Abatutsi batambikije akaguru kamwe muri RNC,akandi ibwami!?

 

Amakuru agera ku inyangeNews aravuga ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umwana w’UMWEGA,ngo bashinze akaguru kamwe muri RNC,akandi bakagashinga ibwami kugirango biteganirize ejo hazaza bibwira yuko hamwe muri ibyo bice byombi uko ari [2] kizafata ubutegetsi kigasimbura umwakagara.

Amakuru avuga ko bamwe badashaka ko byamenyekana yuko bashinze akaguru gatambikije hirya no hino batinya yuko byamenyekana maze bakabura umugati bateganyaga kubona impende zombi kuwafata igihugu.

Ikigaragara bashobora kuzatanyukamo kabiri bakamera nka ya MPYISI yashatse kurya twombi bikayisaba gutambikiza amaherezo yayo yaje gutanyukamo kabiri ibura intama ni byuma kubera kugira umururumba wo gushakira ubwinshi bwo mu mazi.

Amakuru akomeza avugako,ngo kuva Umwami Kigeli yatanga,ngo abari batambikije akaguru kamwe biringiye yuko azima ingoma nk’uko babisomaga mu ijambo ry’ubuhanuzi,ngo bahise bacika intege barushaho noneho kwigeranya amaguru bayerekeza muri RNC.

Ariko ngo bafite ikibazo yuko Umwami namara gutabarizwa,hazima undi Mwami batazi,ngo kuko abenshi bari baziranye n’Umwami watanze Kigeli V ndahindurwa,ndetse nababyeyi be,bari baziranye nawe,iyo akaba ariyo ticket yabagezaga k’Umwami w’uRwanda watanze,naho twebwe tutari tuziranye nawe kari katubayeho!

Ikibazo niki niba uzima ingoma akasimbura Ndahindurwa wishakiye yuko ahindurwa kubera kutumvira ijambo ry’Uwiteka,bizagenda gute?Ubwo wenda abazaba baziranye nawe nibo se bazaba bafite amahirwe?Umwami se ko iyo yimye ingoma ahinduka umubyeyi warubanda rwose,ibyo yabikora?

Ariko mubaye mwarabanye cyangwa mwariganye,sikimwe n’uko mwaba mutaziranye?Reka twiringire yuko Umwami ugiye gusimbura Ndahindurwa azaba ari umubyeyi kandi ko ubwami azaba ahagarariye ari ubwami bugenera ku itegekonshinga kandi bukaba budashobora gukora nka repubulika y’Umwakagara kandi akazahoza abanyarwanda akazabaha ubutabera busesuye nitangaza makuru rizabaryigenga rishingiye kumategeko yitangaza makuru ritayoborwa nigitugu cyabategetsi bajujubije abaturage.

RNC yashimishijwe nitanga rya Ndahindurwa,ndetse bagize ikizere yuko umugogo w’Umwami uzatwarwa mu rwagasabo nyuma yahoo bumviye yuko utazajyanwa mu rwagasabo nibwo radio itahuka yatangiye kunyuza ibiganiro bya audio Umwami yagiye agirana na maradio mpuzamahanga byose kugirango berekane yuko nta kibazo bafitanye n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro nk’uko nabo bakorera mu buhungiro ariko bakaba badacana uwaka nubwami bw’uRwanda.

Reka turebe amaherezo yibi bintu akawa mugani ngo umugani ugana akariho nibwo tuzamenya icyerekezo cy’Uhoraho kuko niwe watangiye urugamba ninawe uzarusoza kugirango abantu bizere kandi bemere yuko ari we Mana kandi ko munsi ntawundi ufite ubushobozi nimbaraga nububasha ku bantu be yiremeye!

Save

Translate »
Skip to toolbar