngo INGOMA ya Kristu mu gikari cy’ubwami bw’Urwanda.bwami rero busubiye aho bwahoze,kandi kristu nawe azaba aburimo niyompamvu duhamagarira abanyarwanda kuyoboka ubwami bwa kristu mu ngoma y’u bwami bw’uRwanda bugiye kwima ingoma mu minsi micye dusigaranye.
IshengeshoryaRudahigwa ,yasenzeagiraati:
” Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe BikiraMariya umugabe-kazi w’ijurun’isi.
JyeweMutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugirango nemeze ko,arimwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu-Mwami, niwowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutara kumenya.
Igihe warurindirije ubonye kigeze,uruha kogeramo ingomayawe.Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka.Urwoherezamo kandi n’abokururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.
Natwe abanyarwanda twese twemeje kumugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.
Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose.Ubavanemo imico yakera yokugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngomayawe.
Ubagwizemo inema zibamurikira,zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose zagipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.
Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’uRwanda. Ingorero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye nakiliziya yawe.
Abatware ubahe kubategekena ubutabera,barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije.Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso zagipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.
Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zokugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.
Ubarinde kurenga kumasezerano no kwica umugenzo mwizaw’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanzazi tunganye”ZITABERA no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye.Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira,cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.
Ubavaneho rero imigenzo yose yagipagani, inyuranije n’ingoma yawe.Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ariwowe tuyikorera.
N’amahanga yose uko angina tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubun’itekaryose.
Amina “.
Leave a Reply