FPR ipfakaje Charles Ntakirutinka

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNewss.com aturuka mu bantu binshuti z’uwahoze ari ministiri wa transport nitumanaho ku ngoma y’uwahoze ar’umukuru w’igihugu bwana Bizimungu Pasteur nawe bafungunywe muri gereza ya 1930.Bizimungu yakatiwe imyaka [15] yigifungo akora imyaka [5] arafungurwa ariko amakuru avuga yuko ngo bashobora kuba baramuhumanije ubwo yari muri gereza a 1930 kuko yafunguwe ubwengebwe budakora neza!

Akaba yarahumanijwe n’umu Police bafungiye muri gereza wari yahawe misiyo yo kujya amugigira kugirango yumve ibitekerezo bye.Uwo rero mbere yuko bamufungira ahantu hawenyine uwo mu Police niwe wamwogerezaga amasani maze abona uburyo bwo kumuhumanya .Bizimungu yaziraga ko yari yafunguye ishyaka cyangwa umutwe wa politike  witwa UBUYANJA utaravugaga rumwe na leta y’umwakagara ya FPR.

Ntakirutinka Charles we yakatiwe imyaka[10] y’igifungo,arayikora arayirangiza,ariko nyuma yo gufungrwa bongera kumufungisha ijisho kuko atemerewe kuba yava mu gihugu ngo abe yajya aho ashatse ndetse yanasabye urupapuro rw’inzira rwa Passport kugirango abe yajya kwivuriza hanze kumafaranga ye,baramwangira kandi nta cyo yasabaga leta kuba yamufasha kubiginye no kwivuza uburwayi ashobora kuba yasanganywe cyangwa yanduriye muri gereza.

Amakuru avuga yuko badashobora kumwemerera kuko ngo bamuhaye twa tuzi twa Col.DAN Munyuza ku buryo ubwo burozi buzamuhitana nyuma y’imyaka[3] ndetse n’umufashe we uherutse kugwa mu gihugu cy’UBUBILIGI ngo yazize utwo tuzi twa Munyuza ariko ngo mu bitaro byo mu gihugu cy’UBUBILIGI babuze uburwayi arwaye gusa ngo bashingiye kubimenyetso by’uburwayi bamusanganye ngo byasaga na CANCER.Ntakirutinka akaba asigaranye umuhungu umwe akaba ar’umukwe wa Celestin Rwigema nawe akaba aba mur’America bivuga ngo asigaye wenyine aho bucyera baraza kumwica urwikirago kuko babanje kwirenza umufasha we kugirango babone uburyo bwiza bwo kumuhitana.

Uyu mudamu witwa Mukarugambwa Florida  akaba abaye umudamu wumwe mu bahoze arabayobozi bakuru bigihugu wishwe na gatsiko kabicanyi ka FPR,akurikiye umufasha wa Gen.Frank Rusagara nawe uherutse kugwa mu gihugu cy’UBWONGEREZA nawe akaba yarazize agatsiko ka batutsi kishize ku butegetsi ku ngufu za gisirikare kugeza magingo ay aka kaba gategekesha abanyarwanda inkoni y’icyuma bibwira yuko ari byo bizabafasha kubategeka.Amakuru avuga ko abanyapolitike bose bagaragara nk’aho batemera ibyo FPR ikora,ngo baba baramaze kubashyiriramo igisigaye n’ukumva ko bapfuye ubundi Umwakagara akicinya icyara akananuka yumva kuko kubyibuha byo byarananiranye,usibye ko utabyibuha unywa amaraso ya bantu ukayavanga na mata byanze bikunze byakugiraho ingaruka!

 

Save

Translate »
Skip to toolbar