Umugore wa KALE KAYIHURA yagabanye na MBUMBUZA utuzi twa Dann Munyuza.

Amakuru aturuka kumugabane w’America,akomeje kugera ku kinyamakuru inyangeNews,aravuga yuko,Abahindiro birukanywe mu nzu y’Umwami Ndahindurwa,Babura aho bakorera ikiriyo maze Umwakagara ategeka ambasade ko ibashakira aho bakorera ikiriyo kugirango babone uko basohoza imigambi yabo mibisha yo guhitana Benzinge Boniface bitwaje ko baje mu kiriyo.

Amakuru akomeza avuga ko,umugore wa KALE KAYIHURA,yatumwe na leta y’Umwakagara ibinyujije kuri Gen.Jack Nziza,kuko ari mukuru w’umugabo we,kandi Chancellor Benzinge akaba ariwe washyingiye  KALE KAYIHURA uwo mudamu.Amakuru afite za gihamya akaba avuga yuko uwo mudamu yari yahawe gahunda yo guhitana Chancellor Benzinge yitwaje yuko ngo amufata nk’umubyeyi we kuko yamushyingiye Kale Kayihura.

Ariko aha wa kwibaza uburyo umugore wa Chancellor Benzinge yananiwe kuza gushyigikira umutware we,babyaranye ndetse banafite na bana bakuru,nubwo hashize igihe kirekire  batandukanye,hanyuma akaza kurwaza ASTERIA,nyina w’Umwakagara mu gihugu cy’BWONGEREZA kugeza ashizemo umwuka, maze Umwakagara amuhemba inzu ifite agaciro kibihumbi $400 by’Idollar ubwo mu manyarwanda iyo nzu ishobora kuba ageze muri miliyoni 320 z’amanyarwanda.Ibintu by’abanyarwanda bivanzemo urujijo rukomeye ku buryo utabaye maso abo wita abandimwe n’inshuti nibo baguhitana.Ariko bahisemo gukoresha muka Kale kugirango bayobye uburari,kuko urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka kumuhitana.

Amakuru avuga ko,uwo mugore  wa KALE KAYIHURA ngo yaba yagabanye utwo tuzi na MBUMBUZA kugirango bareze utwo twuzi cyane Benzinge Boniface hamwe nabanyaryango w’ubwami bose kugirango badasubirayo bakazamena ibanga ko bahawe intonorano zo guhitana Umwami w’uRwanda kuko abagize umuryango w’ibwami aribo bamuhitanye!

Andi makuru avuga ko,n’Umwakagara wa CANADA Gakwaya Jean Marie ngo nawe yamaze gushinga ubwami bwe,ngo yamaze kwikorera inteko y’ubwami ngo nawe akaba yigize Chancellor wa gakundi kagize ubwami bw’Abega b’Abakagara,hanyuma MBUMUZA akaba ari we umwungirije mu nteko y’ubwami bw’Abega.

Birababaje cyane kubona ukuntu Umwami Kigeli yarwaniye intambara ikomeye Umwakagara wa CANADA akajya amuvuganira ko atari umugambanyi tukamuburira akanga kumva none akaba aranze kuza nibura no kumusezera kandi barinshuti magara ntusige.Abakagara nta dini bagira,niba byashoboka ngo Umwami azuke aze arebe uko barimo kurwanira umugogo we.Nibwo yamenya ko ibyo twamubwiraga byari ukuri.

Andi makuru aravuga ko,Rwigemera wagurisheje MBUMBUZA kugirango yitwarirwe kuba igikomangoma (Princes) kugirango nawe ashyirwe mu nteko y’ubwami bw’uRwanda ari naho yaboneye uburambe bwo gutanga utuzi twa Munyuza akanyuza Ndahindurwa iyubusamo.

Amakuru avuga ko,Rwigemera ngo amaze kubona ko gucyura umugogo w’Umwami muri gakondo bitagishoboka nibwo yagiye gushaka Benzinge ngo nawe aramushyigikiye ngo ntabwo yemera ko umugogo w’Umwami Ndahindurwa utacyurwa murwagasabo kugirango abone uko yigarurira umutima wa Chancellor Benzinge Boniface maze babone uko bamuha utuzi twa Dann Munyuza.

Ikinyamakuru inyangeNews kirasaba abanyarwanda begereye Chancellor Benzige kumuba hafi cyane kugirango mu mufashe kumugira inama atagwa mu mutego w’Abakagara,bashaka kumuhitana,kuko Umwakagara akoresha abantu bahafi cyane yuwo aba ashaka kwivugana dore ko ari we abanyarwanda basigaranye nk’Umwiru mukuru w’ubwami bw’uRwanda turamutse tumubuze twaba tubihombeyemo.

Kandi sukumugira inama gusa,ahubwo binashobotse mwatanga nubufasha bwomafaranga kugirango ashobozwe gutunganya imirimo y’ubwami bw’uRwanda,kuko ntawurya akatamugoye.N’umwakagara twamufashije agera ku gatebe,niyompamvu ashaka kurimbura abantu bose bemeye kuba imfura banze kuba ibisambo kugirango asigarane ibisambo byemeye kugirisha ubwami bw’uRwanda maze narangiza gahunda ze,ahite abarangiza ahasigaye yiyimikire ubwami bw’Abega nta kimugoye dore ko ngo imanwa zavuze ko adashobora kwimika ubwami bw’Abega hakiriho ubwami bw’abanyarwanda ngo bizapfe bimukundiye.

Turasaba Chancellor Benzinge kwicungira umutekano kandi akirinda abantu bakekwa kuba baba bakorana n’Umwakagara cyane abiyita inshuti ze,kugirango kuko abongabo ari bo bagambanyi kandi n’ijambo ry’Imana (Bible) ivuga ko,umwanzi w’umuntu,ari uwo murugo rwe!??Umwakagara agiye guhitana abahinduro kugrango abigereke kuri Chancellor Benzinge kandi ntaho ahuriye nabo dore amakuru avuga ko,yagambaniwe bikomeye binyujijwe muri bashiki b’Umwami w’uRwanda bamaze kurya intonorano.

Mushiki w’Umwami yatanze itangazo mucyumweru gishize ku inyenyeriNews.org,avuga ko,amakuru yo gucyura umugogo w’Umwami,ar’impuhwa zidafite aho zihuriye nukuri,nyuma amaze guhura na Ezira MPYISI izina niryo muntu,amuha Envelope iri intonorano zitubutse nibwo yahise ahinduka Benzinge maze atangira kumurwanya bikomeye kugirango yemere ko umugogo w’Umwami wacyurwa ukajyanwa mu rwagasabo ugahabwa Umwakagara akumushahura,akamuca nikiganza cy’Iburyo kugirango imandwa zibone kumwemera maze ubwami bw’Abega bubone kwimikwa.

Turibwira yuko amakuru tubagezaho mutazongera kuyasuzugura,kuko twayabagejejeho tuburira Umwami ko agiye kwicwa,uhereye muri 2014,ariko yanga kumva imiburo kugeza ubwo twatangiye kuzajya twnadika ubuhanuzi mu marenga ajyanye nurugendo kuko ataracyumva ibyo tumubwira,ikindi kandi akaba ari we watugiriye inama yo kuzajya twandika ijambo ry’ubuhanuzi mu marenga tumubwira ko agiye murugendo,twibwiraga yuko ashobora kutumva agasobanukirwa imvugo y’ubuhanuzi kuko ubusanzwe Umwami ahabwa impano yo kumenya ibihihwe.

Gusa urugendo rwo mu gihugu cy’UBWONGEREZA twararumusobanuriye,tumubwira yuko,atazajyana na Gakwaya Jean Marie kuko bashakaga kumwicira mu Bwongereza kugirango bivugwe yuko igihugu cy’Ubwongereza ari cyo cyamuhitanye.Naho izindi ngendo zose zari zisobanutse zirimo ko azataha wenyine agiye kwima ingoma,kandi ubusanzwe ntabwo ibyo bibaho ko Umwami yajya kwima ingoma ngo atahe wenyine ibyo ni bintu byumvikana neza.

Save

Translate »
Skip to toolbar