Ubuhanuzi bumusubije ICC

Urukiko rwa ICC ku buryo butunguranye rwavuze yuko leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta yanze gukorana na nurwo rukiko ku buryo busesuye bigatuma habura ibimenyetso byatumye urwo rukiko rudashobora gukomeza urubanza rwe.

Rwatangaje ko iyo myitwarire yagize itabaye myiza,urukiko rukaba rutashimishijwe niyo mikoranire y’igihugu cya Kenya.Abakurikiranira hafi ibyurwo rukiko kandi banamenyereye imikorere y’inkiko mpuzamahanga,bavuga ko,urwo rubanza rutarangiye ahubwo rushobora kuzongera gutangira bundi bushya!

Urukiko rwa ICC rukimara gutangaza  yuko igihugu cya Kenya,cyananiwe gukorana nurwo rukiko rwa ICC,iyo mvugo yagaragaje yuko Uhuru Kenyatta yimanye ibimenyetso abigambiriye kandi abishaka.

Batumye Uhuru Kenyatta ahamagaza intekonshinga mategeko,ayisaba ko, ngo bemeze itegeko ry’uko Kenya yikuye mu muryango w’ibihugu bihuriyr muri urwo rukiko rwa ICC.Ariko itegeko rya Roma Status rivuga yuko igihugu kitemerewe kuva muri uwo muryango mu gihe gifite ibyo gikurikiranyweho.

Kandi biranashoboka yuko abatavuga rumwe na leta ndetse nabitwa ko bari kumwe nawe,bayobowe na vice perezida William Ruto,yuko uwo mushinga witegeko bashobora kutawushyigikira nyuma yuko umuyobozi wabo mukuru Ruto we yaburanye akarangiza urubanza rwe neza nta mananiza abayeho.

Ubuhanuzi buvuga ko,Uhuru Kenyatta ubwo azahirahira gushaka kongera kwiyamamaza ku nshuro ya kabiri,azakorwa nisoni mu murembo ya mahanga.Ubwo buhanuzi bwasohotse taliki ya 17Nzeri,2012 bowngera gusohoka taliki ya 06 Werurwe 2013 ushobora kubusanga mu gice cya [1-3] cy’ubuhanuzi bw’Umuhanuzi Majeshi Leon.Google.com

Iri hinduka ry’ibyemezo bya ICC bishobora kwangiriza Uhuru Kenyatta kwiyamamaza kwiwe kwari guteganijwe mu mwaka utaha wa 2017 ukuboza,akaba yaramaze guhuza amashyaka amwe na mwe yaramaze kugaragara yuko yavuye murubuga rwa politike kubera gutegeka igihe kinini no kutagira abantu,akaba yarayafashe ayashyira mu cyo bise JUBLEE Coalition bayihindura ishyaka mu gihe rya ihuriro ry’amashaka [2] gusa TNA na URP.

Igihe urukiko rwatangaza kumugaragaro yuko urubaza rwe ruzasubirwamo,bishobora kunyeganyeza gahunda ze yaramaze gutegura zo kwiyamamaza kandi nabari bamuri inyuma byatuma bongera gucika intege kuko ubu bitwaza yuko ngo yatsinze urubanza rwa ICC rukaba rwararangiye!?

Save

Translate »
Skip to toolbar