Gen.James Kabarebe yemeje ko,murwagasabo hagiye kuba genocide!!!

Umwakagara Gen.Kabarebe James,aherutse kwifata ku gahanga atuka Gen.Nyamwasa Kayumba ubarizwa mu buhungiro mu gihugu cy’Africa y’Epfoa,aho amaze imyaka [7] ahungiyendetse yihishe Umwakagara kugiirango atamukiza ubungingo.Nyamwasa ahunze igihugu taliki ya 25 Gashantare,2010.

Nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo bamuce igihanga,bikananirana,ariko ahanini bitewe ni uko abahawe ikiraka cyo kumurasa babikoraga ku ideni,batumye kumuca igihanga bigorana,kuko bavugaga yuko babanza kumukosora hanyuma ibizamini bikabona gukosorwa nk’uko mu byiumvira kur’iyi audio.

Kumwaka wa [7] Nyamwasa ahunze igihugu,akemeza neza bidasubirwaho ko indege ya Habyarimana yarashwe ningabo za Kagame Defense Force KDF/RDF,amahanga ubwo buhamya yabuhaye agaciro gakomeye cyane,kuko ubuhamya bwatanzwe numusangira ngendo w’Umwakagara waje guhunga ingoma ya Bega yahitanye abanyarwanda babarirwa mu barenga miliyoni nubwo Nyamwasa yaje guhindura umubare akavuga yuko abatutsi bapfuye bagera kubihumbi 200 by’abanyarwanda.

Yaba Umwakagara ukoresha umubare munini mugukora ubucuruzi bw’abaciwe ibihanga,yaba Nyamwasa ugabanya umubare wabaciwe ibihanga,nta cyo batandukaniyeho,kuko bose bafata ubugingo bw’Abatutsi bakabuhindura ubusa kubera inyungu za politike igendera mu mwuka w’ikinyoma.

Gen.Kayumba Nyamwasa kuva yatanga ubuhamya bw’ukuri ku byabaye,abakagara bananiwe gusinzira,nubwo bari basanzwe nta bitotsi babona,ariko noneho byahumiye kumirira bituma Gen.James amena ibanga ry’uko ngo nibabakura ku ngoma,bazahita bakora genocide yindi bahitane abanyarwanda.

Gen>kabarebe amaze kumva ko yashyizwe mu majwi we na Gen.Kayonga Charles,kandi bakaba baravuzwe n’umuntu,warushinzwe perereza mu nyeshyamba za KDF/APR,byatumye imitima ihagarara kubera yuko ubwo buhamya budashobora gufatwa minenengwe nk’uko ubundi buhamya bwatanzwe mbere bwavugaga yuko Gen.Nyamwasa nawe yari mu bari mu nama ya bahanuye indege ya KINANI hamwe na Nyakwigendera Col.RIZINDE waguye muri Kenya ahitanywe n’Umwakagara binyuze muri Ambasade y’uRwanda mu w’1998 Nairobi.

Burya rero ngo impfubyi yumvira murusaku,ubwo ejo nababaca amajosi muzavuge ngo,ntimwaburiwe ngo ni uko I Kigali hari isuku?!Burya bavuga ibigondamye imihoro ikarakara,kandi iyo abandimwe bavumbitse akarenge ukuramo akawe,ubwo se nikihe kimenyetso mwaba mutegereje?Ubuhanuzi bwo mu gice cya (42) cy’Ubuhanuzi,havuga ko,Gen.Kabarebe James azafungwa nyuma yo kubakura ku ngoma.

Byumvikane neza yuko,Abakagara batiteguye kuba barekura ubutegetsi haba mu nzira ya demokarasi,cyangwa haba mu nzira y’imishyikirano.Kandi bakaba batanze “WARNING” hakiri kare yuko bazakora genocide igihe cyose hazaboneka abazaba bashaka kubakura ku ngoma y’Abega bifatiye ku ngufu za kinyeshyamba bagendeye kumaraso ya banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Byanze bikunze,aya magambo ya Kabarebe James,birashoboka ko,yazayasubiramo ubwo azaba amaze kugezwa muri gereza y’Arusha akazavuga icyo ya yavugiye,kuko ikigaragara ari uko ubutegetsi bwabo bwaba bugeze ku iherezo.Nubwo amahanga azi ukuri,ariko akaba atarafata icyemezo cyo gukanira urubakwiye Abakagara,byashoboka ko,Gen.Nyamwasa yazakurwa kurutonde kubera yemeye gutanga ubuhamya agashyira ukuri ku byabaye ahaggaragara,ndetse no kubera inyungu za politike kugirango amahanga abone inzira yo gukuraho Umwakagara hagendewe ku mategeko mpuzamahanga kugirango Umwakagara wigize akamana hano ku isi,haboneke urwamuhanantura.

Kuba Nyamwasa avuga ko,yabwiwe ibyihanurwa by’indege imaze guhanurwa,nuburyo bwo kwirwanaho,no kuba avuga ko,hariho amwe mu mabanga akomeye yakorwaga nagatsiko k’Abega Umwakagara mukuru,KAYONGA,KABAREBE ntabwo yabeshye,ariko ntiyavuga ko ibyihanurwa by’indege atarabizi,usibye ko,icyo gihe,yageragezaga kwitwara neza kugirango batamuha utuzi twa MUNYUZA iyubusamo ari nayo mpamvu yatumye agirirwa ikizere n’Abakagara bavuzwe hejuru bikamugeza kurwego rwaho yageze ndetse akanazamurwa mu ntera bamara kugera mu gihugu bamaze gushyiraho ubutegetsi Nyamwasa yashatse gukoresha umwanya afite kandi yemererwaga na mategeko mu guha abasirikare amapeti nibwo yihaga ipeti rya jenerali akazamura na James Kabarebe maze Umwakagara biramurakaza kuko icyo gihe hari ku ngoma ya Bizimungu nibwo Umwakagara yakoze ibishoboka byose bavanaho Bizimungu kuko babonaga Nyamwasa ashobora kuzabaca muri humye!

Umwakagara akimara gusimbura Bizimungu nyuma y’imyaka [3] gusa nibwo Kabarebe yahise azamurwa mu ntera agirwa general full ryuzue maze ategeka Nyamwasa ndetse yitirirwa ibikorwa Nyamwasa yakoze mu ntambara ya Congo kugirango haboneke impamvu itumye bamuzamura mu ntera kurusha abandi ubwo nibwo Abega bahise bafata ubutegetsi burundu maze ingabo zabagejeje kubutegetsi zihinduka bihehe.

Inkoma mashyi n’Abahutu batagira kivurira bahinduka abagaragu b’Abega kugeza na bugingo nubu.Nibwo batangiye kugurisha ibigo bya leta,bihinduka imitungo y’Abega,inganda zicyayi,inganda z’ikawa,amasoko ya leta,ibibanza byiza biherereye mu murwa rwagati,amazu ya bahutu bataye ubwo berekezaga mu burasira zuba bwa ZAIRE,imyanya ikomeye ya leta,imyanya ya bajya kwiga mu mahanga scholarship,ubucururzi bwa mata yaturukaga Uganda,amagi,ibitoki,ibyuzi bya mafi byose byo mu Rwanda byahawe Kabarebe bigacungwa numugore we,Rwandatel,Electrogaz,hotel diplomate,Merdian,mbese ibintu byose byitirirwa kuba umutungo w’igihugu byose bahise babishyira mu biganza byabo.

Ubu abanyarwanda bose bahindutse abagaragu babo.Kugeza naho bahagaritse imyanda ya chagua yacuruzwaga nabacika cumu.Nyamara iyo myenda ugiye ni BURAYI wayisangayo kuko niho ikomoka kandi na nubu ntabwo barayica kandi aribo bayohereza mur’Africa.Naho bashaka gukenesha abatutsi batari Abega kugirango bazazamura umutwe bakazarwanya igitugu bakomeje gukorerwa.Ibyo bibananiye nibwo bahimbye imitwe yo kubaca ibihanga ku karubanda bahereye kuri Assinapol,bakurikizaho Mucyo,Rwabukamba,nabadi benshi kugirango babeho mu iterabwoba bityo ntibazazamure umutwe wo kurwanya genocide bakorewe bagahindurwa ikiraro bambukiraho bafata ubutegetsi.

 

Translate »
Skip to toolbar