Ishimwe ry’umuyobozi mukuru wa RDM
Umuryango “Rwandese democratic Monarchy” RDM,urashimira byimazeyo abanyarwanda bakomeje gutera inkunga uwo muryango ukomeje gukora ubuvugizi bw’itahuka ry’umubyeyi Umwami w’uRwanda,Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka [56] mu buhungiro mu gihugu cy’America.
Eng:Nshimiyimana Charles ubarizwa mu gihugu cy’UBWONGEREZA nawe arashima ku giti cye,nk’umuyobozi mukuru uhagarariye ishyaka riharanira itahuka rya Nyir’uRwanda.Aboneyeho kumenyesha abifuza gukomeza kuba abanyamuryango,ko kuba umunyaryango usabwa gutanga umusanzu wa $100 cyangwa ama Euro €100 cyangwa pound £100.
Abatuye kumugabane w’Africa nabo basabwa gutanga nkayo ngayo kandi umuntu yemerewe gutanga umusanzu we buhorobuhoro kuzageza arangije umusanzu wo kuba umunyamuryango wa RDM.
Mukwezi ku ugushyingo nibwo abanyamuryango bazaba bamaze kwishyura imisanzu yabo,bazashyirwa kuri STATUS igenga ishyaka riharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.
Abazashyirwa kuri STATUS bazatangira guhabwa amasomo ajyanye ni uko ubwami bugendera ku itegekonshinga bukora,binyujijwe cyangwa hifashijwe ikoranabuhanga rya internet.Buri wese akaba ahawe ikaze mu guharanira ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga binyuze mu muryango wa Rwandese Democratic Monarchy RDM.
Umuryango wa RDM wiyemeje kuba umuyobora wa politike ishingiye ku bwami bugendera ku itegekonshinga,kuko ariyo mizero ya bana b’uRwanda yonyine.Ikindi tukaba twemera yuko mu banyarwanda cyane cyane harimo abanyarwanda bafite impano zitandukanye,aha dushatse kuvuga yuko twemera ubuhanuzi bw’abahanuzi bose bahanuye bakoreshejwe cyangwa bayobowe n’umwuka w’Imana.
Wenda ubuhanuzi bw’umuhanuzi Majeshi Leon niwe ukomeje kuturemesha agatima no kudusubizamo imbaraga kuko ubutumwa yahawe n’Uwiteka Imana bwinshi bwamaze gusohora turabubona.Aha twavuga nkibimenyetso yagiye atanga byose ko byasohoye nubwo hariho nibindi bigenda byiyongera umunsi ku munsi bitewe na gahunda y’Uhoraho udukomeza umutima kugirango turusheho kumwiringira.
Twemera neza yuko igihugu kizayoborwa na bantu biringira kandi bakizera Uwiteka Imana y’uRwanda,kuko nikenshi ikonzi z’ibibi zagiye ziyobora igihugu none murabona aho bitugeze.Turakangurira abanyarwanda bakijijwe kwitabira politike kugirango ubwo tuzagera muri gakondo ya masezerano,tuzabone abantu bashyirwa mu nteko no muyindi myanya cyangwa inzego z’igihugu.
NB:turabibutsa yuko umusanzu ucishwa kumuhanuzi Majeshi Leon,kugirango gahunda zacu zirusheho gutungana neza kuko niwe udufasha kudatangira amatangazo kugirango abashe kubageraho hakoreshejwe itangaza makuru ry’inyangeNews.com,kandi tuzi yuko ikinyamakuru mu gikurikira muri benshi.Bishyzweho umukono na
Eng:Nshimiyimana Charles umyobozi mukuru wa RDM