Ubupfura buruta ubuvuke!!!

 

Umuryango ukomoka ibwami wahisemo kugurisha umugogo w’Umwami w’uRwanda kubera gukunda intonorano nyuma yo gutegereza imyaka isaga [56] bategereje ko ubwami bugaruka muri gakondo ya bakiranutsi.Nyuma yo kumva amakuru twashyize ahagaragara avuga ko umwicanyi NTAGANIRA CHRISTIAN ari we wagambaniye Umwami wabanyarwanda,akikuriramo aye hakiri kare,nabandi basigaye Umwakagara yakoresheje igisambo EZIRA MPYISI kubanyanyagizamo intonorano kugirango bakorere hamwe bateze akavuyo bavuga bashaka kujya gushyingura Umwami wabanyarwanda muri gakondo ya bakiranutsi.Amakuru avuga ko,CHRISTIAN akimara guhitana Umwami yahise ahamagara MBUMBUZA baraza basahura Briefcase y’Umwami batwara ibintu byose byarimo birimo impapuro z’ubwami nibindi bikomeye bijyanye nimihango ya cyami.

Bibagiwe yuko ar’Umwami Kigeli V Ndahindurwa,ko ar’Umwami w’abanyarwanda,kandi bikaba bizwi neza,ko umuryango w’Umwami wagize uruhare rwo guhitana Umwami wabanyarwanda kugirango bibonere intonorano,ngo Umwami wabanyarwanda arashaje!Iyo bamureka agatanga azize gusaza ubundi bakabona kugurisha umugogo we?Bitinde bishyire cyera abanyarwanda bazabibabaza badusobanurire uko Umwami yazize uburwayi?

Mu byukuri  nta cyo Majeshi ntakoze ngo mburire Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kuko narimfite amakuru ahagije ajyanye n’umugambi wo kumuhitana.Naramuburiye arananira kugeza kumunsi w’Ijoro yatanzemo twavuganye mu bwira ko agiye gufata urugendo rwihuse.Aransubiza ngo bari mu bintu bikomeye ngo azaba abimbwira,nta kindi nari gukora kuko yaramaze kunanira nta kundi byari kugenda nagende arizize rwose ntabwo byambabaje ahubwo byanteye uburakari numva ndamurakariye kandi yamaze gutanga!Burya rero ngo ntawuburira umukuru nk’umuto waribonye!!!

christin1Umuryango w’Umwami akomokamo bagiye kuburana umugogo w’Umwami w’abanyarwanda murukiko mu gihugu cy’America.Ikibazo abanyarwanda bakomeje kwibaza,Umwami yari impunzi yahunze igihugu cye,none umuryango we utarimo umugore na bana be,ko bizwi ko ntabo yarafite ku buryo bwemewe namategeko,ninde wundi ufite uburenganzira bwo gusaba umugongo w’Umwami ?

Kuba Abahinduro bemeye kunywa amaraso ya Nyir’uRwanda,bamaze kubona ko bashyizwe ahagaragara bakaba bashaka gucyura umugongo w’Umwami kugirango baburizemo iperereza ririmo kubakorwaho.

Miliyari [3]; bemeye kwakira intonorano bakagurisha umugongo w’Umwami,nikimenyetso simusiga ko,umuryango wabo warubayeho mu muvumo.Kuko bananiwe kwihanganira igihe cyari gisigaye gito cyane ngo ubwami bwime ingoma,none ubuhanuzi bubasohoreyeho bwo mu gice cya [39]; na [40]; bwavuze yuko ubwami bukuwe mu nzu kwa Ndahindurwa bukaba bwimuriwe muyindi nzu.

Ijambo ry’Ubuhanuzi ryagiye kuvuga ibyo,kuko byari byamaze kugaragara yuko Umwami yaciye ukubiri n’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ubuhanuzi burimo kwihuta cyane ku buryo budasanzwe,kuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryavuze ko,igihe nikigera izabyihutisha cyane kugirango abanyamasezerano babashe kwinjira mu masezerano.

Ubu rero Abahinduro bakoze (deal) yo kugambanira Umwami w’uRwanda,bakaba bafite ikibazo gikomeye cyane,niba bidakunze ko batahana umugongo w’Umwami,bizagenda gute,kandi Umwakagara yaramaze kubishyura?Ese bazaguma mur’America?Azabasangayo abahitane.Bazataha mu rwagasabo se,nabwo azabahitana.Ntamahitamo ubu bagifite kuko bamaze kwishyira ahagaragara nyamara Uwiteka Nyiringabo yamaze kugaragaza yuko gahunda barimo zitari bushoboke.

Bariye akataribwa none kabahagamye mu mihogo!Niyompamvu abakurambere bavuze ngo,ubupfura buruta ubuvuke!Bashobora kwisanga mu mayira abiri nka bihehe ku buryo bashobora kunanirwa kuzinyuramo zombi kuko bagiye kumera nka bihehe miremire umuriro,ncire ncire inyama!!!Umwakagara bazamubwira iki?Ko bamaze gufata intonorano ze,kandi Satani akaba ake katajya karibwa ngo gahere? Ikigaragara ni uko iherezo ry’abahinduro rigeze kumusozo wabo,kandi ibyo Uhoraho yavuze bikaba bibasohoreyeho bakaba bikoze munda kubera gukunda amaraso avanze na mata,ariko basubize amerwe mu isaho kuko bitari bushoboke yuko Umwami yacyurwa muri gakondo asize ubwami inyuma.

Amakuru avuga ko,bidashoboka ko,bakwimika undi Mwami umugongo w’Umwami ukiri mu mahanga,kuko abagize umuryango w’uwari Umwami wabanyarwanda Ndahindurwa,noneho wemeye guhindurwa,ngo bashaka ko bamugeza muri gakondo bakamukoreraho imihango kuko Umwakagara asa nuwarangije kugura umugongo w’Umwami hanyuma bakimika undi Mwami wigishushanyo uzahita yemera kumvikana na repubulika itemewe namategeko maze bagahita bemeza ko ubwami bw’uRwanda bubaye ubwami traditional butakiri ubwami Constitutional bugendera ku itegekonshinga.

Umwakagara amaze kubona yuko imandwa zimutsembeye ko atazabona manda ya lll aho yateganyaga guhita yimika ubwami bw’Abega,nyuma yo guhindura itegekonshinga no gukora kamarampaka akaburizamo kamarampaka yakozwe nabahutu bafatanije na bazungu b’Ababiligi.Yahisemo gutanga agatubutse mu Bahinduro bagambanira Umwami wabanyarwanda maze baramuhitana bibwira yuko bizaborohera gusaba umugongo w’Umwami bakawujyana muri gakondo kuko inyandiko yanditswe nikinyamakuru cy’ABakagara IGIHE.COM,bavugaga ko bazakora ibishoboka byose bakumvikana na USA maze ikabemerera ko bacyura umugongo w’Umwami ukajyanwa muri gakondo.

Bikaba bivugwa yuko inteko y’ubwami bw’uRwanda yamaze gushyiraho umunyamategeko (LAWYER) ugiye kuburanira ubwami bw’uRwanda kugirango hakurikizwe amategeko mu bijyanye no gushyingura umugongo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa.Ikinyamakuru inyangeNews nk’uko cyabibasezeranije yuko kizakomeza gukora itohoza ry’itanga ry’Umwami wabanyarwanda ninako dukomeje kubikora tubagezaho amakuru ya nyayo kugirango ikizaba cyose abanyarwanda bazamenye uko byagenze he kuzagira ibanga na rimwe rihishwa mutamenye uko ibintu bimeze.

Umuryango w’Umwami ufatanije na za Rwasiri (magigiri) bamaze kugambanira Umwiru mukuru Benzinge Boniface barimo gushaka uburyo bamuhitana kuko ari we uhagarariye ubwami bw’uRwanda kugirango nibamara kumuhitana habure umuntu uhagararira ubwami bw’uRwanda maze basohoze umugambi wabo.Amakuru aturuka muri za magigiri I Kigali aravuga yuko bamaze gukora amanama ahagije yo guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon,kugirango nawe acibwe igihanga kuko akomeje gushyira ahagaragara amakuru ajyanye nubugambanyi mu bwami bw’uRwanda.

Barimo gutracinga za telephone zagiye zivugana nawe kugirango bashakishe abo bantu babe ari bo bakorehwa mu gihiga Umuhanuzi Majeshi Leon bityo gahunda zindi zisigaye zikorwe mu ibanga bitamenyekanye uko byagenze.Umuryango w’Umwami twababwira ko utandukanye n’ubwami bw’uRwanda,abanyarwanda bafatanije n’inteko y’ubwami bw’uRwanda hazimikwa undi Mwami kandi twabizeza yuko umugongo w’Umwami udashobora gucyurwa mu rwagasabo kuko yaba ubwami cyangwa umuryango w’Umwami bose bagiye gutegereza icyemezo cy’urukiko rw’America.Hakazamenyekana ikigomba gukorwa nyuma y’icyemezo cy’ubutabera bw’America twiringiye yuko ubutabera buzakora umurimo wabwo mwiza kandi Uwiteka nawe yavuze ko bitazashoboka bazakora ibishoboka byose ariko nta cyo bazageraho.

Amakuru agera ku inyangeNews taliki ya 01 ugushyingo,2016 aravuga ko,uwitwa CHRISTINE mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa,ngo yagiye muri Ambasade y’Umwakagara ihagarariye u (Rwanda) mur’america,ngo kugirango Ambasade yivange mukibazo cyo gusaba umugongo w’Umwami ngo ucyurwe mu rwagasabo.

Ariko ijambo ry’ubuhanui bw’uyu munsi taliki 01Nov, 2016 igice cya (43) cy’Ubuhanuzi,kivuga ko,Umwakagara namara kubona Abahinduro bananiwe gukora ibyo buvikanye bijyanye na miliyari [3];z’amanyarwanda kugirango bagurishe umugongo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Ariko nubwo barimo bagerageza ibidashoboka,bazi neza yuko amategeko arengera impunzi adashobora kubemerera ibidashoboka,cyane yuko atari umuntu usanzwe yari Umwami yabaye umukuru w’igihugu,kandi akaba nta mugore cyangwa abana bazwi na mategeko yarafite ku buryo bashobora gusaba ko umugongo w’Umwami ko yajyanwa murwagasabo.

Ikinyamakuru inyangeNews kirakomeza gukurikiranira hafi imikorere y’Abahinduro bari mu mazi abira yo kurya intonorano z’Umwakagara kandi badashobora kugira icyo bakora kandi na mategeko akaba atabazi.Ikigaragara ambasade nimara kwinjira mu kibazo,ibyari ikibazo cy’umuryango,kirahita gihinduka ikibazo politike,kuko biribusabe yuko ambasade ijyana ikifuzo cyabo muri ministeri y’ububanyi na mahanga ya leta zunz’ubumwe z’America,ubwo nukuvuga ko,bari bujye kwa JOHN Kerry baherutse gusuzugurira I Kigali bakanga kumwakira mu nama yahuzaga isi yose yigaga ku mirasire y’izuba imaza kugaragara nkaho yahindutse yateye amapfa mu bice bitandukanye byo ku isi,nibura akaba atarakiriwe na Mushiki wabo ushinzwe ububanyi na mahanga.

 

Save

Translate »
Skip to toolbar