Imishyikirano hagati ya RNC n’ubwami bw’uRwanda yaba igeze he?

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka ahantu hizewe,aravuga yuko Ihuriro rya politike RNC,bemeye kurenga imipaka yabatanduakanyaga n’ubwami bw’uRwanda bukorera mubuhungiro bakaba biyemeje kwifatikanya n’ubwami bw’uRwanda murwego rwo gukorera hamwe,kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma ahasigaye abanyarwanda batahe murwagasabo aho kugirango Umwakagara na FPR,abamarire ku icumu haba hanze y’igihugu cyangwa imbere mu gihugu ibintu bikomeje kumera nabi aho Umwakagara amaze kurangiza abanyarwanda babacika cumu bakoraga umurimo w’ubucuruzi murwagasabo.

Amakuru avuga yuko,kuva radio itahuka yakwemera gushyigikira ubwami bw’uRwanda,murwego rwo kurwanya igitekerezo cy’Umwakagara yifuzaga yuko yacyura umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa watanze kuwa 15-16 ukwakira,2016 ahitanywe nabagize umuryango w’Umwami bakoranye na za magigiri z’Umwakagara zabaguze intonorano zigera kuri miliyari [3] z’amanyarwanda bakaba barahawe igice ayandi bakazayahabwa ari uko bamaze kugeza umugogo murwagasabo.

Ariko biravugwa yuko iyo bamara kugeza umugogo murwagasabo Umwakagara atari kubaha asigaye ahubwo yariguhita abarimbura bose bakarangira kuko bari kuba bamaze gutunganya ibyo yifuzaga bityo akaba ari ntacyo yari kuba akivugana nabo kitari ukubahemba urupfu kuko babaye ibigoryi bakemera kugambanira ubwami bwabo.

Ihuriro nyarwanda RNC,bakaba bafashe icyemezo cya kigabo cyo gushyigikira ubwami bw’uRwanda,no kurwanya umwakagara kumugaragaro,amakuru avuga ko,ngo Umwakagara yamaze kumenya ayo makuru amuca intege cyane kumva abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi banakoranye na FPR,kuba bageze aho barenga umupaka wibyabatandukanyaga bakaba bameye gukorera hamwe n’ubwami kugirango akurwe ku ngoma.

Amakuru aravuga ko,atagishyita akabuno hasi,ahubwo asigaye ashakisha aho yerekera dore isi yose amaze kuyirangiza kugirango asohoze ubuhanuzi.Iyo atavuye mu gihugu,ashaka uwo atumira akamwakira murugwiro kugirango arebe ko Stress zagabanuka atagira umwanya wo gutekereza ibigiye kumubaho mu minsi iri mbere.

Abanyarwanda gukorera hamwe kwabo,bigaragaza intambwe ikomeye cyane yabatavuga rumwe na leta ya Kigali,kuko na FPR kugirango ishobore kugera aho yageze ni uko yashyize hamwe na bataravugaga rumwe na Habyarimana Juvenal.Amakuru avuga ko ibihugu bikomeye byababajwe cyane nitanga ry’Umwami w’uRwanda,birimo UBwengereza,POlitigale,Ubuhollande,Norvege nibindi bihugu bigugu byinshi bitashimijwe nimyafato y’Umwakagara maze byifuza yuko abatavuga rumwe na leta ya Kigali bakwiye gushyigikira ubwami bw’uRwanda,maze bagahabwa inkunga igera kuri miliyari [2] z’Idollar zo kurwanya Umwakagara kugirango umwaka utaha azabe yakuwe ku ngoma.

Abahutu banze ikinyoma bahindukiriye ubwami bw’uRwanda bwemewe n’amategeko!

ob_95534b_faustin-na-victorRubanda rw’Umwami bo mu bwoko bw’Abahutu biyemeje gushyigikira ubwami kugirango dusubizeho ubwami bw’uRwanda bumaze imyaka [56] mubuhungiro.Nyuma y’imyaka [22] fpr ifashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikare,igahanura indege y’umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana,amasezerano ya Arusha yaramaze gusinywa na Habyarimana ya mahoro,yahse aburizwamo na FPR,iyobowe n’Umwakagara kugeza uyu munsi wa none.

Umwakagara yitwaje genocide yakorewe abatutsi maze urutsyo rwa genocide rwambikwa abahutu kugirango bacibwe murubuga rwa politike mu gihugu cy’uRwanda hitwaje genocide yakorewe abatutsi no gushinjwa imvugo zatangijwe n’umwiru mukuru w’ubwami bw’Umwakagara Dr.TITO Rutaremara watanginje imvugo yitwa ingabitekerezo ya genocide.

FPR,yakomeje gucamo ibice abanyarwanda ku buryo budasanzwe,kugirango ikomeze gutegeka abanyarwanda bakoresheje imbaraga ziherekejwe nigitugu cya gisirikare za KDF/RDF,kugeza magingo aya hakaba ntabyiringiro yuko FPR izarekura ubutegetsi biciye muri demokarasi ahubwo bakaba barongereye umwakagara imyaka [17] aho azaba ategetse uRwanda [37] ari ku butegetsi.

Umwakagara amaze kubona yuko gahunda yo kugundira ubutegetsi ku ngufu,bitazakunda mu gihe ubwami bw’uRwanda bukomeje gusaba isi yose ko yafasha ubwami bw’uRwanda gusubira mu Rwagasabo,yahise akoresha abanyamuryango b’Umwami w’uRwanda bitwa Abahindiro bagize umuryango w’Umwami kugeza bamunanguye ashiramo umwuka.

Amakuru agera ku inyangeNews ashimishije,aravuga yuko nyuma yuko Umwami w’uRwanda atangiye,Umwakagara abinyujije mu muryango w’Umwami waruyobowe na EZIRA MPYISI,bashatse kwiba umugogo w’Umwami kugirango bajye kuwukoreraho imihango yagipagani kugirango ashobore guhabwa manda ya lll izamugeza ku myaka [17] yahawe nabagize inteko nshingamategeko.

Amakuru avuga ko,rubanda rw’Umwami rwo mu bwoko bw’Abahutu,bakimara kubona ko,Umwami atanze,kandi Umwakagara ashaka kujyana umugogo w’Umwami ngo amukorereho ubufindo,bahise bifatanya n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro biyemeza gufatana urunana barenga inzika Umwakagara yababibyemo ibatandukanya ya genocide.

Amakuru agera ku inyangeNews aravuga ko,ubwami bw’uRwanda bushyigikiwe ku buryo budasanzwe kuruta igihe Umwami w’uRwanda yarataratanga ubwami bw’uRwanda.Ubwami bw’uRwanda bukaba bwiteguye gukuraho amacamubiri yazanywe na banyapolitike bo mu bwoko bwa repubulike atandukanya abanyarawanda kuko genocide yakorewe abatutsi yakozwe munyungu za FPR,ntabwo biri mu nyungu z’abanyarwanda.

FPR ikimara kumenya ayo makuru,biravugwa yuko yahagaritse umutima ku buryo bukomeye cyane,ku buryo barimo guhigira hasi hejuru Chancellor w’ubwami bw’uRwanda kugirango bamuhitane maze ubwami bw’uRwanda buburiremo ariko ubanza arugushinga umuhunda ku kirenge kuko Uwiteka ari maso cyane kandi arinze ubwami bw’uRwanda.

 

 

Translate »
Skip to toolbar