Dr.ProfessorLeopold Munyakazi umwe mu banyabwenge b’Abanyarwanda wirengejwe n’Umwakagara.

Ubwami bw’Umwakagara bukomeje kugira ikibazo gikomeye kuba uRwanda rwaba rugifite abanyabwenge batemera gupfukamira FPR,ahubwo bakayihunga bigatuma irushaho kubaho mu mpungege n’umutekano mucye wo kuba batiyizeye kuko bakeka yuko umwanya uwari wose bakurwa ku ngoma.

Amakuru akomeje kuvugwa mu bitangaza makuru byo ku isi hirya no hino,n’inkuru ya ProfessorLeopold Munyakazi wakuwe muri America agasubizwa mu Rwanda mu gihe yavuye mu Rwanda afunguwe igifungo cy’imyka [10] yamaze muri gereza hanyuma urukiko rukaza gusanga nta cyaha cya genocide yabkorewe abatutsi kuko habuze abaturage bamushinja bituma aba umwere.

Munyakazi yashatse umugore w’umututsi kazi,akaba yarahishe abatutsi benshi murugo rwe,none ingoma ya FPR imuhembye kumubuza mahwemo bituma ikorana na leta zunz’ubumwe z’America bamukura muri kaminuza aho yigishaga bamugarura mu Rwanda.

Professor Munyakazi,amaze gufungurwa yagiye muri America mu mahugurwa maze kubera ubuhanga agaragaje muri ayo mahugurwa,byaje gutuma leta zunz’ubumwe z’America zimusaba yuko bamuha akazi muri America akabigishiriza abana babo maze agatanga ubwo bumenyi bamubonyemo.

Amaze kubona akazi,yanditse igitabo cyagaragayemo ubuhanga cyane,bituma yamamara ku isi,maze fpr igira ishyari yuko uwo bari baraciriye urupfu yongeye kubona ubugingo.Nk’uko mu bizi,FPR irwanya abanyarwanda b’Abanabwenge ku buryo bwose bushoboka kuko izi neza yuko abanebwenge ari bo bazayirimbura ku isi.

 uRwanda usibye guhimbira kuri America,nta kindi gihugu cyo kumugabane w’Uburayi cyari cyafata undi munyarwanda ushinjwa genocide ngo asubizwe mu rwagasabo.Ariko witegereje neza ibyo America ikorera uRwanda,ushobora gusanga bisa nagakingirizo babashyira mu maso kuko bitazabuza IMPALA gucuranga.

Interahamwe z’abahutu zibereye kumugabane w’UBURAYI zafatanije n’interahamwe z’Abatutsi bo muri FPR,bakaba barafatanije kwica abanyarwanda,usanga zidengembya nta cyo isi iri kuzivugaho.Yaba abatutsi batsembwe n’Abahutu,cyangwa interahamwe za FPR zatsembye abahutu binzira karengane zose zirimo kwidengembya!Ariko reka twiringire yuko Uwteka azaduha ubutabera ubwo abana b’Abantu batubujije.

Translate »
Skip to toolbar