Igice cya (40) cy’ubuhanuzi

Sept 15, 2016 Njyanwa mu isi ‘umwuka,nerekwa mu gikombe kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi,nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi zihateranira.Zikora inama yo kurwana n’ubwoko bw’Imana n’umulimo w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ubwo mbona bigabanijemo ibice bice batangira guhumanya abantu batandukane barimo n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kugirango adakomeza guhanura kuko ubuhanuzi bumaze kubafata mu ijosi!

 

Inkozi z’ikibi zicirwaho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi!!!

Mbona ko,bohereje imyuka y’urukoza soni,kugirango intore z’Uhoraho zikorwe nisoni,mbona bakoze ibyangwa na maso y’Uhoraho,bahamagaza imbaraga z’umwijima zose zibaho kugirango zibarokore urugamba rubegereye,ariko biranga birananirana.Babonye yuko bibananiye,nibwo umukuru wabo ahamagaje inama rusange yabarozi kugirango bahurire mu isoko ryabo ryitwa isoko ry’imburamumaro.

Ubwo baragenda bahurira ku nkengero z’abakiranutsi,aho bajya bakorera umurimo w’Uhoraho.Icyantangaje,nabanyuze hagati mbonamo abakobwa na bagore nsanzwe nzi,ariko duherukana cyera cyane!Ntanganzwa nuko nabo babaye abarozi kazi kandi mbere batarakoraga uwo mwuga!!!

Ubwo nabonaga barimo gucuruza icyayi kirangi (umuvumo w’ubukene) hanyuma Babura abakinywa,bahitamo ku kinywera bonyine.Haruguru yabo hari irindi soko ryubatse mu mbaho (isoko mburamumaro ry’abagabo) bacuruzi inkoko (abadayimoni) bo guterekera.Iryo soko ryari iryabagabo gusa nta mugore warikoreragamo (abapfumu b’abagabo) nibo batuma abagore kujya kuroga abantu b’Imana mu mihana nibo bagenda bakwirakwiza amarozi yo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Igice cya (39) cy’ubuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye bariya barozi bose uko bangana?Bahanganye nawe nibo bahora bakubuza amahwemo kubera umurimo ukora barawanga cyane. Kuko ubuhanuzi bubabuza gukora imirimo yabo yo gukiranirwa.Kuko iyo wamaze gusohora ijambo ry’Ubuhanuzi,ribabuza gukora imilimo yabo, kuko uwo mwuka w’ubuhanuzi uragenda ugatangira ibikorwa byabo, nimyuka yabo,bigatuma badashobora gukomeza gukora imilimo yabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Kandi umenye yuko babeshejweho no kubeshya abantu b’Uhoraho,ubu rero ijambo ry’ubuhanuzi ryakwiriye hose,abajya mu nkozi z’ibibi nibabandi nubundi bazarimbuka,kuko umubare wabajyaga mu nkozi z’ibibi waragabanutse cyane bituma Babura abakiliya,niyompamvu wabonye banywa icyayi kirangi.

RDF ijya kubaririza mu bapfumu yuko bazatsinda urugamba!!!

Naziriya nkoko wabonye yuko ziziritse zidafite abaguzi,ni ukubera yuko abagura inkoko bazijyana guterekererwa,nabo barabiretse kuko ikibazo benshi bafite ari ukumenya ejo hazaza habo cyane kubijyanye na mahoro yo muri gakondo.None ntawe ukijya mu bapfumu ngo arajya kuraguza inkoko rero zifashihwaga kumena ibyo bita urugimbu,ntabwo zigifite isoko niyompamvu wabonye abaguzi babuze uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Nerekwa ingabo za RDF nazo zijya mu bapfumu kujya kuraguza ngo zibaze ko zizabona intsinzi,mbona Umuhanuzi arazikurikiye ngo yumve uko bazirema agatima!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,«mwana w’umuntu,hanurira izo ngabo z’umwakagara,uzibwire uti,ibyo bababwira barababeshya,nta ntsinzi ihari,kuko urugamba mu giye kurwana ntabwo muzarutsinda,kuko ukuboko k’Uhoraho kuzabaremerera kuko mwakoze ibyangwa na maso y’Uwiteka ubwo mwamenega amaraso atariho urubanza uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo avuga»

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bavuze yuko isi yose ibatinya ngo kuko arabahanga cyane bakaba bazi kurwana,ariko mwananiwe kuba abahanga mu gukiranukira Uwiteka Imana Nyiringabo,ariko mwirata imirimo mibi kuko muri babi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore umugaba mukuru wanyu niwe wabivuze neza ubwo mwari muhagaze ku nkiko za gakondo yabakiranutsi muturuka mu gihugu cya baturanyi nabemereye kukijyamo kugirango mbereke ko byose bishoboka.Ngo isi yose irabazi yuko murabarwanyi noneho hinga mbakureho ukuboko kwanjye maze ndebe izo mbaraga mwirata turebe yuko mutagiye gukorwa nisoni imbere yamahanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ingabo za RDF zicirwaho iteka!!!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubambwirire uti,ntabwo mwabikoze kubwibaraga zanyu nubwo mwirase amaboko yanyu,kandi muzi neza yuko atari imbaraga zanyu zabahesheje gutsinda urugamba.

Ninayompamvu mwabigize akamenyero musubiyeyo munanirwanirwa kunesha urugamba mutsindirwa imbere ya banzi banyu!Kuva icyo narirahiye mvuga yuko mutazongera gutsimbura ingabo naho zaba “SECTION” imwe y’ingabo,kugirango mumenye yuko byose mwabikoraga nkabihorera kandi ngatangira abanzi banyu imbere nkabateza ubwoba bakabahunga mutarwanye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,burira izo ngabo uzibwire uti,kurwana muzarwana kuko ntamahitamo mufite,kandi muzashirira kurugamba kuko mwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Abakoze nabi bose bazashirira kurugamba mu giye kurwana,ariko abakoze neza nzabrinda ibishirira byumuriro kugirango bamenye yuko ari jye wica ngakiza!Kandi nijye Uhoraho ulinda ubugingo bw’umuntu kandi nijye ubukuraho amaboko kugirango habeho itandukaniro ryabapfuye nabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,dore ibyo waboneye mugikombe cyabakiranutsi kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi.Bariya bantu wabonaga bahinga cyane,bisobanurwaga yuko umwuka w’urupfu wamaze kumanuka abantu benshi bakaba bagiye kwicwa cyangwa gufa bakazajya babarenzaho agataka,kuko intumbi zizaba nyinshi zikazabura abazihamba niko Uhoraho Uwiteka imana avuze!

UbuHeneBere Bwa Restoration Church!

Njyanwa mu iyerekwa,mbona umuyobozi w’idini rya “Evangelical Restoration Church” Rene Masasu,yayoboye amateraniro murusengero ayobora,barangije amateraniro bajya gushaka ibitunga imibiri (Amafunguro) bahita bagaruka murusengero kuko har’inama rusange yidini rya ERC.Maze mbona Rene Masasu nawe agarutse avuye gufata ibitunga imibiri,aza acumbagira yishingikirije ku gakoni kagafiya cyane kicyuma ka kizungu.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ReNe MaSaSu,yaremaye mu mwuka,kandi ubutware bwe,asiganranye igice cyabwo,kuko nicyo gice gisigaye agiye kucyamburwa kuko atagenze nk’uko byari bikwiye uko agenza,kubera iyo mpamvu inkoni y’ubushumba ye,Uhoraho yarayihinnye kugirango ibihe bye,bigaburwe bigirwe bigufiya kuko yishingikirije imbaraga z’abantu kuruta iz’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko avuze!

Muri iryo dini nerekwa abantu bari bakomeye bacishwa bugufiya,mbona igihe cyabo kigeze ngo basuzugurwe kuko bizamuye bakishyira hejuru kandi bitari bikwiye yuko bishyira hejuru.Mbona bamwe mu bahasengera bahava bakaja gushaka amafunguro hanze yiryo dini,bamara kugera hanze ntibagaruke kuko ntamafunguro ahari ahagije ashobora gutunga imibiri yabo nk’uko bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Nerekwa umurozi w’umugabo akora imirimo yubupfu utuye munsi yurwo rusengero,akaba ari we wabatezaga integenke,ariko bananirwa gusenga ngo bamwirukane.

Nerekwa bamwe mubagore bahasengera,Bambara imyenda idakwiriye iyo,ababyeyi bubatse kandi babyaye bakwiye kuba Bambara.Ndabwirwa ngo «mwana w’umuntu,dore isaha irageze ubwo abagore basengera mu idini rya “EVANGELICAL RESTORATION CHURCH”»

bagiye gukorwa nisoni kandi zizabakora kumanywa yihangu ubwo Uhoraho azabateza umwuka wurukoza soni kugirango abambike ubusa kuko nubundi bajya kumushengerera bambaye ubusa,ariko noneho ubusa bwabo,Uhoraho agiye kubushyira ku karubanda ahagaragarira bose kugirango bamenye yuko batagenje neza kandi babaje Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.Nerekwa yuko umwuka w’Imana yavuye muri iryo dini bakaba basigaye bayoborwa nubwenge bwabo kandi bakaba nta mutima bagifite wo gushaka mu maso h’Uhoraho,kuko ibyabirukansaga byarangiye!

Ndabwirwa ngo «mwana w’umuntu,babwire uti,uko niko mutekereza ko ibyabirukansaga byarangiye,ahubwo nibwo bigitangira,nuko rero mukenyere kugirango mumenye uburyo mugiye guhangana nabyo kuko Uhoraho yabahaye umwitangirizwa kugirango arebe aho muzagera,nimumara kumva ko,aho mwageze ntawahagera,azabone kuza yirukanka uko niko Uhoraho avuze»

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara agiye gucibwa igihanga,ariko abakire bazi yuko ngo bazahita bafata indege,ndetse bamwe bicaranye za visa,ari ko ndakubwiz’ukuri,yuko,kuzava iremera kwa LANDO,ukagera ku KIBUGA cy’INDEGE KIGALI International AIRPORT bizagorana kuhagera.

Kuko ikibuga kizaba kirinzwe bikomeye,kandi abakagara kubera ishyari numujinya,ntawe bazemerera ko,agera ku kibuga cy’INDEGE KIGALI International AIRPORT,kuko imihanda  yose ishoboka izaba yafunzwe yose,kandi naho wanyura agahanda kigitaka ugatunguka ku KIBUGA,kwinjira mu KIBUGA indani bizaba ubwabyo ar’ikizamini gikomeye cyane,kuko bitazashoboka ngo umuntu yinjire mu ndege ahungishwe inkota y’Uwiteka izaba irimo guca ibintu  muri gakondo ya bakiranutsi kubanze kumvira ijambo ry’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Icyo gihe nibwo abantu bazemera ubuhanuzi icyo bwahanuye ko ar’ukuri kandi ko umwuka w’Uhoraho aba mu muntu w’Imana uko niko Uwiteka avuga.

Uburozi mu basirikare balinda Umwakagara,batari,Abakagara!!!

Sept 16,2016 Njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ubugome bw’umwakagara butagira umupaka!Nerekwa ukuntu yateguye umugambi mubisha wo guhitana uusirikare wese uri mu bamulinda ariko akaba adakomoka mu bakagara.Mbona ibice [2] by’abadayimoni batandukanye ariko bakora umurimo umwe,nabanje kubona igice cy’abasirikare balinda umwakagara bazanye amafunguro yibyo kunywa,bigizwe nigikoma(mukinyarwanda baca umugani,ngo umugabo unyoye igikoma,ntiyumva igikomye!)Ubwo mbona baje bikoreye igikoma bazaniye ingabo bagenzi babo.

Bageze aho bagenzi babo  bari bategereje ko bazanirwa igikoma,basanga abadayimoni bo mu bwoko bw’inka bamaze kuzanira za ngabo zitari,cyangwa zidakomoka mu bakagara,igikoma!umusirikare warushinzwe icyo gikorwa cyo gukora munda ingabo zitari abakagara yitwa TUMWINE,uwo niwe ushinzwe kugabura no gukwirakwiza ubugizi bwa nabi bwo guhitana ingabo z’Uhoraho zatoranijwe kubaha no gukorera Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka ababuriye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira ubwo bwoko uti,Uwiteka ababuriye hakiri kare kugirango uwumva ubu butumwa bumureba,agerageze uko yakuramo ake karenge kugirango akize ubugingo bwe.Naho ubundi amazi yamaze kurenga inkombe kuko bigiye kuzagorana kuzacika umwakagara niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kandi nawe yamaze gutegura uburyo azahitana umuntu wese akeka ko atari umwakagara,kandi ko,yakorana nabatavuga rumwe nabo yita abanzi ba gakondo ya bakiranutsi yamaze kwigarurira akayigira iye,kandi atari iye,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Numva ingabo y’umwakagara iburira bagenzi be ngo, «baribeshya,nitwe twatangiye igisirikare,nuyu mutwe wabaJEPE,ntawuzaza ngo awudukuremo»ahubwo twabamara bose tugasigara twenyine aho kugirango hazaze abandi bitwa abaJEPE balinda undi mukuru w’igihugu.Nuko nkomeza kumva ibyo bagenda baganira uburyo bagiye kurimbura ingabo yose ikekwa yuko itari umwakagara kugirango ikiJEPE gisigaremo abakagara gusa gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo ababuriye kandi niko avuze!

Bantu rero mushobora kubona uburyo mwasoma ubu butumwa,murasabwa kubukwirakwiza kumbuga nkoranya mbaga za WhtasAPP,FACEBOOK,TWITER,IMO,VIBER,SKYPE,IN,Google Plus+, nizindi mbuga zose zishoboka kugirango muburire ingabo z’Uhoraho zigiye kwicwa urwamaherere kandi zakoreraga abakagara iyi mvugo umuntu wabayeho ingabo akaba yarakoreye umwakagara ngirango abasha kuyumva kurusha abandi bantu bose bashoboka!

Ndetse mushobora no kohererezanya kuri za e-mail kubaba mubishoboye muzi uburyo bwo gukoresha za e-mail zikoreshwa mucyitwa anonymous iyi system,ikoreshwa mu bihugu bikoresha igitugu kugirango mubashe kugira umutekano ntimuhure ningaruka mu zibyo mukora mukoresheje ikoranabuhanga.

Nerekwa murwagasabo inzara aho kugabanuka,ahubwo irusho kwiyongera,mbona iishyimbo  bizamuka igiciro cyo hejuru,kandi ababicururzaga ntabwo bungukaga kuko no kubona ubigura byabaga aramahirwe!Ababicuruzaga basaga nabi cyane kubera inzara kandi bitwa ko ari bo bacuruzi.ikilo kibunyobwa cyo cyarushaga guhenda ikilo kinyama!!!

Mbona umugabo twabanaga Gisenyi witwa UWIMANA ERNEST acirwaho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo kuba yarigize inkozi y’ikibi,kanga kubaha Uhoraho,ahubwo akagendera mu gikiranirwa nyamara ari nta ninyungu abifitemo,gusa gukunda kugoma nuguhemukira abantu batagize icyo bamutwaye byatumye arushaho kugenda arushaho kuba inkozi y’ikibi,ariko abantu bakibwira yuko ar’umuntu mwiza nyamara yaraciye ibintu!

Mbona na Muhoza BENON nawe acirwaho iteka kubera kwihindura inkozi y’ikibi yirirwa ahiga abantu badafite aho bahuriye nawe ashaka kubacisha igihanga kubera gukorera ubwami bwabo bw’Abakagara.

Sept 17,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona INGONA iza insatira cyane ishaka kuncocomera,maze mu gihe hasigaye nk’intabwe ebyeri,mbona ukuboko k”Uhoraho kumanuye INKOTA kuyishinga  kumutwe wa ya NGONA ukundi kuboko gufata indi nkota guhita gutema hagati yumutwe numugongo maze icikamo ibice [2] maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umudayimoni ukomeye waruguhagurukiye Uwiteka yohereje Malaika we ngo agutabare kuko umwanzi yashatse kuburizamo umugambi w’Uhoraho kubugingo bwawe none akaba aneshejwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona inkozi z’kibi zitega umutego w’urukiramende,kuko bari bazi neza yuko hagiye kubaho umukino w’urukiramende.Maze mbona bafashe umuhoro (ijambo ry’Imana) cyangwa umupanga bawutega munsi yurukiramende barangije bafata umuntu bamushyira mu bari bukino umukino wo gusimba kandi nawe afite wa muhoro mu ntoki,arangije baba ari we bagira uwambere ngo asimbuke!

Noneho yigira injiji agiye gusimbuka yigirisha nk’aho  atinye gusombuka,kandi uwo mukino waberaga mu muhanda wa kuburimbo (inzira nyakuri) barangije mbona basabye Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ngo abe ari we ukurikiraho,nawe ababeshya yuko agiye gusimbuka,ariko abigenza nawe uko uwa mbere yabigenje!Babonye yuko yabitahuye,bararakara bashaka guhita bamutera umujugujugu w’umuhoro ariko barifata uwo wari umutego wa kabiri kugirango nawe ahite arekura umujugugu w’umuhoro asigarire aho ngaho,ariko arabatahura nawe abakangisha uko babigenje Babura uburyo bamuta mu mutego umukino wabo urangirira aho.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wari watezwe,ariko ikizamini wagitsinze!Kuko inkozi z’ibibi ibyo zashakaga atari byo zabonye,ahubwo wabaye umuhanga w’umunyabwenge,wihindura injiji maze umutego bari bateze urawusimbuka maze aho gutsinda igitego batsindwa igitego uko niko Uhoraho avuga.Nuko rero umenye ubwenge umenye yuko umwanzi w’umuntu,ari uwo mu nzu ye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa za magigiri zitegatega imihanda yose ngo zitegereje gufata Umuhanuzi,mbona bashatse ingabo zizenguruka aho nanjyaga nkorera zibwira uko ariho ndibujye gukorera,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntirirwe usohoka murutare,dore za nkozi zibibi zamaze kugera hanze kandi niwowe zishaka bashyizeho ingenza ngo uguca iryera ahite araburira bagenzi be.None igumire aho maze turebe amaherezo abo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Njyanwa mu kibaya kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona abakinnyi bumupira wa maguru ba APR FC,barimo gukinira muri cyo gikombe cya bakiranutsi.Ubwo nanjye mpagarara huruguru ya gakondo,nerekwa mbona uko bakina,ariko uko bakina umupira bakagenda bawunyegereza batera imipira miremire kugirango babone uko banyegera.

Ubwo babonye ko bamaze kungeraho,nibwo batangatanze ngo bamfate ariko basanga nabatahuye.Nyamara bakoraga ibyo,ikibazo dufitanye kiri murukiko rw’Uhoraho dutegereje yuko hafatwa umwanzuro.Ariko bananirwa kwihanganira umwanzuro w’urukiko ahubwo bahitamo kurenga ku mategeko nk’uko basanzwe bayarengaho ariko nabyo biba ibyubusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igice cy’ubuhanuzi cya (40) cyaburiye ingabo zikorera umwakagara izo ashaka kwivugana,none byakomeye cyane,niyompamvu bongeye kuguhagurukira nubwo batigeze batuza.Ariko noneho,byarushijeho kuko ubu babuze uko bakugenza bashenye gakondo yawe urongera urayisana ku buryo badashobora kongera guhirahira kuyisenya.

Bakoze ibishoboka byose barananirwa,kandi banze kwemera yuko ubona kandi uvugana n’Uhoraho Uwiteka Imana,kugirango udakomeza kubabuza amahwemo.

Ariko na none ntamahitamo bafite yicyo barushaho gukora kuko ibyo umwakagara abasabye ninabyo bakora batanabanje gutekereza kuko ntaburenganzira bwo gutekereza bafite.Bongeye gukora deployment ahantu hose bigeze kumenya waba waranyuraga cyangwa aho waba warakoreraga ngo barebe yuko baguca igihanga,ariko ubanza barimo gushing umuhunda ku kirenge,kandi bakaba baruhira ubusa nkumusambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirigabo avuga.

Nuko mbona nambitswe amababa yo kuguruka (Spiritual Wings) kugirango mbashe guhangana na badayimoni binkozi zikibi zo mu bwoko bw’Abarozi!Mbona barangose neza neza,bakaze icyo bita cut off ubwo umwuka w’Uhoraho umanukaho maze mpabwa imbaraga zidasanzwe ndaguruka mbacika bandeba maze ijambo ry’Uhoraho riraza ribankura mu maso bandeba maze baravuga ngo,erega nubundi yaratunaniye dushatse twamwihorera kuko urabona ko twari twamugose none akaba aducitse tumureba uwo n’umuntu w’Imana ntabwo twamushobora uko niko bavuze!

Kandi gahunda zabo zose zubwicanyi bazitegura iminsi a konje cyangwa ku minsi y’icyumweru kugirango leta izitwaze yuko itabimenye ubwo igikorwa nyirizina kiba cyarangiye,kuko ibyo bakora binyuranye na mategeko kandi bakaba nta cyaha bafite cyo kunshinja nuko rero ubwo mugenza umuntu w’Uhoraho utariho urubanza,namwe ntakabuza Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ntazabura kubagenza.Ijisho ku Jisho,iryinyo ku ryinyo,umupanga kumupanga kuko ari byo mwahisemo.

Mwananiwe kwihana imilimo yanyu mibi,ahubwo munezezwa no kugirira nabi umuntu w’Imana n’ubwoko bw’Uhoraho mwibwira yuko se mu Ijuru hatar’Imana ireba kandi ica imanza zitabera?Kandi mwibuke yuko Uhoraho ajya areba kandi agahora ese guhora kwe,muzagukizwa niki?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Sept 18, 2016 nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ushingiye ku kinyoma mbona uturutse mukiyovu cy’abakungu murugo rw’umwakagara.Maze ndabwirwa ngo, mwana w’umuntu.dore umwuka w’ikinyoma uraje uje ku kubwira yuko uhawe intonorano, kuko bamaze igihe biga uburyo bwo ku kubeshya ko baguhaye intonorano, kugirango bakugwe gitumo.

Kuko bagushakishije bakakubura that;s the only way bashobora gukoresha kuko nta bundi buryo bafite bwo gukoresha ngo babashe ku kugeraho ubwo rero urabe maso uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi babaye benshi cyane,kandi barahiga ubugingo bwawe,tuza wibere murutare kandi izi ntambara uzihorere kuko Uwiteka niwe urimo kuzirwana kuko wowe utazishobora.Guceceka bihima byose,barifuza kugusubiza mu butayu ariko uzabubasigamo,kandi abagiye kure yawe bazakwifuza nyamara bizabagora ku kubona,kuko batakoze ibyo gukiranuka mu gihe cyabyo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abakugambaniye bose bazahanwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nabigize intumva bakigira ibiragi,bazakorwa nisoni mu gihe cyo gusarura inzabibu,ndetse bazicwa ninyota mu gihe cyo kwenga vino kuko batagenje uko byari bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore abakurwanije bazakugarukira siwowe uzabagarukira ahubwo nibo bazakugarukira,nyamara abigize ba ntibindeba,igihe kiraje ngo bamenye yuko kwirengagiza ijambo ry’Uwiteka bihanwa na mategeko kandi bigatera kurmbura ubugingo bw’umuntu.

Kwiringira umwana w’umuntu,bitera umuvumo ndetse bigatera integenke zijyana ku kurimbuka,ariko abiringiye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,bitera kurama kandi bigahesha ubugingo buhoraho.Nyamara inkozi zibibi ntizizabura guhanwa kuko zirengagije itegeko ry’Uhoraho mu gihe cyo gukiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga!

Dore Uwiteka agiye kugutungura akugirire neza kugirango umeneye neza yuko Imana ukorera arinyembaraga ndetse nabakurwanya cyangwa batakumva bashobore kwemera yuko Uhoraho ari we Imana yawe kandi ari we mucunguzi wawe kuko banze kwizera ijambo ryo gukiranuka bigatuma muri bo haduka intambara zikomoka ku nkovu z’ibyaha byabo bizabajyana murimbukiro ritagira iherezo ukoniko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuga.

Uzizera ijambo ryavugiwe muri wowe,azabona ubugingo buhoraho,uryirengagiza,azarimbuka!Ariko se abantu niki bifuza ko bakorerwa?Nohereje umwana wanjye wikinege baramwica,banga kumwizera,nzamura abahanuzi batuye muri bo,banga kubizera babahiga amanywa nijoro!None umuntu niki yifuza ko Uhoraho yamukorera kugirango azabone ubugingo?

Ibyo bubaha nibizabarimbura,ibyo basuzugura,nibibahesha ubugingo!None kuki birirwa basenga bambaza iyo mu Ijuru?Mwana w’umuntu ubonye ishyano kuko wanze kwizera wanga no kwiringira abagaragu b’Uhoraho yagutumyeho,ariko igihe kiraje ubwo uzifuza mu maso h’Uhoraho nibura no kubona umwe mu bahanuzi ariko ntawe muzaca iryera!Uko niko Uwiteka Niringabo avuga.

Urupfu rw’Umwami w’Isamariya (Pierre Nkurunziza)

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’ISAMARIYA umukuru waho bagiye kumuca igihanga.Andika ubwo butumwa ubushyire ahagaraga kugirango babumenye maze ukiza ubugingo bwe abukize hakiri kare uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!Nerekwa  bo mu gihugu cy’ISAMARIYA mu murwa waho mukuru witwa BUJUMBURA,mbona abo ba motari bose bajyanwa mu butayu bugufiya kugirango abe ariho bazajya bakorera umurimo wabo wo gutwara abagenzi barimo kunyuzwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu.dore akaba karabaye mu gihugu cy’Isamariya kuko Umwami waho acirirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabo kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Urugendo rwa Nyir’uRwanda mur’Africa ikimenyetso cya nyuma!

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa agiye kuza muri bimwe mu bihugu bigize umuryango w’Africa yuburasira zuba,kandi azaza mu ibanga rikomeye cyane icyo nacyo kiri mu bimenyetso bikomeye byo kuvaho kumwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nd’ahantu mu murwa,mu muhanda rwagati harimo isoko ya mazi,mbona izamura amazi meza cyane ariko nta muntu numwe waruzi inkomoka yayo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,jya kunywa kuri ariya mazi,kugirango ubashe gusoza urugendo usigaranye,kuko ruracyari rulerule.

Nuko ndagenda nsaba igikoresho cyo kunyweshwa amazi umugore wari hepfo y’umuhanda,ndagije kunywa amazi,nkomeza urugendo ngeze imbere gato,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manukira hano,kuko nukomeza imbere urahura na Nyiramongi Jezebel kuko yakwiteguriye kugirango arimbure ubugingo bwawe.Ubwo ndacyamika ndamunaka nerekeza iburengerazuba bwaho naturutse mbona Umwamikazi wo gukiranirwa ubereyeho guca ibihanga by’abakiranutsi mbona ndamukize!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,uyu munsi ku wa mbere taliki ya 19 Nzeri,2016 inkozi z’ikibi zaraza kuba zatangatanze,nuko rero uramenye ntutirimuke ngo ugire aho ujya,kuko umwanzi wa bakiranutsi yabukereye kugirango yigarurire gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 19, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona aho abadayimoni bateraniye barimo kujya inama yo gushaka ibicuruzwa bajya kugurisha bakiranutsi kugirango babakureho umugisha.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zimaze kubura umugisha mu buryo bw’umwuka kuko zamaze gucirwaho iteka.None,burira bene data bose yuko bakwiye kuba maso muri iyi minsi mibi yinjyana muntu.

Kuko hamanutse umwuka wo kwangiza wo kujya mu iguririro aho umuntu azajya agura ibitari ngombwa,kandi ibyo bitari ngombwa,bizajya bigurirwa inkozi z’ibibi zikoresha imbaraga z’umwijima.Bityo rero,abakiranutsi bakwiye kugura ibikenewe kandi byihutirwa (Very Urgent,and Very Important) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene data uti,dore amazina yuduce tugize umurwa mukuru wa Kigali,agiye guhura na kaga gakomeye:KIMIHURURA,KINAMBA,KACYIRU,aho niho hagiye kubera intambara ya kataraboneka,aho niho ubuhanuzi bwo mu gice cya [1,2,3] bwavuze yuko Gen.James Kabarebe azahanganira na Gen.Kayumba Nyamwasa.

Hashize imyaka [13] ubwo buhanuzi busohotse!Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Abahaturiye bazahahurira na kaga,ibyago,amakuba,atarigeze kubaho.Kuko hagiye kumanuka imvura itaraboneka ikazanyagira abantu benshi cyane kuko badafite ubwugamo,ndetse ntibanagire numutaka wo kubalinda kunyagirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 19, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zashyizeho agasore gashyinzwe gukora ubulinzi bwo ku kureba kugirango basohoze imigambi yabo mibi.Nuko rero wikomereze kwibera murutare kugeza igihe itegeko ry’Uhoraho riribukubwire gusohokamo abe ariho usohoka kuko bamaze kuzenguruka gakondo ya bakiranutsi “Cut off”uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,erega mwana w’umuntu,ntabuba butagezwe intorezo,uko niko inkozi z’ibibi zikora,ariko rero ihagararire kuruhande maze urebe uko Uhoraho arwana intambara kugrango umenye neza ko ari we waguhamagaye kandi ko ari we wavuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore habaye intambara hagate yabo,kandi barwanije agaseke gateye amatsiko,ubona niyo babanza kugapfundura bakareba ikirimo,bakabona ku karwanya!?Ariko barwanije agaseke gapfundikiye katarapfundurwa,kandi bakarwanije katarabagera mu maboko aho niho ubonera imbaraga z’umwanzi uburyo akorera hejuru cyane agatuma abantu babura ubwenge bwo gutekereza ariko kuko iyo mu Ijuru yavuze ntiyivuguruza,kandi iyo yakinze ntawukingura,kandi iyo yakinguye ntawukinga uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane,maze rirambwira riti,dore impeta [2] zikozwe muri ZAHABU,iyawe yatunganijwe kandi ntamvange zirimo,ariko uyumukobwa bashyizemo imvange,nuko rero ikwiye kujugunywa,kugirango hakorwe iyindi kuko iyambere yamaze kwangizwa n’inkozi z’ibibi uko niko zikora,kandi na nyamoinga ntiyabaye maso niyompamvu bamuvagiye ariko dore Uhoraho arabivanguye ibyari byivanze niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho nrikomeza no kumbwira imigambi y’inkozi z’ibibi, mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zateranye zirimo gupanga no gutegura igitero simusiga,dore baterekereye bakoze amabi yose abaho ngo barebe yuko bahangana n’ijambo ry’Ubuhanuzi ryabahanuyeho ibyago,amakuba,na kaga gakomeye kagiye kubagwirira mu isi ya bazima!Dore barateranye ariko Uhoraho siwe ubateranije kuko bateranijwe no kugambanira umwana w’umuntu,utariho urubanza ariko baribeshya kuko barimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mbona bahamagaye abazimu bo mu bwoko bw’INKANGA,mbona babujuje muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko bagiye kwitwaza intonorano kugirango babone uko bangeraho,ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ritibareke baze bazizane kuko bazamenya yuko ukorera Uhoraho Imana yo mu Ijuru yaremye Ijuru n’Isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umulinzi Mukuru w’ibasezeranijwe igihe cye cyo kuba mu gihugu cy’ubutayu kirarangiye.None tegura gahunda zo kumwitegurira kugirango mushimire Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,Umuhanuzi,Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe yuko mwese murangije ubutayu mutazongera guhura nabwo ukundi.

Kuko igihe cy’ubutayu bwanyu mukirangirije mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ibihe byanyu by’umubabaro Uhoraho abihinduye umunezero kuko yabakunze kugirango mu mukorere umurimo wo gukiranuka nubwo inkozi z’ibibi zabarwanije intambara ikomeye cyane ariko mwishime kandi mushimire Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mukorera kuko yabarwaniriye intambara ikomeye kandi yo gukiranuka kugirango ubwo muzahabwa gakondo ya bakiranutsi muzabone gutanga ubuhamya uko mwagendanye n’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu niko Uwiteka avuze!

Sept 20,2016 nerekwa Nyir’uRwanda ageze mu gihugu yagiriyemo uruzinduko,maze bamujyana kujya gusura inyamaswa muri Park yahoo kugirango arebe inyamaswa  amaze igihe kirekire atazibona.Nerekwa inzu (Igihugu) yaririmo ibintu igenda isenyagurika ihereye hejuru mu gisenge,abantu barabwiwe guhunga kugirango itabagwira,ariko babigira ibikino kugeza igihe yabagwiriye ibyabo byose bihomberamo!

Nabonaga alinzwe cyane ku buryo budasanzwe,ariko kandi kuko ibyabaye byari mu ibanga byatumaga nta cyo bikanga cyatuma bagira impungenge z’umutekano we uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Iyo nzu imaze gusenyuka,mbona impunzi zihungiye kuyindi nzu y’umwana w’umusore ukiri mutoya,mbona zirunze murugo rwe,amaze kubona yuko zibaye nyinshi,ahita arazirukana mbona zitonze umurongo zisubira mu bihugu byazo kuko aho zari zifite ibyiringiro byari bimaze kuhabura uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

The Rhema word called,political arena: Of, relating to, or dealing with the structure or affairs of government, politics, or the state: a political system.

2. Relating to, involving, or characteristic of political parties or politicians: a political campaign.
3. Interested or active in politics: I’m not a very political person.
4. Influenced by, based on, or stemming from partisan interests or political ideology: The court should never become a political institution. The attack was a political crime.
5. Based on or motivated by self-serving interests, especially in attempting to gain power or to please people of a higher rank in an organization: political maneuvering within the company.
6. Indicating national or regional boundaries. Used of maps.

Sept 21, 2016 ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntugire aho ujya,kuko benengango baguse imihanda!Wigumire murutare kugirango babanze barambirwe,bityo nawe ubone akayira ko kunyuramo kugirango ukomeze urugendo ujye kumulimo niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Erega umwanzi ntugirengo ararambirwa,ahora akugenza yibwira yuko ahari ashobora ku kugwa gitumo akagushimuta kugirango abone uko aguca igihanga,Yananiwe kwemera yuko umwuka w’Uhoraho akorera muri wowe,ananirwa kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka yashyize muri wowe,kubera kwiyumva yuko afite amaboko maremare asumba ay’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko rero dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abantu bagiye gucirwaho iteka,bakamenya yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka,kandi ko,itajya inegurizwa izuru,kandi ko itajya ica imanza zibera nk’izabo kuko yo ikiranuka muri byose niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ariko bazaguhiga bageze ryali?

Harya ngo Umwami-kazi yarakurakariye?Mubwire uti,ulimo gushinga imihunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko amaboko yawe nigianza byawe byashobora gushyikira ingingo z’umukiranutsi wanjye kugirango unezeze umutima wawe niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe,aguhaye umugisha uturutse mu bushorishori bw’Ijuru.Niyompamvu inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abadayimoni bahagaritse umutima ku buryo bukomeye cyane,kuko bamaze kumenya ikigiye gukorwa mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Iyi niyamilimo mishya yahanuwe n’umwuka w’Imana avugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,nuko rero usabe Uwiteka aguhe ubwenge bwiza bwo gutunganya uwo mulimo.Umusabe kandi aguhe nibitekerezo byiza byo kugirango bashe kandi ushobozwe nayo kugirango ubashe kuzakora uwo mulimo mu buryo bwiza kandi bukwiriye kugirango banyirubwite bazanezezwe nawo kuko bazakubera umugisha mu gihe gisa nk’iki,uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore ugiye kugenda munda y’inyini kugirango Uhoraho asohoze ibyo yakuvuzeho kuko igihe cyo gutangira umurimo w’Uhoraho  gisohoye niko Uhoraho avuga.

Nerekwa uruzabibu rukoreye neza kandi hashyizwemo ifumbire kugirango uruzabibu rubashe gukura neza no kuzera umbuto zikwiriye abihannye,mbona abakozi bashyiramo ifumbire kandi bakorana umwete kugirango gakondo ya bakiranutsi ibashe gutanga umusaruro mwiza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 22,2016 nerekwa mbona abakobwa bo muri gakondo ya bakiranutsi,bajyanwa gukora ikizamini cya leta,uwa gatandatu wa mashuri y’isumbuye senior Six,nuwa gatandatu wa mashuli abanza!Mbona hakuriyeho abajya mu shuri amashuri atangiye yincuke na mashuri yabasanzwe.Mbona inyamaswa ziba mu inyanja zivuyemo zije gushaka ibiribwa ku butaka bwumye!Mbona umuntu umwe mu muryango abona akazi,maze abana bato bose bumuryango bakabajyana kubayo kugirango babashe kubaho!

Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abishoboye barimo guhungisha abana babo babajyana Uganda ngo barabahungisha intambara igiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatutsi bo mu bwoko bw’Abasomali,nabo muri gakondo barimo guhungishiriza abana babo Uganda nyamara ntibazi yuko barimo guhungira ubwayi mukigunda niko Uhoraho avuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo za magigiri zatangatanze hirya no hino ziruka inyuma yumuyaga ngo zirahiga Umuhanuzi.Nerekwa uburyo bahagaze imihanda yose ngo bategereje yuko nanyura mu muhanda maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,bihorere wimugumire murutare bakomeze barindagire nibarambirwa baragenda.

Amatwi yanjye ajyanwa mu mwuka maze numva ibyo amadini yo muri gakondo arimo kwitotombera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo (Ubuhanuzi) ngo banga Ubuhanuzi mpanura,ariko bagakunda ubwandi bahanura amahoro bakavuga yuko nta ntambara izabaho muri gakondo ngo Imana yayikuyeho nyamara ibyo nibinyoma gusa ahubwo yegereje aamrembo yo mu irango rya gakondo ya bakiranutsi.Kandi abakobwa na bana abagore nibo bagiye guhura nakaga gakomee kurusha abandi bose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,funga telephone yawe,kuko umwanzi arimo gukoresha umunara wa telephone yawe uvugiraho “the nearest receiving calls,and nearest outgoing calls”.Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu.dore cya gihe Uhoraho yavuze yuko Umwakagara azubaka gakondo ya bakiranutsi,agasigara ayishimira,igihe niki.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryavuze yuko azaitunganya yamara kuyitunganya akikubita mu gituza,ibyo yabikoze ubwo yamurikiraga urubyiruko nyarwanda inyubako ya KCC.None igihe kigeze kandi kirasohoye ngo Uhoraho asohoze ibyo yamuzeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore EV.Esther Marie Murebwayire yababaye cyane ko wamushyize ku karubanda,ndetse inshuti ze zirimo kumwihanganisha zimukina ku mubyimba,ariko akibwira yuko barimo kumukomeza nyamara barimo bicinya icyara bavuga ngo,awaa!Reka bamushyire ahagaragara yaraturembeje uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi huzutemo abakobwa beza bafite uburanga na mabuno manini na matoya.Ubusambanyi niko burushaho kwiyongera,za galleria ntibakizivamo.Ahubwo bazazigwamo,isuku niyose, abanyamubiri baraguye.

Ndetse ijambo ry’ubuhanuzi bavuga ko ari binyoma ibihanurwa bitazabaho kubera ubwiza bw’uwo murwa!Ariko ubabwire uti,mwanze kumvira Uhoraho icyo nicyo kizabarimbura,kandi ubwiza bw’uwo murwa bwanyuma buzaruta ubwa mbere nimwakire ijambo ry’Imana!!!

Njyanwa mu iyerekwa ahagana kuri nimunsi,mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi Kazi.Mbona bose barambaraye hasi bameze nkabapfuye!Ibyo byabaye ku munsi ugira (6) duhanganye mu ntambara ikomeye cyane.Nuko mbona mbanyura hejuru nk’uko imodoka inyura ku kiraro cyangwa kumunda w’igitaka.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bagore bose ubonye,nabakorera satani mu mwuga wp kuroga bashiznwe guhumanya abantu b’Imana na bagaragu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Sept 23,2016 Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nibigera ku munsi [7];bazaba bamaze gutsindwa burundu.Nuko rero uhagarare kigabo kuko ukugaya ubutwari muratabarana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nongera kwerekwa ngendera hejuru yurupfu!Nabonaga mpagaze hejuru yarwo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,urupfu rumaze igihe rukugendaho,none nawe uyu niwo mwanya ubonye wo kurugenda hejuru.Ubwo mbona iyo ndege idutwara itunyuza mu gihugu cyo mu butayu ariko ikajya ishaka kudukubita hasi,ariko bikanga kuko ibirenge byacu byari bafashe cyane ku mababa yiyo ndege!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,umwanzi wa bakiranutsi (Umwakagara na Satani) bateguye igitero simusiga,cyo kugirango barimbure ubugingo bwawe.Ariko,barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko imigambi yabo isohozwa kandi igihe cyabo cyararangiye.Ubu turi mu gihe cy’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,kuko arimo gusohoza ibyahanuwe kugirango mu isi ya bazima bimenyekane yuko har’Imana ijya igira neza kandi ikiranuka muri byose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Bakoze ibishoboka byose bahagarika umugisha wawe,ariko si kubw”imbaraga zabo,ahubwo narabihoreye kugirango urebe iherezo ryabo,kandi ko batagufiteho imbaraga nubushobozi bityo,umenye yuko ibibaho byose Uwiteka aba yabyihoreye ngo bibeho ariko akabishyiraho ishyerezo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero dore urutabo rwabo,ndukuyeho kugirango urusheho kwiringira Uwiteka Imana yawe.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbwirira abantu banjye uti,uku niko Uhoraho avuga,umuntu wese udafite urukundo kandi adakunda, aba afite urwango muri we,uwo aba ameze nk’ibicu bitagira amaze.Kandi aba ar’umwicanyi kuko ikibi cyose kibaho ashobora kugikora.Kuko bidashoboka yuko waba ukunda Imana ngo unanirwe kuyumvira uko niko Uwiteka avuga.Abantu rero badafite urukundo mwitegure kuzajya muriro utazima kuko niho abanzi b’Uhoraho bose bazajya kubera kutumvira Imana.Wavuga ute,ko ukunda Imana utayumvira?Niko Uhoraho abaza!Kumvira kuruta ibitambo.

Umwana wa Braham ISSAC yakijijwe no kumvira kwa se,iyo Abraham ataza kumvira Uhoraho no kumwizera,aba yaratanze ho igitambo umwana Issac.Ariko kubera kugunda Uwiteka numutima we wose,byamuteye kumwumvira bituma atagira gushidikanya mu mutima we,yemera gutanga igitambo umwana we,kuko yamusubizaga uwamumuhaye niko Uhoraho yavuze uyu munsi.

Urabe wumva birenge niwowe ubwirwa,buriya Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,aguciriye umugani,ahasigaye nahawe ejo ntuzavuge ngo ntiwamenye cyangwa ngo ntiwabwiwe uko niko Uwiteka aguciriye umugani urwanjye ndarurangije ahasigaye nahawe uzaba umbwira Uwiteka abane nawe.

Nuko mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi ziza kunsaba ngo nzihanurire nyuma yo kubona yuko ibyahanuwe bizisohiyeho.Mbona zikoreye intonorano ngo zinzaniye kugirango nzihanurire ariko nanjye nzima amaso sinazireba nirihumye kuko zaje zizeye intonorano zazo ndazihunga nisubirira mu mulimo wa data ndazihorera.

Ariko mbona hafi yaho zibonye abatambyi bishwe ni nzara bemera intonorano zabo bemera kuzihanurira ariko mbabazwa nuko nabonyemo uwahoze ar’Umuhanuzi nawe yarabaye umwe muri zo nkozi z’ibibi.Numva ndababaye kubera yuko yabaye nka DEMA agakunda ibyisi nyamara ariko, Uhoraho yavuze ibyabo, ko bizayonga nkumuyaga akicuza icyatumye areka kumvira Uhoraho no kumukorera uko niko Uwiteka avuga.

Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe Harindintwali Jean Paul ukore muri ULK,agoswe na badayimoni kuko  kandi bagiye kumukoza isoni kubera amasengesho abaye macye cyane niyompamvu agiye gukorwa nisoni kuko imilimo yumubiri yamuteye kuba umunyantegenke.none andika kugirango abasoma ntihabura umuwamuburira kuko umwanzi wabakiranutsi atazabura kumugerageza no kumugirira nabi niko Uhoraho Uwiteka avuga.ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore umwanzi yateze umutego w’ikinogo uramenye ntuve murutare utawugwamo kuko utari bubone ugukuramo niko Uwiteka avuga.

The Rhema word comes from heaven called SQUALL: the means of this word, neither hidden storm nor wind this is what the Lord God of armies in heaven says. For the second time, the word of the Lord God of heaven came to me, and told me that, son of man,look,the Rhema word written on board, was written in this words, «DECEPTION FOR BOTH PARTIES”, it means an act of deceiving a thing that deceives» (guhemukira impande zombi)

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu umubikira witwa Dorocella niwe wangije gahunda yanjya nari naguteguriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Uyu mubikira akaba atuye muri America.Mwana w’umuntu,dore uwo mubikira wihaye Imana afite umuvumo kubugingo bwe,aho agiye hose ahasiga umuvumo,ndetse nuwo avuganye nawe amushyiraho umuvumo kandi ntashobora gusengerwa ngo umuveho kuko muri we afitemo umwuka w’uburyarya udashobora kumushiramo uwo niwo utuma adashobora kubuhoka kugirango abohorwe nuko yihana imirimo mibi akorera mubwihisho uko niko Uwiteka avuga.

Akoresha ururimi rw’uburyarya kugirango agere ku nyungu ze ariko kubera wa muvumo nazo ntabwo azigeraho uko niko Uhoraho Uwteka avuga.

Uwo niwe nakubwiye mu ijambo ry’Ubuhanuzi bw’umwaka wa 2015 ko uzahura nuwihaye Imana w’umubikira uzashaka ku kwifatira ngo ajye ategeka imirimo ukora.Wibuke yuko bwavugaga yuko yarahagarariye Gerage  irimo ibinyabiziga byapfuye bisobanura ubuyobozi bwasenyutse butagikora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ibikangisho yagushyizeho ntubyiteho kuko abantu bose uziranye nabo,nijye wabaguhaye ngo umenyane nabo,ndetse dore ngiye no ku guha na bandi bagiye ku kubera umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore nzakugirira neza kandi gahunda yanjye ntabwo ijya iburizwamo n’umwana w’umuntu,ubwo nkiri muri iryo yerekwa,mpabwa irindi jambo ryitwa «“APOLOGYan expression of regreting wrong doing a very poor examples of»ndabwirwa ngo,dore abitambitse muri gahunda yanjye nari naguteganirije bagije ishyari bashaka yuko uba munsi yabo kandi nyamara ari jye wabahuje kugirango bankorere umurimo wanjye ugomba gusohoza ku bugingo bwawe.Nuko rero bagiye kugusaba imbabazi nibatabikora bazahura nakaga gakomeye kuko muvumo ubariho ntabwo uzabavaho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abantu yuko iki ari igihe cy’ubutabera bw’Uhoraho kandi ko,Uwiteka yahagurutse kwikorera umurimo we,nk’uko yabivugiye mukwanwa k’Umuhanuzi,none uwitwa wese ko yubaha izina ry’Uhoraho areke kwigenga ahubwo yemere kubaha Uwiteka kugirango abone ubugingo niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Sept 24, 2016 Njyanwa mu kibaya cy’iyerekwa, cyo munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona abadayimoni barimo kurisha ibyatsi.Mbona imihanda yose ituruka muri icyo kibaya yerekeza muri gakondo,yose bafunze!Bari boherejwe guhiga Umuhanuzi,baramubona bagerageza kumwirenza ariko birananirana.

Mbona barazamutse berekeza muri gakondo nanjye mbagendaho kugirango ndebe menye amaherezo yabo.Izo nkozi z’ibibi zari ziyobowe n’umugore warufite amahembe y’Inzovu akozwe mu birahuri.

Mbona barataye  ibyabo ariko s’uko babishakaga,ahubwo nuko barangariye kugirira nabi Umuhanuzi Ainesha,bakibagirwa ko bari bafite ubutunzi mu ntoke zabo.Ubwo mbonye ko bataye ubutunzi bwabo,ndagenda ndabutora (yari amahembe) [2] hamwe nikaramu ya Bic.Nerekeza amaso kuri gakondo mbona yarabaye umusaka kuko yabuze uyikorera kuko uwayikoreraga yahuye ni nzitizi z’inkozi z’ibibi.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore gakondo yigaruriwe ninkozi z’ibibi,none bananiwe kuyikorera.Niyompamvu ngiye kuyisubiza mu maboko yawe kugirango bamenye yuko itigeze iba iyabo kandi itazigera iba iyaba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa Dr.Theogene Rudasingwa yamburwa imbaraga zose yarafite,ndetse yamburwa nubushobozi bwose yarafite muri politike.Mbona we nabagenzi be,Josep Ngarambe,Jonathan Musonera,bose bahabwa kurya ibigori byokeje (ibigeragezo byihuse) bidafite gihagarika.Ndabwirwa ngo,dore Rudasingwa yabeshye igihe kirekire none agiye gushyirwa ahagaragara kugirango amenyekane yuko yabaye umuriganya w’ubwoko bwanjye kugirango imigambi ye yose iburizwemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Gusenga bigira umumaro

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zihaye gahunda yo ku guhiga buri munsi.Niyompamvu nakwinjije mu masengesho utazi igihe uzarangiriza,kandi ukaba umaze iminsi [16] utarya utanywa,kandi ukaba ukiyakomeje kandi akaba ari ubwa mbere byakubayeho,kuko nijyewe utegeka inzara iba mu muntu,kandi nshobora no kuyihagarika ntuyumve kugirango umwanzi atagufatira kunda.

Numva ndatangaye byari byaranyobeye uko byagenze gusa nabonaga mbaho ariko ntazi uko byagenze kuko narimenyereye amasengesho y’iminsi [3] amasaha [72] cyangwa iminsi [5] amasaha [120] nta kurya nta kunywa!Ariko ibi byo,byari byarambereye amayobera matagatifu!!!Nuko maze gusobanukirwa gahunda y’Uhoraho ku bugingo bwanjye,ndatuza ntegereza gahunda z’Uwiteka igihe zizarangirira.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,dore umugisha wawe nijye wawuhagaritse mbishaka nkana,kuko iyo nza kuwurekura ukamanuka, ntabwo wari gukora gahunda yo gusenga nashakaga.Kandi inkozi z’ibibi zari zafashe gahunda yo kwiyirirza ikomeye cyane irimo gusenga bambaza Satani,harimo no ku guhiga bataruhuka!niyompamvu nagushyize mu masengesho akomeye utari bwigere ubona kugirango umenye yuko umuntu adatungwa numugati gusa,ahubwo umuntu atungwa n’ijambo ry’Imana.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,wabonye yuko ejo taliki ya 23 Nzeri 2016 wahuye na magigiri w’umwegakazi,arimo guhamagara kuri telephone arimo gutanga report,ariko akaba atarigeze akurabukwa?Zari imbaraga za masengesho.Nyamara uwo yahigaga ninawe warumuhagaze iruhande ariko ntiyamumenya,nagirango nkwereke yuko ntajya nkurindira murutare gusa,ko ahubwo nshobora no guhumya amaso yabaguhiga bakakubura bakureba ubari iruhande niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Ubwo isabato irenzeho amasaha [12] ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore insorensore zo mu bwoko bw’Abatutsi zaturutse mu gihugu cy’Isamariya,zahagaze mu muhanda kandi niwowe zitegereje.Nuko rero wigumire murutare ntiwigere usohokamo kuko bihaye gahunda yo kwiriza umunsi wose bagutegereje,ariko nibigera saa munani za manywa barahita beyuruka bagende kuko bamaze kurambwirwa guhiga umuntu batazi aho aherereye kuko ibyo bakora babikoreshwa ninda ivanzemo nigitugu uko niko Uhoraho avuga.

Dore Nyiramongi yemeye gutanga agatubutse kugirango bakore ibishoboka byose baguhige kandi bakubone maze aguce igihanga ariko nyamara araruhira ubusa nka bwabusambanyi yakoze yibwira ko bitazamenyekana none birangiye byose bishyizwe ahagaragara niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibiti [2] birebire (ikiraro) byaguye hejuru y’inyanja,(Isi)maze mbwirwa kwambuka iyo Nyanja nyuze hejuru yibyo biti,mbona mpawe umutaka wo kwitwikira (Protection) nuko mbona nambutse iyo Nyanja.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ibyo ubonye ninabyo wabonye mu mwaka w’2002 ndetse na 2005.Ibyo Uhoraho yagusezeranije no kubikora azabikora kandi azabikora mu gihe cyabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho ubwo hari hamaze guhumana,nuko maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakwinjije mu buvumo bw’amasengesho yo mu butayu kugirango uhagane na badaimoni bari bamaze kuba benshi cyane.Bakoze ibizira imbere y’Uhoraho,baraterekera,bararaguza,bamena urugimbu,bakoheraho imyuka myinshi cyane ku buryo yamasengsho yawe wamenyereye atari kwirukana izo mbaraga z’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore igihe cyawe kirageze ngo ujye ku nkorera umurimo utawukorana ibibazo wasize inyuma,niyompamvu nashatse yuko winjira mu masengesho akomeye utari bwabone kuva uvutse kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore inzira zose nijye wazifunze kugirango ubanze uhangane nizo nkozi z’ibibi,wabonye yuko umaze iminsi [17] utarya utanywa kandi ukaba utarapfuye!?Nuko rero umenye yuko guhangana n’Isi ari ko bimera,kandi abayituye bakaba bakorera Satani.

Ntabwo bitayeho gukorera Uhoraho kuko buri gihe bahora bareba inyungu zabo,nanjye nkareba izanjye,urabona rero yuko ntaho tuzigera duhurira kuko muri bo nta kubaha Imana kubarimo.Nabagerageza gusenga biga gukiranuka bamze nkamahwa y’ibitovu,abandi bameze nkisusa Imana bayivuga mu agambo ariko byagera mubikorwa,bigahinduka ibindi.Kadi buri wese Imana ayivuga ashingiye kubyifuzo bye,ntawuyivuga ashingiye ku kubana nayo,no gukiranuka kwayo kuba muri yo.

Niyompamvu bazatsindwa nurubanza imbere y’Uhoraho,dore wankoreye umurimo ukomeye!Dore abantu bose bo mu bwoko bwawe ntawuzigera abone icyo yireguza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko ukuri kwagiye ahabona kandi kuzakomeza kujya ahabona kugirango abazumvira bazahabwe ubugingo,abatazumvira bazacirweho iteka kuko nakugize umucamanza w’ubwoko bwanjye niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abakurwanya nzabarwanya,abakwanga nzabanga,kuko bakurwanije nta mpamvu.Ntimuhuje imbibe,nta nubwo bakuzi,no ku kubona ntibarakubona,ariko bakakurwaniriza ubusa kubera igomwa,niyompamvu nanjye nzabagomwa ubugingo kuko bakugomwe ubwawe nguhisha munsi ya mababa yanjye iyo bitaba uko bababa barakurimbuye.

Dore amatora y’america arabaye kandi Trump atsinze amatora yo muri leta zunz’ubumwe z’America!Umwakagara avuye ku ngoma,naho Umwami Kigeli yimye ingoma niko Uwiteka avuga.Dore ngiye gukora ibikomeye cyane mu isi yabazima.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Dore abami bo mu isi bazagukeza kandi bazagukorera kuko ngiye gusohoza ibyo nakuvuzeho,abatazagukorera nzabamaraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ngiye kuvangura ubutumwa bwabaye imvange,bwavanzwe n’inkozi z’ibibi,dore ngiye gushyira intama ukwazo,n’Ihene ukwazo (kuvangura ikinyoma n’ukuri) kugirango abumucyo bamenyekane,nabumwijima nabo bamenyekane kuko bamaze igihe kinini bihishe mu masinagogi babeshya yuko bakorera Uwiteka kandi bakorera Satani niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ngiye gushyira ahagaragara abankorera nabatankorera kugirango mu isi hazemo umucyo usimburemo umwijima niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Abantu benshi bagiye gukorwa nisoni bihishe mu masinagogi,abandi bihishe muri za association (imiryango) yiyitirira gukorera Imana.Bateje urujijo confusion mu bantu banjye bashaka ku nkorera,ariko noneho ibyo mbishyizeho iherezo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore abashaka mu maso h’Uwiteka bameze nkabarwayi,ubabajije icyo bashaka ntabwo bagusubiza,kuko babayeho muruvange rw’urujijo «ILLUSION SPIRIT»ntibazi icyo bashaka nicyo badashaka kuko bamaze guhumanywa mu buryo bw’umwuka niyompamvu abakora bene ibyo,iyo ushyize hanze ubuhanuzi,bakumva bukomeye bahitamo gukora ibyangwa n’Uwiteka bakakoherezaho imyuka mibi bifuza yuko wapfa,ariko byarananiranye kuko wabagaritse imitima cyane kuko bamenye neza yuko umuriro ubategereje w’iteka niko Uwiteia Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’horaho rikomeza kunzaho cyane,maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,ntugakinishe abana b’abantu,ngaho tega amatwi maze wumve uko barimo bavuga.Nuko ntega amatwi,numva abarwanya ijambo ry’Uhoraho (ubuhanuzi) bavuga ngo ahwi!Twari dushize tumazwe n’ubuhanuzi,wasanga wenda bagataye muri yombi bya bindi gahora kavuga ngo bagategeye mu nzira wenda byakabayeho imana yaba itugiriye neza.Numva abandi bavuga yuko ngo bakunda ijambo ry’Uhoraho (ubuhanuzi) kandi bavuga ko,ngo bakunda Imana.Numva baravuze ngo wasanga baramutaye muri yombi,ariko nta cyo Imana iramulinda.

Ariko muri bose nta numwe wigeze afata akanya ngo agusengere anabaze Imana niba uramahoro,mwana w’umuntu,uzajye ukorera imbabazi,naho abantu,uwabica bose yabamaraho kuko nta numwe ukiranuka bose bikundira ibyo gukiranuka.Dore umwanzi yabateje umwuka wo kwikunda,niyompamvu network yurukundo wabakundaga ukabashakira inyigisho ukabigisha yahagaze kuko burya iyo hari abagushyigikiye ubyiyumvamo.Kandi niyo uri wenyine nabyo ubyiyumvamo ariko uhumure kandi ukomere uzagirire imbabazi uwo nzazigirira,ariko uwo ntazazigirira uzamwihorere kuko nabagome uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Rusia,igiye gutangiza intambara ya [3] y’isi yose,kandi izayitsinda.Izahangana n’America n’Uburayi izabatsinda mu ntambara bagiye gutangira mu biri imbere.Abantu bazahura na kaga gakomeye mu isi yabazima,kandi Uhoraho niwe uyiteje kugirango akureho umwirato wabaherwe batubaha Imana.Burira abantu bafite ubutunzi,babusangire nabakene kuko mu minsi iri mbere ubwo butunzi nta cyo buzabamarira kuko budashobora kuzabakiza niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ariko Rusia nimara kubanesha,Uwiteka azongera ateze iyindi ntambara barwanye Rusia bayisubize inyuma,kugirango batazategeka abatuye isi gusenga ibigirwamana byabo ku ngufu maze abantu banjye bakareka kunsenga no ku nkorera.Dore ibyo nzabikorera kugirango America yishyize hejuru iha umwanzi wa bakiranutsi ibyicaro bihoraho mu cyimbo cyo kubiha Uhoroha uwiteka Nyiringabo Umwami wa bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho  rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadamu [2] bakugambaniye uwitwa« Marie Ingabire Christine» uba muri “France” azarimbuka kuko adashobora kwihana kandi akaba ashukwa nubwenge bwe.Afite ubwenge bw’umubiri,ariko ubw’umwuka bwaramwihishe niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore undi witwa «JEANINE BIZAMPORO» uba mu gihugu cy’”Ubwongereza” (UK) afite umutima wo kwihana ariko aracyafite ubwoba bwinshi bwo kugusaba imbabazi,dore kuva umutware we yagambanira gakondo ya bakiranutsi,umuvumo wahise ubinjirana ibibazo by’amadeni,uburwayi mbese ubu ibibazo ni byose.

Ibibazo nibamara kubagera mu ijosi,Jeanine azahitamo kwihana,nubwo yagerageje gukingira ikibaba umutware we,ariko aho bigeze agiye guhitamo ubugingo kuruta kurimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiriingabo avuga.Naramuka agusabye imbabazi,uzamubabarire,na nasaba gusengerwa kugirango umukureho umuvumo,nabyo uzabikore kuko Uwiteka yishimira imbabazi kurusha ibitambo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Sept 25,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,niki gitumye utana ukajya mu murongo wo gutekereza icyerekezo cyawe?Dore naguhamagariye kuba Umuhanuzi wa mahanga.Umurimo wawe,n’ukumenyesha abatuye isi,imigambi y’Uhoraho ku batuye isi.Naguhaye kuba umukozi w’itangaza makuru ryo mu Ijuru”InyangeNews Heaven Media Agency”nta bindi bikorwa wemerewe gutekereza binuranye n’itangaza makuru,kuko iyo niyo gakondo yawe nagahayeho ku kubera umugabane muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ngiye ku guha umugisha maze ufungure Radio Station uzabe uguze 10 MHZ,kuzageza igihe gikwiriye aho uzashobora kurangiza igikorwa nirizina kugirango ubwoko bwanjye buzashobore kuzajya bukurikirana amakuru yo mu Ijuru ejo butazabona icyo bwireguza uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko nkomeza kwerekwa uburyo gakondo batangiye kuyitunganya,ndetse ninzabibu zayo zirimo zitunganywa neza kugirango zizatange umusaruro mwinshi kandi mwiza kugirango hazaboneke Vino ninshi niko Uhoraho agize!

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuvugabutumwa w’ibinyoma Esther Marie wahoze ar’inshuti yawe,aracyababaye cyane yuko wamushyize ahagaragara,ku karubanda.Aravuga ko wamufunguiye mayira ngo kuko wanditse yuko papawe umubyara Michel yarwanije ubwami bw’uRwanda.Kandi ukongeraho yuko arimo kurangiza imirimo ya Rwendeye atarangije,byaramubabaje cyane.

Umubwire uti,warukwiye kwihana mucyimbu cyo kurakara no kubabara kuko iyo ar’intangiriro yibizakubaho kuko wahisemo inzira yumurimbuzi kubera intonrano zo mu isi.Kandi ubizi neza uko iyo Mana uvuga nta cyo wigeze uiburana kuko yakwihanganiye ndetse no mubusambanyi bwawe ntiyigeze ibukuziza ahubwo yakugiriye neza iguha agakiza kugirango utarimbuka,ariko uranga ugakoresha mu nyungu z’umwanzi na Satani hamwe ni nyungu zawe kubwo gushaka icyubahiro cyo mu isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ariko nungarukira,ukihana imirimo mibi ushinja abandi bakoze,nyamara nawe ntiwarukwiye kwiyibagirwa nzakugirira neza,nzaguha icyo cyubahiro wifuza umaze igihe wifuza kuko iwanjye hari ubutunzi ni cyubahiro ifeza nizahabu byose biri iwanjye niko Uwiteka Niringabo avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo wandwanije igihe kirekire,mbona nongera guhangana nawo ndawurwanya kandi ndawunesha,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo warumaze iminsi warakuzengereje,waciriweho iteka.Nta mbaraga ukigufiteho kuko amasengesho wakoze yawumazemo imbaraga zawo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ku munsi wa [17] wa masngesho nashyizwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nerekwa uruzabibu ko rwakorewe neza,mbona imyuka mibi ya badayimoni ikoreshwa na bagore b’abanyamurenge-Kazi,bo mu bwoko bw’igisiga cyitwa KAGOMA,mbona barahunze berekera muri gakondo ya baturanyi.Mbona haje ababikira kureba uburyo gakondo itunganijwe neza,baraza baritegereza babona ko uruzabibu rumeze neza kandi gakondo yose ikorewe ishashagirana.

Bahavuye haza abagore b’Abanyamurenge-Kazi,nabo bitegereza uburyo uruzabizu rusa neza,hanyuraho umugabo w’umunyamurenge,maze arambwira ati,erega twebwe abanyamurenge abagore bacu dusengana tubazi ko arabarozi kandi ntibishoboka yuko bareka uwo muco kuko barawukuranye bamenyereye Imana cyane nk’uko umwana amenyera nyirakuru.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe kirageze ngo abanyamurenge bamenye yuko ukorera Imana yaremye Ijuru n’isi,kuko bashinze amajosi yabo banga kwihana,kandi ubwo niko amasinagogi baba bayuzuye,bashyushywa no kujya guhumanya amateraniro ya bantu banjye bakagirango simbareba,ariko igihe cyabo kirageze kandi kirasohoye kuko nzabahanagura mu isi ya bazima izina ryabo rikibagirana kuko banze kugendera mu nzira ya basekuruza uko bagendanaga n’Uwiteka Imana ikiranuka Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abanyamurenge,kazi,nako bari basigarane ngiye ku kabambura mbahindure inzirerezi bazazenguruka amahanga yose kandi nta cyo bizabamarira kuko aho bazajya bashinga ikirenge umuvumo uzajya uhabatanga bakandagire mu muvumo kugirango bamenye yuko bacumuye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Dore umurimo wanjye ngiye kuwuhesha icyubahiro,ku buryo inkozi z’ibibi z’ubwoko bwose uko zaba zimeze kose zizawureba zikifuza gukorera Uhoraho kandi bidashoboka,nshyizeho iherezo ry’abishushanya babeshya ko bakorera Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndamanuka njya munsi ya gakondo ya bakiranutsi mbona mu gikombe cy’abakiranutsi,huzuyemo amazi menshi nkaho haguye imvura y’umwuzure mbona haretse amazi mennshi mbona ubwatsi bwari bwarumye bwongeye gutoha.Mbona insore nsore z’abanyamurenge zicaye munsi yuruzabibu zirimo zikemuraho imisitsi yo kumutwe.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bagore wabonye bambaye umwambaro wakibikira,n’Ababikira bakorera Satani bakibeshya yuko bakorera Imana yo mu Ijuru,nyamara ntaho bahuriye n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru,kuko bujuje ububi bwose bwo gukiranirwa.

Naho zriya nsore nsore z’abanyamurenge, zirimo kwiga ubundi buryo nizindi nzira zakoresha kugirango babone imibereho.Kuko batinze cyane mu butayu bw’ubuhunzi kandi abenshi bakaba bamaze kurambirwa ubuhunzi aho bari bafite ikizere cyo kuzajya IBURAYI n’AMERICA cyangwa AUSTRALIA none bakaba bamaze kubura ibyiringiro byo kuzajya hanze niyompamvu wabonye barimo kogoshana imisatsi barimo guhimba no gushakisha ubundi bwenge bakoresha ngo babone imibereho niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Kiriya gikombe wabonye cyuzuye amazi,nibibazo nateje mu nzego zose z’ubuhunzi kuko abantu benshi bari bashiriye muri HCR bajya kwigira impunzi babeshya ngo ibintu byacitse kandi nta cyabaye.Umwanzi yamaze gutera umuco w’ikinyoma mu bantu kandi urafata,aho usanga umubyeyi yigisha abana be kubeshya kugirango babone uko bagera I BURAYI n’AMERICA kuko babonye ababikoze byarabahiriye birababaje cyane kubona nabiyitirira izina ry’Uhoraho nabo bemera kuyoboka umuco w’ikinyoma barangiza bagahagarara kuruhimbi rwitwirirwa izina ry’Uhoraho bakavuga ijmabo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nuko rero kubera izo mpamvu mvuze haruguru, ngiye guteza akaga mu isi ya bazima, impande [4] zose z’Isi, kugirango yaba ababeshya cyangwa abatarabeshye, bose babihomberemo kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana ari maso kandi yitegereza buri kantu kose gakorerwa mu isi yabazima uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

UNHCR numuryango ukorera Sekibi,ukunda abanyakinyoma kuko ababeshya ibitaho kurusha abavugisha ukuri,ariko abanyaKinyoma babitaho kugirango barusheho gukiranirwa.Ubwo se iyo umwana abonye se na nyina babeshya urumva bazamuhana gute mu gihe azaba akiraniwe kandi yarakuriye mu maraso y’ikinyoma?Niko Uwiteka Nyiringabo abaza!

Nerekwa abanyarwanda bagiye muri America,bataha bagaruwe mu rwagasabo,ubwo bagarurwa,ninabwo nanjye narimo kwitegura kurira indege,mbona abasore b’Abatutsi bifashe kwitama bagaruwe mur’Africa ariko bamwe bakajya babeshya ko baje gusura abavandimwe babo bagahisha yuko birukanywe mur’America na Donald Trump,ndetse mbona bamwe bagaruka mbere yuko haba matora kugirango bazarebe uko amatora azarangira nibyemezo bizafatwa nyuma ya matora kugirango bamenye yuko bazasubirayo cyangwa batazasubirayo.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo yerekwa niryo nakweretse ko abantu bazataha wowe ari bwo uzaba ugiye ugiye mu mahanga kuko bijyanye bazagarurwa na bana b’abantu,ariko abajyanywe n’Uwiteka ntabwo bazagarurwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yarateranye ku wa 27 Nzeri,16 yemeza umwanzuro w’urubanza rw’ingabo zahoze zitwa APR,zikaza guhindukamo RDF,nabwo ziza guhindukamo KDF.Maze inama ya bacamanza imaze gusuzuma no gukorera ubugorora nging bw’umwanzuro w’urubanza N°0035/009/0016 inteko zo mu Ijuru bemeje umwanzuro w’urubanza bamaze kumva uregwa nurega banzura bavuga ko,uregwa ariwe KDF atsinzwe nurubanza.

Muri urwo rubanza rwaraye ruburanishijwe ku kicaro gikuru cyo mu Ijuru,bakaba bari batumiye numwanditsi mukuru w’urwo rukiko akaba anahagarariye itangaza makuru ryo mu Ijuru Majeshi Leon.Icyintu cyabaye gishya kitari kimenyerewe muri urwo rukiko ni uko uwaregwaga atarafite umwunganizi umwunganira uwo bakunze kwita AVOCAT cyangwa ADVOCATE (LAWYER)

Sept 27,2016 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ingabo z’Umwakagara zitirirwa RDF,zirimo na bajijwe bitirirwa izina ry’Uwiteka Nyiringabo uburyo zakandamijwe zigahura nakarengane gakomeye ko ku robanurwa ku butoni zikamwa amapeti ajyanye no kuzamurwa mu ntera maze bituma zicika intege yo gukoza urugendo rwo kwizera no kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Nerekwa nizindi ngabo zarenganijwe zitirirwa RDF zatangiye uwo murimo kuva bakiri ba kadogo uhereye muri Uganda,aho baje kwisanga icyitwaga RDF,cyaraje guhindukamo «KAGAME DEFENSE FORCE KDF» izo ngabo zose niko zarimo kwitotombera umwuga zatangiye wo kwitangira igihugu gakondo ya bakiranutsi.

Numva LT na WOC 1 bavuga ngo,iyo bagerageje kubaza impamvu batazamurwa mu ntera,ngo babwirwa yuko hari abo bangana bari muri za nyungwe nkaswe bo bari gukorera mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi.Bati ako tumaze ku kumva tugashyira mu gutwi tumenya igihugu kirimo kurwana nikindi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo z’umwakagara «KAGAEM DEFENSE FORCE KDF»zigiye guhura nimvura ivanzemo numuyaga waserwakira kandi uwo muyaga uraje kandi uje wiruka ibilometelo 100 ku isaha abazawurokoka bazaba bacye cyane kuko ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bugeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa umwuka w’ikinyoma cy’ubutegetsi bw’umwakagara uburyo gikomeje kuburabuza abuturage,nerekwa umuturage Ihene ye,yaciye ikiziriko maze ibonwa nubutegetsi irimo kurisha imbingo kumuhanda ako kanya ahita arafatwa nabashinzwe kugenzura ibidukikije maze mbona abahaye 250 frw,ako kanya haza gitifu nawe aba amuciye iryera,nawe ahita aramufata maze we amuca ibihumbi 2000 frw babona kumurekura.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,gakondo ya bakiranutsi,yararenganye yahuye na kaga gakomeye cyane,none hanura uvuge uti,yemwe baturage baturiye gakondo y’Uhoraho,mwese nimunyumve uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga,dore agiye kohereza umuyaga wa serwakira,uzanywe no guca imanza zitabera,dore uzahuha umuntu wese wakiraniwe wagenje uko bidakwiriye,kuko urusaku rwa  baririra gakondo kubera ko bakomeje kurengana bamaze kuba benshi .

Kandi Uwiteka akaba yarimanukiye kuza kureba no kumva urwo rusaku rwabakomeje kuharega,akaba yarasanze ar’ukuri.Nuko rero mushikame muhame hamwe kuko Uwiteka abazaniye umunzani wo gupima akaba agiye guhemba buri wese akurikije imirimo ye yakoze yaba iyo gukiranirwa cyangwa yo gukiranuka yose igiye gushirwa mu murimo kugirango itunganywe niramuka ihiye ubwo uzaba utsinzwe nurubanza,ariko niramuka idahiye ngo ikongoke uzaba utsinze urubanza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Imvura mbonye nishuheri yawo,muzaba mu mbwira.

Mbnye umwambi w’Ingobe uturutse mu majyepfo y’uburasira zuba bwagakondo ya bakiranutsi,kandi uwo mwambi wari murere cyane kurusha ya myambi yindi dusanzwe tuzi.Nuko umwuka w’Uhoraho mbona ukurikiye wa mwambi ugiye inyuma yawo kugirango usohoze ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntiwerekeze mu majyepfo y’uburasira zuba,aho usanzwe ukorera kuko za nkozi z’ibibi zamaze kwerekezayo kugirango zijye kuhagutegera.

Nuko nerekwa ahantu hose huzuye ibyondo gusa gusa nta hantu na hamwe ho gukandagiza ikirenge.Nuko ndabwirwa ngo,ubonye yuko nta hahari wakandagiza ikirenge,nti cyane ndabibonye,ati nuko rero zamuka wekereze mu murwa mukuru ube ariho ukorera umurimo w’uyu munsi kuko iminsi yagiye kandi ibahanuwe bigeze mu rango rya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w;umuntu,nguwo nyampinga Uwiteka arauzanye kuko nta kijya kimunanira uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwitwa RENOVAT yanze gukorera Uhoraho,ngo nta nyungu ziri mugukorera Uwiteka,yigira gushaka ubutunzi arabubona none butangiye kwisubirira aho bwaturutse kuko na cyizere kirambye cy’ubutunzi bukomoka kubadayimoni bashukisha abakagombye kuba intore z’Uhoraho ariko kubera gukunda ibyisi na YANE na YAMBURE byatumye bareka gukorera Imana.None dore na RAURENT nawe bimaze kumwangira bombi barimo gutegura kugurisha amazu yabo kugirango bikure muri gakondo bashakire ahandi bakorera kuko imigambi yabo yose bari bafite Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yarayirwanije kuko banze kumwumvira uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Uhoraho yari yarahamagaye abo bagabo bombi kugirango bamukorere umurimo,ariko bigira mu byisi banga kubahiriza itegeko ry’Uhoraho,none bwa butunzi baruhiraga nabwo buhushwe numuyaga niko Uwiteka Nyiringabo avuga.none andika ibyo weretswe ubabwire ngo Uwiteka Imana yo mu Ijuru azabarwanya kuko mwamubereye indryarya mwamubwiye ko muzamukorera nyamara ibyo mwarahiriye imbere y’Uhoraho ubwo mwari mu byumba by’amasengesho ntabwo ari byo mwakoze!

Kubera iyo mpamvu,Uwiteka nawe azabarwanya kuzageza mwongeye kwihana kuko ari nta mahoro ya banyabyaha niko Uwiteka avuga.Dore ubwo abandi bazaba baseka,mwebwe muzaba murira kuko namwe ubwo mwasekaga nabo barimo barira.Kandi ubwo bazaba benezerewe mwebwe muzaba mubabaye kuko ubwo mwari munezerewe nabo bari babaye kugirango mumenye yuko Uwiteka aca imanza zitabera niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi zohereza umugore w’umurozi kazi ugendera mukirere uje kugirango duhangane.Mbona araje akigera mukirere kuko imbaraga ze bari bazishyize mu musatsi,mbona ukuboko k’Uhoraho kuraje gufata ya misatsi ikatishwa umukasi (Ijambo ry’Imana) maze wa mugore akomeza kugenza atazi yuko imbaraga ze nubwenge bye byakaswemo kabiri,ageze aho aruhukira yagombaga gufata ibikoresho bikomeye yagombaga kwitwaza,yumva umuyaga umunyura kumutwe,maze mbona akoze kumutwe asanga nta musatsi (ubwenge) agifite bwo kujya gukoresha mukurwanya umucamanza w’Uwiteka Imana Nyiringabo maze urugendo rwe rurangirira aho ntiyaba agikomeje urugendo rwe rwo kujya kurwanya ubuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Niringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ririrya yerekwa ubonye uri mu Nyanja mu maboko y’umwanzi w’Umwakagara agutegereje hanze kugirango arimbure ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kwerekwa abantu banyuranye ni bintu binyuranye,nerekwa njya ahantu muri CAVE aho RENE Masasu yararimo kubwiriza,maze numva arimo kubwira abantu ngo bajye imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana isumba byose,bayikubite imbere maze bayisabe ibyo bahsaka maze irabibaha.Ubwo ngeze kumuryango waho bari basengeraga ndabwirwa ngo mbabwire yuko amasengesho ya banyabyaha ar’ikizira k’Uwiteka,ngo basigaye bigisha abantu gusenga aho kugisha gukiranukira Imana kuko wakiranutse nta nubwo wakwirirwa usenga ahubwo Imana ibita iguha umugisha kuko Umwami Yesu amenya ibyo aguha utaranasenga mbere yuko usenga aba yamaeze kumenya ibyo ushaka uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo ako kanya mpabwa indirimbo y’umuhanzi NICK Richard Ngendahayo ivuga ngo yambaye icyubahiro,nibyo koko Umwami wabakiranutsi yambaye icyubahiro kandi ntawamushatse uzamubura,nta nuwamukoreye uzikorera amaboko ngo akurwe nisoni uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kwerekwa idini rya “Evangelical Restoration Church ERC” uburyo uzuyemo abantu batagira urukundo rw’Imana buri muntu akaba abayeho ari nyamwigendaho.Mbona bamanutse umusozi (kuva mu bibazo) ariko bimbera amayobera kuko bawumanutse bagahita binjira mu butayu buri hagati y’umusozi w’ubutseho ishuri ryo kwigisha abatutsi ku baha Imana Uwiteka Nyiringabo.

Ubwo nanjye nambuka icyo kibaya kugirango mfate hakura mpabwa umuheto nimyambi byo guhangana ni nkozi z’ibibi zari zintegereje imbere gatoya.Mfite impano ngororowe n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nerekwa urwobo bari banshyizemo mbona anrwo nduvuyemo kandi ndukurwamo na bamaika b’Uwiteka Imana rwali rwacukuwe ni nkozi z’ibibi zibwira yuko Uwiteka adafite abagaragu bamukorera bashobora gutabara intore z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Abatutsi,buri mu butegetsi bwana w’umwakagara,ngiye kubongerera amagrade abize bakagarukiriza kuri degree certificate,ngiye kubaha masters,abari bafite masters,ngiye kubaha doctorate abafite 6eme yisumbuye,ngiye kubaha degree abadifite namba nabo ngiye kubaha certificate kugirango bose bamenye yuko Uhoraho ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Umuntu wese utuye muri kiriya gihugu yaba umunyamahanga,cyangwa umwene gihugu,agiye guhabwa ibijyanye nibyo yize,kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi  ajya agira neza uko niko Uhoraho avuga.

Nukuri nukuri buri kiremwa kizapfukamira Uhoraho kivuge ngo uri Uwera kandi urera kuko ari wowe waremye Ijuru nibiyuzuyemo byose kuko ari wowe mugenga wa byose Ijuru n’isi bizagupfukamira bivuge ngo uruwera Imana ikiranuka muri byose amateka yawe nayigitangaza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Hahirwa abazahabwa kumugabane ugiye guhabwa ku bari muri gakondo,kuko hanyuma yibyo bazagororerwa.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,noneho ushobora kujya kumulimo w]Uwiteka za nkozi z’ibibi zivuye mu nzira ziragiye.Ziriwe kuruzuba zibonye ko batakigushoboye none bararushye bahisemo kwigendera.None itunganye neza maze umanuke ujye kumulimo w’Uhoraho kuko niwo wahamagariwe maze utangarize ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,uko imanza z’Uhoraho zagenze kugirango bamenye imyanzuro y’inama z’inteko zo mu Ijuru kugirango hatazaboneka urwitwazo imbere y’Uhoraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 28, 2016 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane ryabanje kumbera amayobera akomeye cyane. Nabonye umugabo ufite akamodoka ko mu bwoko bw’IJEEP, (ubuyobozi bwisumbuyeho) uwo mugabo ashaka umugore witwa MONICA, nawe warufite imodoka y’Ivatiri cyangwa se ‘Personal’ ijya kuba umukara uvanzemo n’ubururu.Uyu mugabo w’umuislam akaba ari we uhagarariye IGARAGE ikora imodoka za pfuye (ushinzwe imilimo y’ubuhotozi muri  ministeri y’UBUBANYI na mahanga) ministry of foreign affairs.

Uwo  mugabo nawe ajya gushaka undi mugore uzajya ujya kugura ibikoresho byo gukora muriyo restaurant kwa wa mugore w’umwegakazi witwa MONICA,akaba ari we wahaye ikiraka wa mugabo w’UMUISLAM kumukorera muri restaurant kugirango bafatanye imirimo yo gushaka uburyo bagomba gukorana imirimo yo gukiranirwa.

Mbona uyu mugabo w’umuislam bamushinze guhagararira imodoka zose zapfuye zizanwa muriyo garage (umuhuza bikorwa ushinzwe kuvanga twa tuzi twa Col.Dan Munyuza) bagomba guha abatavuga rumwe na leta y’umwakagara baba mu gihugu cya SPAIN (Netherlands) cyangwa se Ubuhollande.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira umudamu witwa Mukashema Esperance yuko umwanzi(za magigiri) za maze gucura umugambi cyera wo guhitana ubuzima bwe,hamwe n’umuryango we,kandi uwo mugambi umaze igihe kirekire gahunda ikaba igeze kumuryango w’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore har’ingenza yashyizweho ishinzwe kureba uburyo ajyana abana kw’ishuri,gahunda ze zose akora,kandi buri gikorwa cyose akora cyangwa aho anyura hose bahafata ifoto barangiza bakajya kugambana mu nama zabo bashaka uburyo bakoresha kugirango bazasohoze umugambi wabo mubisha uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ariko ubwo mbere nari nabonye gahunda isa naho haba har’umwuka w’ikiriyo ko haba har’umuntu ugiye gupfa mu muryango kandi akazaba azize twa tuzi twa Col.Dan Munyuza.Nuko sinabasha gusobanukirwa ibyari byo,nibwo ijambo ry’Uhoraho ryongeraga kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudamu witwa MUKASHEMA ESPERANCE nta nshuti agira kuko azengurutswe  ni nkozi z’ibibi gusa gusa zishaka kurimbura ubugingo bwe.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore nakugize amaso ya bakiranutsi kugirango ubamenyeshe imigambi y’umwanzi wabakiranutsi witwa Umwakagara kugirango bamwirinde,kuko uwo yavukiye kurimbura intore z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ariko nawe kugwa kwe,kuzaba kugari cyane kuko kuzikuba inshuro [7*7] kugirango amenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka kandi ica imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Leta ya Nkurunziza igera ikirenge mu cy’Umwakagara!!!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,umwakagara yabatwaje inkoni yicyuma,ariko we azatwazwa inkoni yubumba kugirango amenye yuko Uhoraho ari we muremyi wa byose,kandi ko,ari we mugenga wa byose uko niko Uhoraho uwiteka Nyiringabo avuga.Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo leta y’abahutu b’Ababarundi iyobowe na Peter Nkurunziza itumiza ubutwa buturutse mu gihugu cya China.Ubwo butwa bukaba bukozwe mu buryo bw’ifu.Nerekwa ko hari nama izahuza abashinga mateka bahuriye mu muryango w’Africa y’uburasira zuba East African Community EAC.Iyo nama ikazahuriramo abashingamateka b’Umwakagara na ba Nkuzunziza.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’umuhutu Nkurunziza ateguye umugambi wo kuroga abashingamateka b’Umwakagara mu nama bazahuriramo izahuza ibihugu bihuriye muri uwo muryango.Dore bazafata udupapuro batwandikemo imbere hanyuma baduhereze abashingamateka bumwakagara maze ubwo bazafungura bagiye gusoma ibyanditsweho,bazahita bahumeka ubwo burozi buhite bubinjira mu bwonko bazahita bahinduka nkibigoryi uhereye ubwo bazahita batakaza ubwenge ntabwo bazongera gutekereza nk’uko batekerezaga bazahita bahinduka ibigoryi nyuma y’igihe bazitaba Imana bisangire basekuruza iwabo wa twese niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ituro ry’umugisha riraje Uhoraho niwe uryohereje nkuko yabitegetse mu gice cya (8) cy’ubuhanuzi,kugirango ukomeze imirimo yawe yubucamanza bw’Uwiteka,kuko abantu barushijeho kuba babi cyane.Ariko cyane cyane Abarundi n’Abanyarwanda leta zombi zikomeje kwijandika mu bikorwa byabazimu na badayimoni kandi zirimo gukorera kumunota wa nyuma kuko bazi neza yuko bamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega na BASHAMBO,bishyize hamwe kurwanya ubwami bw’uRwanda.Kuko ubu za magigiri inyinshi zigizwe n’Abakagara hamwe n’Abashambo.Ibyo babikora bagirango bajijishe abantu batazajya bavuga ngo ingoma niy’Abega gusa,bityo abanyarwanda bakarushaho kwanga Abega cyane kandi ari bacye cyane,niyompamvu bagerageza kuvangavanga bagashyiramo nindi miryango yindi yo kuruhande kugirango babashe kubona imbaraga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbwira uburyo Gen.Karenzi Karake bamukuye kumwanya wo kuba umukuru wa za magigiri,bakamujyana kumugira igshushanyo muri perezidance ngo n’umujyanama w’umukuru w’igihugu.Kandi nyamara nta nama nimwe amugisha arahongaho gusa ahembwa yicaye bashakisha uturimo bamuha tudafashije kugirango atazarabukwa yuko bamugize ikigarasha uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.

Ariko dore igihe cy’ubutayu bwabo kiregereje kandi kirasohoye,kuko ijambo ryahanuwe n’umwuka w’Imana rigeze mu marembo yo mu irango rya gakondo ya bakiranutsi kugirango risohoze umurimo waryo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore ingabo ziteguye yuko rwambikana bagahita urugamba barugira abakabagara bakaba ari bo barurwana bonyine kuko babuze uko bakwibohora muri urwo rucundura bashyizwemo nyuma yo kwicaza umwakagara ku ntebe ya bukunzi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ubu isengesho ingabo z’umwakagara zirimo gusenga,nuko rwambikana maze bagatererana umwakagara kumugaragaro bakamwereka aho babera akaga bakamwishyura ibyo yabakoreye byose agasigara arwana urugamba wenyine we n’umuhungu aho niho azabona yuko yahemukiye abanyarwanda,kandi batamukunze na busa.Uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira uburyo umuryango cyangwa inzu yabashambo ari bo bakomeje umwuga wo guterekerera ibigirwimana byitwa NYABINGI na RYANGOMBE,akaba ari bo bafite uwo murimo ukaba ubari mu maraso!Akaba ari bo baragurira Umwakagara kuko inzu yabashambo yabaye umwe na Satani na badayimoni.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye bwirinde cyane umuntu wese witwa umwega cyangwa umushambo kuko batagenzwa na kamwe birirwa bahiga abo batangaho ibitambo kugirango za Nyibingi na Ryangombe babone gutanga intsinzi.Ariko bararuhira ubusa kuko bashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Nyamara uko bafatanije kugirira nabi ubwoko bwanjye ninako bazafatanya kwerekera mu butayu bugufiya kugirango bigishwe yuko Uhoraho Uwiteka Imana aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Sept 29, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona umwe bahoze arabashinga mateka,ku ngoma y’umwakagara,mbona afunguye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Umwakagara,abagize iryo shyaka cyangwa umutwe wa politike,bakaba arabanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu.

Uwo mutwe wa politike umaze kuvuka,mbona rya shuri ryubakiwe kwigisha abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranuktsi.Mbona naryo ryagura amarembo abaturage bahaturiye mbona bimurwa kugirango haboneke umwanya wo kongera kubaka amashuri yo gushyiramo abantu bamaze kwiyongera bashakaga kujya kwiga iryo shuri ryitirirwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyarwanda bo mu gihugu cy’Ubuhollande bagiye gufungura umutwe wa politike,ariko bazagambanirana hagati yabo kuko intego n’umugambi bafite batazabigeraho uko niko Uwiteka Uhoraho Nyiringabo avuga.

Dore Umwakagara yari yarababuze none abonye aho azafatira kugirango abanyanyagizemo intonorano ziatuma bagambanirana muri bo hagati yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero shyira ahagaragara ubwo butumwa,kugirango ubusoma abwitodere kugirango batazavuga ko baguwe gitumo niko Uwiteka avuga.

Ubu abashaka gushinga amashyaka bizabagora kuko Umwakagara ariho akorera cyane,kandi abo yabuze akaba ariho ababonera.Kuko bagiye kwinjira mu ndryane zikomeye no kugambanirana kuko muri bo,hari abadafite umutima wo kurwana ishyaka rya kigabo,ahubwo bibabera iturufu yo gucuruza ubugambanyi niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore ugiye gufungura iryo shyaka azigira nk’aho ataririmo,ariko mu by’ukuri niwe uzaba urishinze,ariko kubera umutekano mu cye afite,akaba adashaka ko,yarigaragaramo kugirango bitamuteza ikibazo nyamara ahubwo nibwo ibibazo bigiye kuba ibibazo bikomeye uko niko Uwiteka avuga.

Umwuka w’ikinyoma ucirwaho iteka!

Sept 30,2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma waruboshye bene so uciriweho iteka.Umwanzi yabateje umwuka wo gushidikanya kuri gahunda y’Uhoraho yifuza kubagirira,bituma bumvira umwuka w’ikinyoma kuko umwanzi yamenye neza yuko ijambo ry’Uhoraho rigiye kubasohozaho,maze ateza umuvugurungano bituma hazamo gushidikanya kuri gahunda y’Uhoraho none uwo mwuka uciriweho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Umwami w’uRwanda atungurwa!

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ryavugiwe mukanwa kawe,rirasohoye!Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,yimye ingoma,kandi bibaye vuba bitunguranye ku buryo yaba Umwami,cyangwa ibisonga bye,bose bazatungurwa,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi y’ikibi wiita umubikira ‘Dorocella’yihishe mumfuruka z’ubwami bw’uRwanda,yarakubagambaniye,kandi abikora abigambariye,ariko babihishe Umwami w’uRwanda nta bwo Nyir’uRwanda abizi,none mbere yuko umushyira ahagaragara,banza usabe Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ko yaguha ubutabera,kuko ajya aca imanza zitabera.Ikibazo cyawe aragikemura uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Naramuka akurangaranye,ubone kubashyira ahagaragara niko Uwiteka avuga.

Dore kuva yakugambanira,yahise atangira kwitwara neza imbere y’Umwami w’uRwanda, amwereka imirimo myiza kandi ko amwitayeho cyane,kugirango aburizemo amakuru azamuvugwaho,ariko iyo mirimo yita myiza, ikaba ikorerwa ikambere ahakorewe amabi ajyanye nubugambanyi bwakorewe Umuhanuzi Majeshi Leon.Nuko rero umenye ubwenge ntube umwana,ahubwo umenye icyo Uhoraho agushakaho kugirango ubashe kumunezeza nawe azaguha ubutabera bwuzuye kuko niwe mucamanza utabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa abasaza bahunganye n’Umwami,bakimara kumva yuko,umwakagara akuwe ku ngoma,bahita babona kwizera ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukwanwa kawe.Maze batangira kujya kumusura Umwami w’uRwanda kuko babonye ko agiye kwima ingoma. Harimo na bari baramutereranye bazi yuko yacirirweho iteka,abo nabo mbona batangiye kuza guhakirizwa kandi bari baramukuyeho amaboko, kuko babonaga nta cyizere cy’uko azongera kuba Umwami w’uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Umuhanuzi ahinduka umucamanza wa bari mu isi

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ryongera kunzaho kandi cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize umucamanza w’ubwoko bwanjye kubijyanye nubugingo bwabo.None ntukemere guhishira inkozi z’ikibi kuko iyo uzihishiriye,bituma zikomeza gukora ibikorwa bibi kuko zibikrera mu mwijima.None ntugasinzire,ntukaryamye ngo ubone ibitotsi, igihe cyose uzaba uzi ibikorwa birimo gukiranirwa bikorerwa mu mwijima ngo uruhuke utabishyize ahagaragara niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa inzoka ndende kandi nini cyane,mbona ije kumira Umuhanuzi,ariko itaramugeraho,ukuboko k’Uhoraho kuramanuka gucamo ibice bigera kuri [2] igihimba cyo hejuru gihita kimanuka cyerekeza mu gihugu cy’ubutayu,maze mbona Uhoraho arambuye ukuboko kwe,na cya gihimba kirekire agicamo ibice bindi [2] maze mbona ihise irimbuka burundu.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo nzoka ubonye,n’umwuka w’ubugamanyi warumaze gushing imizi mu bwami bw’uRwanda ukaba ukorera mu mubikira witwa Dorocella wihaye gucumbika mumfuruka z’ubwami bw’uRwanda niko Uwiteka avuga.

Nuko Iijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubonye umwuka w’uburiganya uvanzemo nubugome,yuko uwo mwuka ugeze mu irimbukiro?Nanjye ndasubiza nti,yeeee!!! Nabibonye.Ndabwirwa ngo,uwo mwuka w’ubugambanyi, n’uburiganya, no kubeshya  wiyoberanya,uzashaka kwirwanaho kugirango urebe ko wakomeza kwibera mu bwihisho bw’ubwami bw’uRwanada,ariko ntabwo bizakunda kuko iki ar’igihe cy’ubutabera bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ibikorerwa mu mwijima bikaba bigiye gushyirwa ahabona uko niko Uwiteka avuga.

Umwakagara acibwa igihanga,umurwa mukuru urafatwa!

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwakagara mukuru aciwe igihanga ku buryo butunguranye cyane.Ako kanya hahita haduka intambara yo kurwanira ubutegetsi.Mbona Police y’umwakagara ihamagaza inama vubavuba huti huti yigitaraganya,iyo nama yarigizwe na ba Police bungirije umukuru wa Police cyangwa commissioner of Police,kandi bose bakaba baraturutse Uganda.

Mbona bakoze inama kureba uburyo batega za bomu umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi witwa Kigali. Yaba mu mihanda nyabagendwa,cyangwa inzira nutuyira kugirango barebe yuko umurwa utafatwa wose kandi bakiwurimo babone uko bahunga bakahugana nutwabo nibyo basahuye!

Ariko biranga mbona bibaye kuruhira ubusa umurwa mukuru wa Kigali urafatwa.Mbona Police y’Umwakagara ihunga masiga mana kibuno mpa maguru,maze za bomu zatezwe na ba Police bakuru baturutse Uganda,mbona zitangiye guturukana abantu cyane urubyiruko.Maze abantu bacika amaboko na maguru,abandi batoboka inda kandi ntibapfa!Ndabwirwa ngo «izo bomu ntabwo ari bomu original kuko nizo baguze mu gihugu cya CHINA,ishwanyuka isigara yangije ibice by’umubiri w’umuntu,kandi ako kanya agatangira kubora yumva»

Nkomeza kwereka ibikomeye bigiye kubaho muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ko abaririmbyi bakwiye gufata imyenda yabo bakayijyana muri dry cleaner kugirango itunganywe kuko igihe cyo kumurika ibikorwa bya buri muntu kigeze.Kumesa imyenda bisobanura kwihana ugatunganya imirimo yawe.

Ndabwirwa ngo,abantu benshi barimo abitirirwa izina ry’Uhoraho,bagiye kuzamurwa bacurwe mu Ijuru,kuko isi ya none batayishobora.Iryo akaba ari ryo gare ryabo rigiye kubacyura mu Ijuru,kuko iy’Isi,ar’iy’intwarane kuko intwari zitaka zinyinyiriwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Kwilinda kuzasengera munsengero za Pastors baturutse Uganda mu gihe cya FPR

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore agatsiko kabicanyi baturutse Uganda bibumbiye mu cyitwa FPR,nibamara gusenyerwa ubwami bwabo,bazahita bigira abarokore batangire gushinga aamdini cyangwa insengero kubera gukorwa nisoni maze batangire kwigisha ijambo ry’Imana kandi bamaze kumara ubwoko bwanjye.Dore umugambi wo kurimbura ubwoko bwanjye ufatanijwe na leta y’Umwakagara hamwe na ba BISHOP’s na ba PASTOR’s baturutse Uganda,kandi barawushyigikiye!

Umuntu uzasengera mu nsengero zabo biyita abashumba kandi aramasega aryana,bazahura numuvumo w’ubufatanya cyaha kandi ntabwo bazabona uzawubakuraho kuko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nuko rero babwire uti,dore intambara irabaye kandi irarangiye,kuko bigiye gukubita bitunguranye,ariko abafite ipeti guhera kuri Major bazapfa batihannye kubera ko bazaba bafatanije umugambi wo kuimbura umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi (Kigali) kubera ubwo bufatanye,bazapfa batihannye kandi bamaze gucirwaho iteka niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,aba Police batoya bo,bashobora kwihana bakababarirwa kuko ntabufatanya cyaha bwo gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bwanjye bagizemo uruhare.Nuko rero babwire babe maso kuko igihe kisarura kigeze kandi gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Bene data bakundwa muzagire urugendo rwiza na mahezo meza kuko aha mu isi siho iwacu,ahubwo iwacu ni mu Ijuru muzadusuhurize abatubanjirije basinziriye bafite kwizera ijambo ry’Uhoraho muri bo.Mu babwire ko natwe dusigaye dukora umurimo wa data wo gukiranuka kandi ko igihe nikigera natwe muzatubona ibihe byiza hamwe nabera bose bakunze gukiranuka k’Umwami wacu Yesu Kristo amen.

nccleon@gmail.com

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar