Kenyatta mu mazi abira!

Nyuma yuko higaragije abanyaKenya bashinjaga icyegera cy’umukuru w’igihugu William Ruto,ko yagaragaweho ruswa cyane,ariko ababivugaga bakaba ntabimenyetso bitangaga,hashize iminsi irenga [3] amakuru ahita ashyirwa ahagaragara ajyanye ninyerezwa rya miliyari [5] z’amashillingi ya Kenya yaburiwe irengero muri ministeri y’ubuzima.

Aya makuru yatangajwe nigitangaza makuru cy’amashusho cyitwa NTV,amakuru akimara kujya hanze,abahawe isoko ryitirirwa izo miliyari (5BN) za Kenya,barimo babyara ba UHURU KENYETTA ndetse ninshutize,bahise bigaragaza imbere y’itangaza makuru banyomoza ibibavugwaho.

Ariko nubwo bimeze gutyo,nihahandi habo,iperereza rikmeje gukorwa,kandi ryerekena neza ko,izo FIVE Billion zageneye mu isoko ryahawe ryahawe babyara ba UHURU ari we umukuru w’igihugu cya Kenya.

Icyegera cy’umukuru w’igihugu RUTO yahise avugira ku itangaza makuru ko leta ya Kenya idashobora kwihanganira ubusambo budasanzwe burimo kunyereza umutungo wa banyaKenya,kandi yavuze ko,leta abarirwamo nk’umuyobozi byanze bikunze abanyereje umutungo wabanyaKenya,byazabiryozwa.

Yashimangiye ko,uwari we wese agomba kuzabazwa umtungo w’igihugu banyereje mu gihe amakuru avugwa yuko abanyaKenya bagera kuri miliyoni 1.300.000.00 bahuye nikibazo gikomeye cy’amapfa yinzara ikomeye ndetse amatungo ninyamaswa zo muri parike nazo ubwazo bazigaragaje uburyo zapfuye kubera inzara yatewe na mapfa atarigeze kubaho muri icyo gihugu.

Aya makuru aje nyuma y’iminsi [3] havuzwe ko,icyegera cy’umukuru w’igihugu RUTO ashinjwa kuba yarasahuye umutungo w’igihugu.Aya makuru akaba yaravuzwe nabayobozi bo mu ntara bikekwa ko,baba barabaye ibikoresho bya Uhuru umaze kwigaragaza ko ashobora kuzatandukana na mugenzi we RUTO bari barifatanije mu matora ya 2013 aho batsinze amatora bagakora leta yitwa JUBULEE COALITION.

Politike yo muri icyo gihugu ikaba itangiye kwigaragaza mu gihe amatora asigaje amezi [11] kugirango hamenyekane abaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,ndetse hakazamenyekana uzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri 2017 nyuma ya matora ategerejwe ashobora kuzabamo intambara idasanzwe nubundi yabaye muri 2007/8 niba abaanganye batamera ibizaba byavuye mu matora.

Kugeza magingo aya,RAILA Odinga utaratangaza ko aziyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu,akaba atarashyira ahagaragara gahunda ye,ijyanye na matora ya 2017,birakekwa ko,yaba atarashyira ahagaragara gahunda ze,kugirango abanze ategereze icyegera cy’umukuru w’igihugu RUTO kugirango azatandukane na mugenzi we kugirango azamubere RUNNING MATE we mu Ihuriro rya ODM.

Ibimenyetso bigaragaza yuko bazongera kwifatanya nk’uko bifatikanije mu matora yaranzwe n’intambara yatewe na matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2007/8,byatangiye kwigaragaza ko ibyo abasesenguzi ba politike yo mukarere k’Africa yuburasira zuba babivuga.Abahanganye icyo gihe,ninabo baje kongera bishyira hamwe ari we Uhuru na RUTO.

Bakaba barajyanywe I LA HAYE (ICC) aho baregwaga kwica baturage kubera intambara yarishingiye kumoko bituma hapfa abanyaKenya benshi ariko cyane cyane abo mu bwoko bw’ABAKIKUYU,urukiko rwa ICC ruvuga ko,urubanza rwa RUTO rwarangiye kuko yagerageje kujya kwitabira ubutumire bw’urukiko rwa ICC,ariko Uhuru we,leta ayoboye ikaba yaraburijemo ibimenyetso kandi akaba atarahaye urukiko rwa ICC uburenganzira bwo gukorana na nurukiko rwa The Hague rukorera mu gihugu cy’UBUHOLLANDE kibarizwa kumugabane w’UBURAYI.

Aya matora asigaje hafi umwaka umwe,ashobora kutazorohera abazaba biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,cyane ko abanyaKenya bo mu bwoko bw’ABAKIKUYU,bavuga ko,amatora ya 2017 bamaze kuyatora.Icyo akaba ar’ikimenyetso kigaragaza yuko hamaze gutegurwa gahunda yo kuyiba.

Ariko bakaba nta mahirwe babifitemo kuko niba RUTO azatandukana na Uhuru,nubundi ninabo bazongera guhura bakarwana nk’uko barwanye igihe cya 2007 ubwo KIBAKI bamwibiraga amajwi bakamurahiza saa kumi nebyeri 6:00hrs bikaba ari nabyo byazanye intambara yahitanye abanyaKenya batari bacye.

Save

Translate »
Skip to toolbar