Igiti cy’amashami [5] kigiye kugwa!!!

Nov 3, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona mu rwagasabo ibintu bigenda birushaho gukomera cyane,mbona abantu bashakisha akazi bazenguruka muri za company zitandukanye bagenda babaza ngo nta kazi mwagira ngo tubakorere muduhe turebe ko twamara kabiri?

Bagera muri za office za bantu bikorera kugiti cyabo,bagasanga nta bakiriya bafite,ahubwo bihagarariye hanze imbere yahoo bacururiza!Nerekwa amazu avunja amafaranga yamahanga,FOREX BURUAE, abayakoreramo bihagarariye hanze bikinira amakarita barabuze abakiriya,umurwa mukuru warurimo isuku nyinshi cyane yatewe n’inzara kuba nta byokurwa biri mu gihugu.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,igihe kirageze kandi kirasohoye ngo ibyahanuwe bishyirwe mu bikorwa kugirango abanyarwanda bamenye yuko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.
Dore abanyarwanda Uwiteka yarababuriye banga kumva kuko batashakaga gusiga ubutunzi bwabo,kandi nyamara baraje amara masa ubwo bahungukaga bavuye imahanga nta cyo bafite,babuhwanya n’ubugingo bwabo!

None dore bwa butunzi biringiraga, bugiye kubashiriraho baburebesha amaso yabo,kubera kutumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi ubwo butunzi biringiye,ntibazabasha kubusigasiga ngo butabacika ahubwo buzababera imbarutso yo kurimbuka buzabajyana ikuzimu kwa nyamutezi igihe kitaragera niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riransanga rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubu se bibamariye iki,ko nubundi batakibashije kubagarura? Nuko rero kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho, kandi bakaba baraburiwe bihagije,nicyo kizatuma batazabona impamvu nimwe yo kuzashinja Uwiteka Nyiringabo ibinyoma bitwaza yuko batamenye ibigiye kubaho mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ahubwo Uhoraho azabashinja kutumvira no gusuzugura kuko banze kumva ijambo rye,bikabazanira kurimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijwi ry’Uwiteka rivugira mu Ijuru,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ukuboko k’Umwakagara kwayoboje inkoni y’icyuma abanyarwanda,ariko nawe ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo,nawe kuzamuremerera cyane kurusha uko abanyarwanda bazaremererwa n’ukuboko kwe,kugirango azamenye yuko Mu Ijuru har’Imana,kandi ko ibintu byose bidakorwa n’ubutunzi bwo mu isi cyangwa amaboko ya bana b’abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abakire bifuza kuvugana n’umugaragu w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,kugirango basobanuze ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Maze umwe aravuga ati,yewe nifuzaga kuvugana nawe,kugirango menye neza iby’ijambo ry’Uwiteka Imana yawe.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,niki yifuza kubaza umugaragu w’Uwiteka kitashyizwe mu ijambo ry’Uhoraho?

Ndabwirwa ngo,kebereza maze wigendere kuko abatarumviye ijambo ry’Uwiteka ntibashobora kugira icyo bumvira naho wababurira ntibashobora kugira icyo bumva kuko imitima yabo yabaye akahebwe kwizera kwabo kwibereye mu butunzi kandi burashirana n’isi hamwe ni byayo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inkozi z’ibibi zijya kwangiza uruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze zimaze kugera mu murima w’uruzabibu zinanirwa kurwangiza,kuko zitari zifite imbaraga zo guhangana n’Uwiteaka Imana Nyiringabo!Maze ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,inkozi z’ibibi ziruhiriza iki,zishaka kwangiza uruzabibu rw’Uhoraho,no gushoza intambara zidashoboye kurwana?

Nanjye ndasubiza nti,buriya Umwanzi aba yanze kwemera yuko yaneshejwe, bityo agakomeza kugerageza ngo arebe yuko wenda byakunda ariko nawe arabizi yuko yaneshejwe nukurwana urwa ndanze!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,intambara y’umugisha inkozi z’ibibi zayitangiye,none kora amasengesho amasaha [12];kugirango wirukane ibyonnyi by’abadayimoni kuko bahagurukiye kurwanya umugisha wabakiranutsi kuko bamaze gutsindwa n’imbaraga zabo zimaze kurangira burundu niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
TrackerNerekwa inkozi z’ibibi zihimba connection y’itumanaho ziyishyira muri line y’Umuhanuzi w’Uwiteka,kugirango zirusheho gukurikirana bya hafi imikorere y’Umuhanuzi.Nerekwa ko line yabo ifite ibara ry’umutuku,bisonura kumena amaraso! Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyo line y’itumanaho,ntabwo ariyawe wakoreshaga,reba kuruhande rw’iburyo urahabona iyawe maze iyo itukura itari iyawe uyifate uyijuginye muri toilet niko Uwiteka ategetse!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,inkozi z’ibibi zananiwe kuzajya zikurikirana imikorere y’umugaragu wanjye kuko zibwira yuko zifite ubwenge n’ubuhanga zikibagirwa yuko byose byakomotse kuriyo,none se buriya zahimbaga zahimbaga iyindi line zibwiraga yuko Uwiteka atari buhishure ibyo zakoze? niyompamvu zagerageje gushaka line kugirango ziyishira iruhande rw’iyawe,bityo zijye zibasha gukurikirana gahunda zawe zose zibyo bavuga,ariko Uwiteka nawe ari maso ntabwo yazemerera yuko zishobora kugira icyo zigeraho kuko zibwira yuko zifite ubwange,ariko nyamara zikaba ntabwo zizigera zigira kuko utahangana n’umuremyi wawe wakuremye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mpangana na batutsi baturutse Uganda duhanganira murusengero,ngo bashakaga kuba abatoni cyane murusengero rwa Kristo,ngo nk’uko babaye abatoni muri leta y’Umwakagara.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu bihe bizaza Uwiteka azaguha itorero rya Kristo kugirango uribere umuobozi,ariko uzabe maso kuko hazazamo abatagira umumaro bazaba bashaka kuba ibikomerezwa kandi batarabikoreye niko Uwiteka avuga.
Kuko icyo gihe batazongera kuba mu myanya babayemo y’ubyobozi,niyompamvu bazashaka uburyo bwose bushoboka kugrango bazabashe kuzabona byibuze umwanya w’ubuyobozi mu itorero rya Krsito.Kugirango imyanya batazabona mu butegetsi buzaba buriho,bazabubone mu itorero rya Kristo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kubera icyubahiro basogongeye cyo mu isi,bazashaka kuza kugishakira mu itorero rya Kristo,kuko ntahandi bazaba bagifite bagihakira.Ariko noneho uzarebe muri cya gitabo cy’urwibutso abashyigikiye umurimo ubwo wari mu gihugu cy’ubutayu maze uwo utazasangamo amazina ye,uzabe umushyize kuruhande niko uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kuko umukozi akwiriye guhembwa kandi abakoze umurimo bakwiriye ishimwe imbere ‘Uwiteka Imana data wa twese niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ntihazagire ushyirwa mu murimo atarawukoreye kuko Ijuru riratwaranirwa,kandi intwali zirataka zinyinyirirwe,kuko Ijuru ari iry’Intwarane niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bazaza bafite intonorano bazakuzanira kugirango bagure imyanya yo kuba abayobozi murusengero,bazaba bibwira yuko umeze nkabandi bose,abo bibone nibaramuka babonye imyanya uo babitekereza,dore uko bazitwara.

Bazajya bafata abandi banyarwanda uko bishakiye kuko bazaba babona ko,ubutegetsi babuze mu isi,noneho babubonye mu itorero ry’Umwami wacu Yesu Kristo.Ndabwira ngo,mwana w’umuntu,manura abo bibone bizamuye bakumva yuko ngo byose ar’ibyabo,kandi nimugihe nibwo bakibona ibisa bityo,ariko noneho Uwiteka yagushyiriyeho guca imanza zitabera,abo bibone ubamanure kandi ubabwire bicishe bugufi kuko nibadaca bugufi bari bucishwe bugufi n’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko mbona n’Abafarisayo nabo barwanya umurimo w’Uhoraho,banashaka kumenya imikorere y’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo Majeshi Leon,kuko babonaga umurimo umeze neza kandi ari nta mbaraga z’umubiri nakoresheje ngo umurimo w’Uwiteka ubashe kugera aho warugeze.
rwandamura_2Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzirinde uburyarya bw’Abafarisayo kuko nibo bazagutega ikigozi cy’ubugizi bwa nabi n’ubugambanyi kuko kuva cyera ari ko babaye bahorana ishyari,uburiganya,kandi bagahora batekereza kugirira nabi abantu b’Imana kubera yuko barwanya umuntu wese ufite gukiranuka muri we k’Umwami Yesu Kristo kugirango bamukubite hasi adakomeza kubacira urubanza mu mitima yabo kubera ko,iyo bitegereje imibereho no kwizera by’umukiranutsi bye,bibacira urubanza mu mitima yabo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero uzirinde umusemburo w’abafarisayo kuko bamaze kukwanga cyane ngo kuko ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kawe ryamaze kwamamara cyane ku isi hose,kandi umwuka w’Uwiteka w’Imana zera,ukaba warabonetse muri wowe,ubu abantu bose bakaba basigaye bavuga Umuhanuzi w’Uwiteka ko ar’Umuhanuzi w’ukuri,ayo magambo akaba ababaza cyane kuko badashaka kumva ko wakoreshejwe ibikomeye n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, kandi bo biyita abakozi b’Imana ariko bakaba ari ntacyo bari bakoreshwa haba mu bikomeye cyangwa mu bimenyetso cyangwa se mubiteye ubwoba,cyangwa nibura mu byoroheje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa bajya gushakisha umugore w’umupfumukazi ufite imbaraga za sekibi kugirango bamuhe impiya maze azinyohererezehokugirango abashe kumvangira,mbona araje ampagarara iruhande akora ibyo akora,biranga,abonye ko byanze,anyicara kumaguru,nabwo biranga ahitamo gufata inzira ajya kubwira abafarisayo yuko byananiranye ko yarangiza imbaraga z’Imana zikorera mu muhanuzi Majeshi Leon.
Nuko ijmabo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ziriya mbarga z’umwijima ubonye,ziturutse mu nkozi z’ibibi zabiyita abafarisayo,nabakozi b’Imana,ariko mu byukuri bakorera Satani.Ahubwo baje kwihisha mu ijmabo ry’Imana kugirango babashe kuhabonera indonke bibonere ubuzima butabagoye kandi barusheho kuyobya ubwoko bw’Imana kuko niwo mugambi wabo bari bafite kuva na mbere bajya gutangira ibyo bise umurimo.
Ariko kuva aho Uwiteka yashyiriye ijambo ahagaragara,bagize ikibazo gikomeye cyane,kuko bahora bumva abakristu babo bavuga iby’ijmabo ry’Uwiteka yacishije muri wowe bityo bikabatera umujinya no kubabara kubona bizera umuntu badashobora kubona na maso y’umubiri kandi bakaba badashobora kubabwira ngo ntibagasome ijambo ry’Uwiteka wandika rigashyirwa ahagaragara hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Nuko ndabwirwa ngo izo nkozi zikibi zagerageje kenshi kuhoreza imbaraga z’umwijima kugirango zikugirire nabi,ariko birananirana kuko imbaraga zabo zikiri hasi cyane ugereranije nizo bakabaye bafite ngo bazikoreshe babone uko bahumanya ubugingo bwabwe.Nuko nerekwa izo mbaraga zabozije zirigaragambya zinanirwa gukora icya zizanye, zihitamo gushwamuruka zirigendera zisubira iyo zivuye.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zimaze kuzahazwa n’ijambo ry’Ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa bank zo muri gakondo ya bakiranutsi,zosezihomba.Kandi ntabwo hahombye izo mumurwa gusa,ahubwo hahombye bank zose zo mu gihugu cyose.Muri rusange nta cyintu cyari kikiharangwa mu gihugu imbere kijyanye nibyerekeranye nubukungu kandi barirwaga baririmba iterambere nikoranabuhanga.
Mbona imishahara ya basirikare bagiye mu butumwa mu bihugu by’amahanga kugarura amahoro,mbona imishahara bahembwa mu madollar igashyirwa kuri konti zabo binyujijwe muri za bank,mbonako imishahara yabo batazayibona kuko yose izahita isahurwa nyuma yuko ubwami bw’umwakagara buzahita busenyuka.Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona abantu bicwa ninzara babura epfo na ruguru,kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho,haba ho ibihe bikomeye cyane birenze kwizera kumwana w’umuntu.Maze ijambo ry’Uhoraho ribasohoreraho kuko banze gukiza ubugingo bwabo,ndabwirwa ngo bazashaka mu maso h’Uwiteka ntibazahabona kuko kubaho k’Uhoraho kuzaba kutakiri imbere yabo.
Ndetse na mahirwe bari bamufiteho akaba yararangijwe no kutumvira data wa twese wo mu Ijuru,hakaba nta rwitwazo rugisigaye usibye kurimbuka bakigira iwabo wa twese kuko bananiwe kwizera ijambo ry’Uwiteka ngo bakize ubugingo bwabo nk’uko Uwiteka yagiye ababurira ariko bakanga kumvira ijambo rye,kuko imitima yabo yarifite ibindi yishakira ntabwo bari bashishikajwe no gushaka mu maso h’Uwiteka Nyiringabo.Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,burira abakiri muri gakondo ya bakiranutsi,uti uku niko Uwiteka avuga,dore igihe cy’imbabazi z’Uwiteka kirarangiye,kuko ibikomeye biraje kandi biramanutse uko byahanuwe ninako bigiye kuzasohoza ijambo ry’Uhoraho.Nta  mbabazi zibasigariye ngo babashe gukizwa umujinya w’Uwiteka uzatera murwagasabo,ahubwo mugiye kurimbuka kuko ijambo ry’Uhoraho ritagize agaciro imbere ya maso yanyu,none mwebwe mukaba mushaka yuko ubugingo bwanyu bwagira agaciro imbere y’Uhoraho kandi mwasuzuguye ijambo rye, uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,umukuru w’igihugu cy’IBABYLON agiye kunyuzwa mu kayunguruzo kugirango amenye yuko ubutunzi butagira agaciro ku buryo bwasimbura ubugingo bw’umuntu.Nerekwa urubyiruko rw’IBABYLON rwibera mu muhanda ndetse n’abacuruzi baho, bajya gucuruza ariko ntibunguke ahubwo bakarushaho kugenda bahomba kuko igihugu cyari mukaga gakomeye kubucyene bukomeye kuko bagenje uko bitari bikwiriye kandi bavuga yuko arabantu bubaha Imana.Ariko nubwo iminwa yabo yavugaga Imana ariko imitima yabo yatekerezaga gukiranirwa ibyo byatumye bibazanira kurimbuka kwihuse kwa vuba na vuba maze bacirwaho iteka mu gihe barimo batekereza yuko ubwenge bwabo n’imbaraga zabo na maboko yabo bishobora gukora ibikomeye mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
UhuruNerekwa abanyagihugu bajya mu muhanda bajya kwamagana UHURU KENYATTA kubera ko yagushije ubukungu bw’igihugu kuva yajya kubutegetsi bwaguye 28%,mbona barimo kumusaba ko yakwegura kuko yananiwe gutegeka kuko ubutegetsi bwe bwaranzwe no kumunga igihugu no kugisahura bigateza akaga mu gihugu cyose cy’IBABYLON.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,dore Uhuru yishyize hejuru cyane,ataramara umwaka umwe gusa agiye kubutegetsi nyuma ya matora yabaye taliki ya 3 werurwe, 2013yahise atangaza yuko ngo azategeka imyaka [10];nyamara se abaturage ntibari bamutoreye kuzayobora imyaka [5];uwishyize hejuru acishwa bugufi niko bimera igihe cyose ku muntu wese wishyize hejuru Uwiteka amucisha bugufi niko Uwiteka avuga.

StratonNerekwa urusengero rwa VIVANTE rukorera ahitwa mukanogo mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi(KIGALI) mbona urwo rusengero rusigayemo ubusa gusa ntabantu bakijya gusengeramo kuko imbaraga z’umwijima Pastor GATAHA STRATON yakoreshaga zababujije amahwemo,ndetse benshi zirabica izindi zibagira kuba abakene maze basigara batakibona impamvu yo kujya gusengera muri urwo rusengero.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu, ubuhanuzi wahanuye ubwo wasengeraga muri iryo SINAGOGI ryiyo nkozi y’ikibi,dore burasohoye kuko Uwiteka yavuze ko,azamukoza isoni imbere ya marembo yamaanga.Ibyo byahanuwe mu mwaka wa 2002  kuko yanze kumvira Uwiteka ngo yihane imirimo mibi yo gukiranirwa, niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kwerekwa umugore witwa SUZANA THOMAS akaba umwe mu nkozi z’ibibi yari yarahumanije ubugingo bwanjye,maze Uwiteka angirira neza,numva kugira neza k’Umwami wacu Yesu Kristo,mbona abantu bose yahumanije arimbura ubugingo bwabo abo yagiye agira ibitambo bihoraho bya Satani kugirango ubutunzi yashakiye umuryango we butazarangira, akabamurikira Satani na badayimoni kugirango abana be bazashobore kubona ubuzima bwiza,nerekwa ko igihe cye cyogukoresha izo imbaraga z’umwijima kirangiye.Maze ubutunzi abana be bari bafite bwose barabwamburwa,batangira kujya bagenda mu muhanda gusabiriza abahisi nabagenzi.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga ze zose yakoreshaga zirarangiye,kandi ntizizongera gukora ukundi.Kandi ubuhemu yagiriye abantu bose buzamugarukaho kugirango amenye yuko kugira nabi atari byiza,kandi akaba atazashobora kwihana ahubwo akaba agiye kurimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abantu bajye uburyo bashobora kwikiza izo nkozi z’ibibi,babwire bafate ibihe byinshi byo gusenga no kwiyiriza ubusa,ndetse banasoma ijambo ry’Uwiteka(Bible)kandi bakurikirane inzozi barota bajye bazandika,nzohereza umwuka wanjye abasobanurire ibyerekeye inzozi barota kugirango babashe kuzisobanukirwa,kugirango bashobore guhangana n’Umwanzi wabo na Satani washegeshe ubugingo bwabo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Abafite ibisobanuro byinzozi wabahaye ku ikorana buhanga,bakoreshe ubwo busobanuro kugirango bashobore kunesha umwanzi wabagize imbata ze,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu banjye bareke kuba abanebwe nabanyantegenke kuko batazashobora guhangana n’umwanzi niba babaye abanebwe,kuko ushaka inkz aryama nkazo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Abakekwaho kuba bakoreshwa n’umwuka w’Imana zera,bagiye guhigwa!
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu ntibyoroshye ahubwo bigeze ahakomeye cyane,kuko umwanzi byamurangiranye kandi nawe yamaze kubibonesha amaso ye,none burira ubwoko bw’Uwiteka bube maso cyane kuko amazi yamaze kurenga inkombe niko Uwiteka avuga.
Dore Satani nabadayimoni (Umwwakagara) agiye guhiga cyane umuntu wese ukekwaho kuba yaba akorehwa n’umwuka w’Imana, kugirango abace ibihanga abagire ibitambo byabadayimoni be bamukorera,nuko rero uwibwira yuko yaba yikekaho umwuka w’Uwiteka,nave mu bidatunganye,kandi agire yiheze Umwakagara kugirango atarimbura ubugingo bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero tangariza ubwoko bw’Uhoraho uti,iki nicyo gihe Uwiteka aciye imaza zitabera,kandi mu isi yose,inkozi zikibi zikaba zihagaritse umutima,kubwibigiye kubabaho,kuko bagiye kwambura ubutware nubutegetsi bigashyirwa mu maboko ya bakiranutsi kugirango bimenyekane yuko ari we Mana.Nibamara kubona yuko bambuwe ubutware nubutegetsi,bazahita bateza akavuyo mu isi kintambara kugirango barimbure ubugingo bwa benshi ariko bariyimbire kuko ibyo bisa no gushing umuhunda ku kirenge ahubwo mukimbo cyo kubarmbura nibo bazarimbuka kuko bagenje ibinyuranye nijmabo rya nyiribwite niko Uhoraho Uwiteka abivuga.
Umwakagara akora ibishoboka byose ngo undi Mwami usimbura Ndahindurwa yimikirwe murwagasabo!!!
IntebeNov 4, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwra riti,mwana w’umuntu,dore ibyashyizwe ahagaragara na RUKEBA CLAUDE kuri radio mpuzamahanga ijwi ry’America,byakozwe na za magigiri za Kigali kugirango zumve imitekerereze y’ibwami none muzihorere murebe icyo zihatse kuko zamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana niko Uwiteka avuga.
Dore babikoze bazi yuko bibasenya,ahubwo birarushaho kubaha imbaraga ku buryo budasanzwe bibwira yuko bibagira abanyantegenke nyamara barimo kurushaho kubakira izina ubwami bw’uRwanda no gutuma ikibazo cy’ubwami kirushaho kumenyekana neza uko bitari bisanzwe bizwi nanohe bakaba barimo kubishyira mu bikorwa kugirango bimenyekane yuko ubwami bw’uRwanda bufitanye ikibazo na leta y’Umwakagara kandi ninako bagenda barushaho kwiciraho iteka burundu niko Uwiteka avuga.
Dore indi mpamvu baragirango bateshe agaciro itangaza makuru ririmo gukurikiranira hafi iki kibazo,ariko bizarangira aribo bishyize hanze kandi ari bo bitesheje agaciro kuko ukuri kurazwi kandi kuzashyirwa ahagaragara ndetse barashaka kumva aho USA ihagaze kandi idashobora kugira icyo yavuga kuko byose bizakorwa nubutabera bwayo kuko batekereza yuko bashobora guhubuka bakavuga kandi bidashoboka uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi,hacikamo amasoko aturutse I kuzimu munsi y’umurwa,mbona abagore babyabye ko babonye cyangwa bagize amahirwe yo kubona aho bagiye kuzajya bavoma amazi hafi,ariko cyane cyane mbwirwa ko babonye aho kumesera ibishura byabo kugirango bitunganye bazabone imyend ayo kwambara ubwo bazaba bagiye mubukwe ngo kuko umukwe n’umugeni baba bageze hafi ngo bajye kumwakira babone gutaha ubukwe bafite imyenda yo kwambara batanduye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu bitunganye kuko umugeni ashobora kuzabatungura kandi ubwo azaba aje ntabwo abantu bazapfa bamenye yuko yahegeze kuko azaza mu ibanga ndetse akazanyuzwa mu gikari akazinjira mu nzu ya sebukwe anyuze mu gikari kuko ashaka kuzatungurana nuko rero abantu dore amaso yabo aheze mukirere barebera kure ndetse bigize nabanyabwenge bashyiraho umuntu ushinzwe kureba amamodoka azaba aherekeje umukwe nyamara azaza muyo badatekereza kandi azakirwa na baramu be,maze bamunuze iyigikari kugirango atungure benshi kumpamvu z’umutekano we uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa rirerire cyane ndashobora kurangiza kurisobanura,ariko igikuru ni uko mwumva icyo rishatse kuvuga,nabonye Umwakagara ashandikisha za magigiri ahantu hose guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon hamwe na Chancellor w’ubwami bw’uRwanda Boniface Benzinge,kubera impamvu yo gutangaza no gushyira ahagaragara imikorere y’Umwakagara arimo gukoresha kugirango asenye ubwami bw’uRwanda.
TrackerYakoresheje abagore nabagabo benshi cyane,kandi abahagarika mu mpande zose zishoboka,aho abahisi na bagenzi banyura,ngo kugirango bahige kandi bashake  Umuhanuzi Majeshi Leon anyuramo.Ibyo kugirango abashe kubibona ni uko byamusabye gukora TRACING cyangwa TRACKINGya telephone y’Umuhanuzi mu mvugo musanzwe mu menyereye,kugirango ashobozwe gukora no gusohoza gahuda ze zo kumena amaraso ya batariho urubanza.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,mugaragu w’Uhoraho,ibintu birakomeye cyane,kuko umwakagara ageze mu marembera,arabizi neza yuko wamushegeshe bikomeye ugatuma abanyarwanda ndetse n’isi yose bamenya imigambi ye yose.None yafashe icyemezo cyo kuguhiga agashirwa ari uko akubonye akaguca igihanga.Hari abantu benshi yashandikishije bashinzwe kuguhiga barimo gukora hasi no hejuru kugirango byanze bikunze bashirwe bakubonye,none icyo ugomba gukora,mbere na mbere ukureho telephone yawe,uyishyire kure yawe,kugirango ibyo wavuga byose ntibashobore kubyumva kuko naho yaba ijimije bitababuza kumviriza ibyo wavugana nabantu musanzwe muvugana.
Ikindi ni uko ubigenza kwa kundi ujya ubugenza kugirango umwanzi utamuha urwaho rwo gusohoza imigambi ye yose akabishima hejuru akagasigara abyina kumubyimba abakiranutsi ababwira yuko n’Umuhanuzi warusanzwe abahanurira wavugaga ko arinzwe n’Uwiteka nawe yamuhitanye!Bityo abizeye ijambo ry’Uhoraho,urumva yuko bahita bamuyoboka kubera gutinya ibyo yaba amaze gukora.
Nibyo yahitanye Umwami w’uRwanda,ariko guhitana Umuhanuzi w’Uwiteka ubereye abandi bose maso,byaba aragahoma munwa gakomeye cyane!Dore arashaka no guhitana Chancellor w’ubwami bw’uRwanda Boniface Benzinge.Nuko rero umenye yuko nta hantu atashyize abicanyi bityo ubashe kumenya yuko ibintu bikomeye,arabizi ko mu giye kwimika undi Mwami usimbura Ndahindurwa,kandi arabizi neza yuko imigambi ye yose atazaayisohoza amahoro,ndetse yanamenye yuko bagiye kumuca igihanga,nawe yarahiye mbere yuko bamuca igihanga arabanza kubivugana kugirango hazabure abazamusimbura muzimika ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane kurusha ibindi bihe bisanzwe,rirambwira riti,dore kubera ubwinshi bwa zamagigiri zoherejwe,bazihaye code bazajya bakoresha bavuga baramutse bahuye iyo code izwi na bega gusa,kugirango uwo bazahura nawe atayizi bazahite bamuhitana nta kubaza.None uramenye umuntu wese uzagusuhuza mu nzira ntuzamwikirize uzamwihorere wikomereze kuko utazaba uzi imigambi ye nikimugenza uko niko Uwiteka amuburiye.
Mwana w’umuntu,uramenye ntuve murutare wigumire murutare kuzageza igihe ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo riribukubwire ko wasohoka murutare kujya kumurimo,ariko bitar’ibyo,ntugerageze kuba wasohoka cyangwa ngo ugerageze kuba wajya hanze kugura icyintu icyar’icyo cyose kuko ibintu bimeze nabi cyane kuko Umwakagara yamaze kubona gahunda zose z’uko mu giye kwimika undi Mwami kandi ni mumara kumwimika biraba bimurangiranye gahunda ze zose ziraba ziburiyemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko nerekwa ahiga umuntu wese ushyigikiye ubwami bw’uRwanda ko bwakomeza imirimo yabwo,ariko nubwo yageragezaga gukora ibyo,imigambi ye yose Uwiteka yahitaga ayiburizamo kugirango itagera kugikorwa nyirizina.Mbona akoresheje imbaraga nyinshi cyane,namafaranga menshi cyane,na bantu benshi cyane kugirango baburizemo gahunda zo kwimika undi Mwami usimbura Ndahindurwa.
Nubwo yakoresheje imbaraga nyinshi na maboko menshi bijyanye nubushobozi bwe,ntibyamubujije gutsindwa urugamba yatangijekandi atari burusohoze.Nuko nerekwa za Rwasiri zijagajagata ahantu hose hashoboka zabwiwe yuko zishobora guca iryera Umuhanuzi ariko Uwiteka azica intege kugirango bamenye yuko ari we Mana kandi yitwa Uwiteka JEHOVA niwe wica akanakiza kandi akagirira neza abamwiringiye kugirango badakorwa nisoni niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko Umwanzi w’ubwami bw’uRwanda,akana n’umwanzi wabakiranutsi,yagose ndetse nundi muntu w’umugabo urikumwe na murumuna we bikekwa ko,arabavandimwe ba hafi b’Umwami watanze Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Ndabwirwa ngo uwo nawe amerewe nabi cyane bamugose hirya no hino kugirango adakora communication iyariyo yose kuko atazi uzasimbura Ndahindurwa uwari we kuko nabanyamuryango ba Ndahindurwa batazi uwo umwiru mukuru azimika ngo abe Umwami w’Umwami w’uRwanda.Uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wakomeje gutegereza wari kumwe na za magigiri zitwaje abarozi kazi b’Abakagara kugrango nibanca iryera bahite bakoresha imyuka mibi kugirango bamfate babone uko banca igihanga.Mbona batumaguye itabi(umwuka wa magambo) maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abicanyi b’Abakaagara barambiwe bavuze amagambo menshi cyane kuko bategereje bagaeba ndetse baro bitwaje nimbaraga z’umwijima zari zababwiye yuko uyu munsi uri busohoke kandi ko bari bugute muri yombi.
Ariko noneho biyimbire kuko ibyiringiro byabo bisa ni bya bihehe bikaba bimaze kuyoyoka!Dore barashonje inzara imaze kubageramo nyamara ntibashobora kuyihanganira nk’uko ujya ubyihanganira kuko bidashobokera umunyakinoma kwihanganira ibitagira umumaro.Nuko rero ube uretse uraza kubwira uko bimeze naho bageze biheba kuko hasigaye gato bakava mu nzira bakamuka kuko barimo kwiruka inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
The word of  the Lord God come to me from heaven,and give me “The Rhema Word” called belay,the meaning of this word,it means:SECURE A ROPE BY WINDING IT ROUND SOMETHING.This how the Lord God says.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yiringiye yuko azakoresha amatora nyuma yo guhitana Umwami w’uRwanda nyamara ibyo yibwira birasa nimfabusa kuko imigambi ye yose yamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo habaye ku isaha ya saa munani na mirongwine 2:40 z’amanywa njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kire kire kandi cyinganza marumbo gifite amashami [5] mbona umuntu wuriye uri mu giti,uwo mugabo mbona afashe umuhoro cyangwa umupanga atangira gutema ishami ku ishami kugeza ya mashami [5] yose akonkobotse.
Ijambo ry’Uhoraho riraza rirambaza riti,mwana w’umuntu,ibyo weretswe waba wamenye uko bisobanura?Ndasubiza nti Oya!Ndabwirwa ngo ariya mashami [5] ubonye atemwa uko akurikirana,ririya shami ryo hagati n’Umwami w’Abega witwa Umwakagara Paul Kagame,ishami rya kabili [2] ni ministiri w’intebe,ishami rya gatatu[3] ni ministiri w’ubutabera intumwa nkuru ya leta,ishami rya [4] ni perezida wa baSENATERI,ishami rya [5] ni perezida w’intekonshingamategeko.

Ayo mashami yose uko ari atanu [5] igihe cyayo kirarangiye Uwiteka ayaciriyeho iteka ntazongera kubaho ukundi.Uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero burira bene so ubabwire uti,ibyahanuwe igihe cyabo kirasohoye kandi kirageze kugirango ubwoko bw’Uwiteka butahe bujye gutambira Uwiteka Imana muri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka ategetse!

RNC na FDLR,bashinga radio zabo muri Congo!
RadioNov 5, 2016Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yinjiye muruzabibu rw’Uhoraho kandi biniyemo ari benshi,ndetse  barikumwe na wa mwuka w’Inzika ya nzigo,bategereje kujya kumurimo,nuko rero uramenye utajyayo ukagwa mu mutego wabo kuko igihe cy’umwanzi cyamurangiranye kandi akaba amerewe nabi ku buryo bukomeye cyane.
Arashaka abo ahitana mbere yuko akurwa ku ngoma,ariko ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryamuvuzeho,ntirizabura  kumusohozaho kugirango amenye ko,Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi,kandi ko,ari we mugenga wa byose!Nuko rero ugire umwete wo kumvira Uhoraho kugirango uzabone ubugingo buhoraho bw’iteka ryose uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona perezida wa DRCONGO agura FDLR abaha miliyari [4] z’amafaranga ya Congo kugirango bamurwanirire intambara igiye kumukura kubutegetsi,mbona ayanyujije muri bayobozi [4] ba FDLR baba civilian mbona baakwiragije mu ngabo za FDLR,kugirango zumurwanirire agume kubutegetsi.
Nerekwa RNC ishinga iminara yayo ya radio itahuka muri DR CONGO kugirango radio yabo izajye yumvikana neza murwagasabo,ijmabo rirambwira riti,dore RNC na FDLR bashinze radio zabo muri Congo kugirango bitegurire kurwanya Umwakagara.Kandi ibyo bikorwa nibabirangiza Umwakagara arahita akurwa kubutegetsi uko niko Uwiteka avuga.

Save

Translate »
Skip to toolbar