Abahinduro bemeye intonorano,bemeye ko umugongo w’Umwami ucyurwa murwagasabo!!!

Amakuru ageze ku inyangeNews aravuga ko,ABAHINDURO bayobowe nigisambo cyitwa EZIRA MPYISI bamaze kurya intonorano z’Umwakagara bakaba bose yaba bashiki b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bemeje ko Umugongo w’Umwami w’uRwanda ujyanwa gushyingurwa muri gakondo.

Amakuru avuga ko bose bamaze kugambana,yaba uwagombaga gusimbura Kigeli nawe yamaze kurya intonorano amakuru avuga ko,bahawe miliyari [3] uko bagize umuryango w’Umwami Kigeli ngo kuko ubwami bwagombaga gusubira mu nzu ya Rwabugiri.

Iyo akaba ariyompamvu bemeye kurya intonorano z’Umwakagara,ariko bikaba nubundi bitari bushoboke ko Umugongo w’Umwami ajyanwa mu rwagasabo kuko Chancellor yamaze gushaka Umwavoka (LAWYER) ugomaba kuburanira umugongo w’Umwami kuko Umwami yarimpunzi kandi amategeko ya ONU/UN akaba atemera ko impunzi ijya gushyingurwa igihugu yahunzemo.

Umwami nuwabanyarwanda ntabwo ar’Umwami w’umuryango abanayrwanda bakaba badashobora kwemera,kuba Abahinduro bemeye kurya intonorano nta cyo bivuze turashaka undi Munyarwanda usimbura Umwami Kigeli V Ndahaindurwa singombwa ko aturuka mu Bahinduro.

Inteko y’ibwami ikwiye gukora ibshoboka byose ikarwana kumugongo w’Umwami Ndahindurwa kugirango atajyanwa murwagasabo kuko byaba aragasuzuguro kabi kandi gakabije twizere yuko igihugu cy’America kiribukurikize amategeko,kandi twizeye yuko bataribushobore kugira icyo bageraho kuko umunyamategeko yamaze kuhasesekara.

Inteko izimika undi Mwami uzasimbura Ndahindurwa,kuko icyo tureba ni nyungu rusange z’abanyarwanda,aho kugirango dusuzugurwe n’Umwakagara hamwe nibisambo by’abahinduro bayobowe na Ezira Mpyisi hamwe na Musenyeri wa Kabwayi Igitarama utarigeze asura Umwami none akaba agiye gusezera umurambo.

 

Translate »
Skip to toolbar